Check out the new design

Salin ng mga Kahulugan ng Marangal na Qur'an - Salin sa Wikang Kinyarwanda ng Kapisanan ng mga Muslim ng Rwanda * - Indise ng mga Salin

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Salin ng mga Kahulugan Surah: Fātir   Ayah:
هُوَ ٱلَّذِي جَعَلَكُمۡ خَلَٰٓئِفَ فِي ٱلۡأَرۡضِۚ فَمَن كَفَرَ فَعَلَيۡهِ كُفۡرُهُۥۖ وَلَا يَزِيدُ ٱلۡكَٰفِرِينَ كُفۡرُهُمۡ عِندَ رَبِّهِمۡ إِلَّا مَقۡتٗاۖ وَلَا يَزِيدُ ٱلۡكَٰفِرِينَ كُفۡرُهُمۡ إِلَّا خَسَارٗا
Ni We wabagize abasigire ku isi. Bityo uzahakana, ubuhakanyi bwe buzamugiraho ingaruka. Kandi ubuhakanyi nta kindi bwongerera abahakanyi imbere ya Nyagasani wabo usibye ikimwaro (ipfunwe); ndetse nta n’ikindi bubongerera usibye igihombo.
Ang mga Tafsir na Arabe:
قُلۡ أَرَءَيۡتُمۡ شُرَكَآءَكُمُ ٱلَّذِينَ تَدۡعُونَ مِن دُونِ ٱللَّهِ أَرُونِي مَاذَا خَلَقُواْ مِنَ ٱلۡأَرۡضِ أَمۡ لَهُمۡ شِرۡكٞ فِي ٱلسَّمَٰوَٰتِ أَمۡ ءَاتَيۡنَٰهُمۡ كِتَٰبٗا فَهُمۡ عَلَىٰ بَيِّنَتٖ مِّنۡهُۚ بَلۡ إِن يَعِدُ ٱلظَّٰلِمُونَ بَعۡضُهُم بَعۡضًا إِلَّا غُرُورًا
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ese ntimubona ibigirwamana byanyu mugaragira bitari Allah? Nimunyereke icyo byaremye ku isi. Ese byaba byaragize uruhare mu iremwa ry’ibirere, ahubwo se twaba twarabahaye igitabo bakaba ari cyo bakomoramo ibimenyetso bigaragara bagenderaho? (Oya!) Ahubwo ibyo ababangikanyamana bamwe basezeranya abandi ni ibinyoma.”
Ang mga Tafsir na Arabe:
۞ إِنَّ ٱللَّهَ يُمۡسِكُ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضَ أَن تَزُولَاۚ وَلَئِن زَالَتَآ إِنۡ أَمۡسَكَهُمَا مِنۡ أَحَدٖ مِّنۢ بَعۡدِهِۦٓۚ إِنَّهُۥ كَانَ حَلِيمًا غَفُورٗا
Mu by’ukuri Allah ni We ufashe ibirere n’isi kugira ngo bitava mu myanya yabyo. Kandi biramutse biyivuyemo nta wundi wabifata utari We. Rwose (Allah) ni Uworohera (abagaragu be), Ubabarira ibyaha.
Ang mga Tafsir na Arabe:
وَأَقۡسَمُواْ بِٱللَّهِ جَهۡدَ أَيۡمَٰنِهِمۡ لَئِن جَآءَهُمۡ نَذِيرٞ لَّيَكُونُنَّ أَهۡدَىٰ مِنۡ إِحۡدَى ٱلۡأُمَمِۖ فَلَمَّا جَآءَهُمۡ نَذِيرٞ مَّا زَادَهُمۡ إِلَّا نُفُورًا
Banarahiye ku izina rya Allah mu ndahiro zabo zikomeye ko rwose nibaramuka bagezweho n’umuburizi bazayoboka kurusha abandi bose; nyamara ubwo Umuburizi (Muhamadi) yabageragaho, nta kindi byabongereye kitari uguhunga (banga ukuri),
Ang mga Tafsir na Arabe:
ٱسۡتِكۡبَارٗا فِي ٱلۡأَرۡضِ وَمَكۡرَ ٱلسَّيِّيِٕۚ وَلَا يَحِيقُ ٱلۡمَكۡرُ ٱلسَّيِّئُ إِلَّا بِأَهۡلِهِۦۚ فَهَلۡ يَنظُرُونَ إِلَّا سُنَّتَ ٱلۡأَوَّلِينَۚ فَلَن تَجِدَ لِسُنَّتِ ٱللَّهِ تَبۡدِيلٗاۖ وَلَن تَجِدَ لِسُنَّتِ ٱللَّهِ تَحۡوِيلًا
Kubera ubwibone bwabo ku isi n’imigambi yabo mibisha. Kandi imigambi mibisha igaruka bene yo. Ese hari ikindi bategereje kitari umugenzo (guhanwa) nk’uko byagendekeye abababanjirije? Kandi ntuzigera ubona icyasimbura umugenzo wa Allah, ndetse ntuzigera ubona icyahindura umugenzo wa Allah.
Ang mga Tafsir na Arabe:
أَوَلَمۡ يَسِيرُواْ فِي ٱلۡأَرۡضِ فَيَنظُرُواْ كَيۡفَ كَانَ عَٰقِبَةُ ٱلَّذِينَ مِن قَبۡلِهِمۡ وَكَانُوٓاْ أَشَدَّ مِنۡهُمۡ قُوَّةٗۚ وَمَا كَانَ ٱللَّهُ لِيُعۡجِزَهُۥ مِن شَيۡءٖ فِي ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَلَا فِي ٱلۡأَرۡضِۚ إِنَّهُۥ كَانَ عَلِيمٗا قَدِيرٗا
Ese ntibatambagira isi ngo barebe uko iherezo ry’abababanjirije ryagenze kandi bari bakomeye banafite imbaraga kubarusha? Nta cyananira Allah mu birere no ku isi. Mu by’ukuri (Allah) ni Umumenyi uhebuje, Ushobora byose.
Ang mga Tafsir na Arabe:
 
Salin ng mga Kahulugan Surah: Fātir
Indise ng mga Surah Numero ng Pahina
 
Salin ng mga Kahulugan ng Marangal na Qur'an - Salin sa Wikang Kinyarwanda ng Kapisanan ng mga Muslim ng Rwanda - Indise ng mga Salin

Inilabas ng Kapisanan ng mga Muslim ng Rwanda.

Isara