Check out the new design

Salin ng mga Kahulugan ng Marangal na Qur'an - Salin sa Wikang Kinyarwanda ng Kapisanan ng mga Muslim ng Rwanda * - Indise ng mga Salin

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Salin ng mga Kahulugan Surah: Al-An‘ām   Ayah:
فَمَن يُرِدِ ٱللَّهُ أَن يَهۡدِيَهُۥ يَشۡرَحۡ صَدۡرَهُۥ لِلۡإِسۡلَٰمِۖ وَمَن يُرِدۡ أَن يُضِلَّهُۥ يَجۡعَلۡ صَدۡرَهُۥ ضَيِّقًا حَرَجٗا كَأَنَّمَا يَصَّعَّدُ فِي ٱلسَّمَآءِۚ كَذَٰلِكَ يَجۡعَلُ ٱللَّهُ ٱلرِّجۡسَ عَلَى ٱلَّذِينَ لَا يُؤۡمِنُونَ
Kandi uwo Allah ashaka kuyobora yagurira igituza cye Isilamu, ndetse n’uwo ashaka kurekera mu buyobe, afunganya igituza cye cyane, akabura amahoro akamera nk’uwihatira kuzamuka ajya mu kirere.[1] Uko ni ko Allah ashyira mu gihano ba bandi batemera.
[1] Bimenyerewe ko abazamuka mu kirere bagera aho umwuka bahumeka (Oxygen) ubabana muke, bagakenera kwitwaza undi w’umukorano; ibyo bikaba bishimangira ko Qur’an ari igitabo gikubiyemo ubuhanga, kandi cyabushimangiye mbere y’uko abashakashatsi babuvumbura.
Ang mga Tafsir na Arabe:
وَهَٰذَا صِرَٰطُ رَبِّكَ مُسۡتَقِيمٗاۗ قَدۡ فَصَّلۡنَا ٱلۡأٓيَٰتِ لِقَوۡمٖ يَذَّكَّرُونَ
Kandi iyi ni inzira ya Nyagasani wawe igororotse. Mu by’ukuri twasobanuye ibimenyetso byacu ku bantu bazirikana.
Ang mga Tafsir na Arabe:
۞ لَهُمۡ دَارُ ٱلسَّلَٰمِ عِندَ رَبِّهِمۡۖ وَهُوَ وَلِيُّهُم بِمَا كَانُواْ يَعۡمَلُونَ
Bazagira ubuturo bw’amahoro (Ijuru) kwa Nyagasani wabo. Kandi azababera Umugenga kubera ibyo bakoraga.
Ang mga Tafsir na Arabe:
وَيَوۡمَ يَحۡشُرُهُمۡ جَمِيعٗا يَٰمَعۡشَرَ ٱلۡجِنِّ قَدِ ٱسۡتَكۡثَرۡتُم مِّنَ ٱلۡإِنسِۖ وَقَالَ أَوۡلِيَآؤُهُم مِّنَ ٱلۡإِنسِ رَبَّنَا ٱسۡتَمۡتَعَ بَعۡضُنَا بِبَعۡضٖ وَبَلَغۡنَآ أَجَلَنَا ٱلَّذِيٓ أَجَّلۡتَ لَنَاۚ قَالَ ٱلنَّارُ مَثۡوَىٰكُمۡ خَٰلِدِينَ فِيهَآ إِلَّا مَا شَآءَ ٱللَّهُۚ إِنَّ رَبَّكَ حَكِيمٌ عَلِيمٞ
N’umunsi azabakoranya bose (akababwira ati) “Yemwe mbaga y’amajini! Mwakabije kuyobya abantu”, nuko inshuti zayo mu bantu zivuge ziti “Nyagasani wacu! Twagiriranye akamaro none ubu tugeze ku gihe cyacu watugeneye.” (Allah) avuge ati “Umuriro nube ubuturo bwanyu muzabamo ubuziraherezo, uretse igihe Allah azagena ukundi. Mu by’ukuri Nyagasani wawe ni Nyirubugenge buhambaye, Umumenyi uhebuje.”
Ang mga Tafsir na Arabe:
وَكَذَٰلِكَ نُوَلِّي بَعۡضَ ٱلظَّٰلِمِينَ بَعۡضَۢا بِمَا كَانُواْ يَكۡسِبُونَ
Uko ni na ko bamwe mu nkozi z’ibibi twabahaye kugira ubushobozi (bwo gukora ibibi) ku bandi, kubera ibyo bakoraga.
Ang mga Tafsir na Arabe:
يَٰمَعۡشَرَ ٱلۡجِنِّ وَٱلۡإِنسِ أَلَمۡ يَأۡتِكُمۡ رُسُلٞ مِّنكُمۡ يَقُصُّونَ عَلَيۡكُمۡ ءَايَٰتِي وَيُنذِرُونَكُمۡ لِقَآءَ يَوۡمِكُمۡ هَٰذَاۚ قَالُواْ شَهِدۡنَا عَلَىٰٓ أَنفُسِنَاۖ وَغَرَّتۡهُمُ ٱلۡحَيَوٰةُ ٱلدُّنۡيَا وَشَهِدُواْ عَلَىٰٓ أَنفُسِهِمۡ أَنَّهُمۡ كَانُواْ كَٰفِرِينَ
(Ku munsi w’imperuka bazabwirwa bati) “Yemwe mbaga y’amajini n’abantu! Ese ntimwagezweho n’Intumwa zibakomokamo, zibasobanurira amagambo yanjye, ndetse zikanababurira kuzahura n’uyu munsi wanyu?” Bazavuga bati “Turishinja (ko izo ntumwa zatugezeho tukazihinyura).” Bashutswe n’ubuzima bw’isi. Bazanishinja ko (koko) bari abahakanyi.
Ang mga Tafsir na Arabe:
 
Salin ng mga Kahulugan Surah: Al-An‘ām
Indise ng mga Surah Numero ng Pahina
 
Salin ng mga Kahulugan ng Marangal na Qur'an - Salin sa Wikang Kinyarwanda ng Kapisanan ng mga Muslim ng Rwanda - Indise ng mga Salin

Inilabas ng Kapisanan ng mga Muslim ng Rwanda.

Isara