Check out the new design

قرآن کریم کے معانی کا ترجمہ - کینیاروانڈا ترجمہ - جمعیت برائے مسلمانان رواندا * - ترجمے کی لسٹ

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

معانی کا ترجمہ سورت: نساء   آیت:

Annisau

يَٰٓأَيُّهَا ٱلنَّاسُ ٱتَّقُواْ رَبَّكُمُ ٱلَّذِي خَلَقَكُم مِّن نَّفۡسٖ وَٰحِدَةٖ وَخَلَقَ مِنۡهَا زَوۡجَهَا وَبَثَّ مِنۡهُمَا رِجَالٗا كَثِيرٗا وَنِسَآءٗۚ وَٱتَّقُواْ ٱللَّهَ ٱلَّذِي تَسَآءَلُونَ بِهِۦ وَٱلۡأَرۡحَامَۚ إِنَّ ٱللَّهَ كَانَ عَلَيۡكُمۡ رَقِيبٗا
Yemwe bantu! Nimugandukire Nyagasani wanyu, We wabaremye abakomoye ku muntu umwe (Adamu), akamuremera umugore we [Hawa (Eva)] amumukomoyemo; arangije akwirakwiza (ku isi) abagabo benshi n’abagore abakomoye kuri abo bombi. Ngaho nimugandukire Allah We musabana ku bwe kandi (mutinye guca) imiryango. Mu by’ukuri, Allah ni Umugenzuzi wanyu.
عربی تفاسیر:
وَءَاتُواْ ٱلۡيَتَٰمَىٰٓ أَمۡوَٰلَهُمۡۖ وَلَا تَتَبَدَّلُواْ ٱلۡخَبِيثَ بِٱلطَّيِّبِۖ وَلَا تَأۡكُلُوٓاْ أَمۡوَٰلَهُمۡ إِلَىٰٓ أَمۡوَٰلِكُمۡۚ إِنَّهُۥ كَانَ حُوبٗا كَبِيرٗا
Munahe imfubyi (zimaze kugimbuka) imitungo yazo, kandi ikibi (mu mitungo yanyu) ntimukakigurane icyiza (mu mitungo yazo). Kandi ntimukarye imitungo yazo muyigeretse ku yanyu. Mu by’ukuri, icyo ni icyaha gikomeye.
عربی تفاسیر:
وَإِنۡ خِفۡتُمۡ أَلَّا تُقۡسِطُواْ فِي ٱلۡيَتَٰمَىٰ فَٱنكِحُواْ مَا طَابَ لَكُم مِّنَ ٱلنِّسَآءِ مَثۡنَىٰ وَثُلَٰثَ وَرُبَٰعَۖ فَإِنۡ خِفۡتُمۡ أَلَّا تَعۡدِلُواْ فَوَٰحِدَةً أَوۡ مَا مَلَكَتۡ أَيۡمَٰنُكُمۡۚ ذَٰلِكَ أَدۡنَىٰٓ أَلَّا تَعُولُواْ
Kandi nimutinya kutagirira ubutabera imfubyi[1] (muzareke kuzishaka) ahubwo murongore abandi bagore babashimishije, (baba) babiri, batatu cyangwa bane; ariko nimutinya kutazagira ubutabera hagati yabo, (muzarongore) umwe gusa cyangwa abaja banyu. Ibyo ni byo byegereye kutarengera kwanyu.
[1] Kutagira ubutabera kugamijwe aha ni ukurongora umukobwa w’imfubyi urera, utamuhaye inkwano ze nk’abandi.
عربی تفاسیر:
وَءَاتُواْ ٱلنِّسَآءَ صَدُقَٰتِهِنَّ نِحۡلَةٗۚ فَإِن طِبۡنَ لَكُمۡ عَن شَيۡءٖ مِّنۡهُ نَفۡسٗا فَكُلُوهُ هَنِيٓـٔٗا مَّرِيٓـٔٗا
Kandi mujye muha abagore inkwano zabo nk’impano. Ariko nibagira icyo babageneramo ku neza, mujye mucyakirana ubwuzu n’umutima mwiza.
عربی تفاسیر:
وَلَا تُؤۡتُواْ ٱلسُّفَهَآءَ أَمۡوَٰلَكُمُ ٱلَّتِي جَعَلَ ٱللَّهُ لَكُمۡ قِيَٰمٗا وَٱرۡزُقُوهُمۡ فِيهَا وَٱكۡسُوهُمۡ وَقُولُواْ لَهُمۡ قَوۡلٗا مَّعۡرُوفٗا
Ntimukanafate imitungo yanyu Allah yagize ibibabeshejeho ngo muyihe abadafite ubwenge; ahubwo mujye muyibatungamo, muyibambikemo, kandi mujye mubabwira mukoresheje imvugo nziza.
عربی تفاسیر:
وَٱبۡتَلُواْ ٱلۡيَتَٰمَىٰ حَتَّىٰٓ إِذَا بَلَغُواْ ٱلنِّكَاحَ فَإِنۡ ءَانَسۡتُم مِّنۡهُمۡ رُشۡدٗا فَٱدۡفَعُوٓاْ إِلَيۡهِمۡ أَمۡوَٰلَهُمۡۖ وَلَا تَأۡكُلُوهَآ إِسۡرَافٗا وَبِدَارًا أَن يَكۡبَرُواْۚ وَمَن كَانَ غَنِيّٗا فَلۡيَسۡتَعۡفِفۡۖ وَمَن كَانَ فَقِيرٗا فَلۡيَأۡكُلۡ بِٱلۡمَعۡرُوفِۚ فَإِذَا دَفَعۡتُمۡ إِلَيۡهِمۡ أَمۡوَٰلَهُمۡ فَأَشۡهِدُواْ عَلَيۡهِمۡۚ وَكَفَىٰ بِٱللَّهِ حَسِيبٗا
Mujye mugerageza imfubyi (mureba ko zamaze kumenya gukoresha neza umutungo), kugeza ubwo zigeze mu gihe cy’ubukure; nimusanga zaraciye akenge, muzazihe imitungo yazo. Kandi ntimukayirye musesagura munatanguranwa n’uko zikura. Ariko uzaba yishoboye, azifate (ntazarye kuri iyo mitungo); naho uzaba ari umukene, azarye mu rugero. Igihe muzaba muzishyikiriza imitungo yazo, mujye muzishakira ababihamya, kandi Allah arahagije mu kubarura.
عربی تفاسیر:
 
معانی کا ترجمہ سورت: نساء
سورتوں کی لسٹ صفحہ نمبر
 
قرآن کریم کے معانی کا ترجمہ - کینیاروانڈا ترجمہ - جمعیت برائے مسلمانان رواندا - ترجمے کی لسٹ

جمعیت برائے مسلمانان رواندا کی جانب سے جاری کردہ۔

بند کریں