Yemwe bantu! Nimugandukire Nyagasani wanyu, We wabaremye abakomoye ku muntu umwe (Adamu), akamuremera umugore we [Hawa (Eva)] amumukomoyemo; arangije akwirakwiza (ku isi) abagabo benshi n’abagore abakomoye kuri abo bombi. Ngaho nimugandukire Allah We musabana ku bwe kandi (mutinye guca) imiryango. Mu by’ukuri, Allah ni Umugenzuzi wanyu.
Kandi ba bandi batinya kuba (nyuma yo gupfa) basiga urubyaro rw’urunyantege nke (rukaba rwakorerwa amahugu), bajye batinya (gufata nabi imfubyi). Bityo, nibatinye Allah kandi banavuge amagambo akwiriye.
Izo ni imbago zashyizweho na Allah, kandi uwo ari we wese wumvira Allah n’Intumwa ye, azamwinjiza mu Ijuru ritembamo imigezi; bazabamo ubuziraherezo. Uko ni na ko gutsinda guhambaye.
Na ba bandi mu bagore banyu bazakora ibikozasoni (ubusambanyi), muzabishakire abahamya bane muri mwe babibashinje. Nibabihamya, muzabafungirane mu ngo zanyu (ntibagire aho bajya) kugeza bapfuye cyangwa se Allah akabagenera ubundi buryo.[1]
Mu by’ukuri ukwicuza Allah yakira ni ukwa ba bandi bacumura kubera ubujiji, hanyuma bakihutira kwicuza. Abo ni bo Allah yakira ukwicuza kwabo, kandi Allah ni Umumenyi uhebuje, Nyirubugenge buhambaye.
Kandi nimushaka kurongora umugore mumusimbuza undi, mukaba mwarahaye umwe muri bo umutungo utubutse (inkwano), ntimuzagire na gito mwisubiza muri wo. Ese mwakisubiza bitari mu kuri kandi ari n’icyaha kigaragara?
Kandi ntimukarongore abagore barongowe na ba so, uretse ibyahise (mbere ya Isilamu). Mu by’ukuri, ibyo byari ibikozasoni, birakaza cyane kandi bikaba inzira mbi.
Muziririjwe (kurongora) ba nyoko, abakobwa banyu, bashiki banyu, ba nyogosenge, ba nyoko wanyu, abakobwa b’abavandimwe banyu, abishywa banyu, ba nyoko babonkeje (batababyaye), bashiki banyu mwasangiye ibere (mutavukana), ba nyokobukwe, abakobwa mwareze bavuka ku bagore banyu mwaryamanye; ariko iyo mutaryamanye (na ba nyina, mukaba mwaratandukanye) nta cyaha kuri mwe (kurongora abo bakobwa). (Munaziririjwe kandi kurongora) abakazana banyu (bashakanye) n’abana banyu mwibyariye, munaziririjwe gushaka abavandimwe babiri mu gihe kimwe, uretse ibyahise (mbere ya Isilamu). Mu by’ukuri, Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.
N’uzaba adafite amikoro muri mwe yo kurongora abagore b’abemera batari abaja, azarongore mu baja banyu b’abemerakazi. Kandi Allah ni we uzi neza ukwemera kwanyu; bamwe mukomoka ku bandi (muhuje ukwemera). Bityo, mujye mushyingiranwa na bo mubiherewe uburenganzira n’ababahagarariye, kandi mubahe inkwano zabo ku neza; bagomba kuba biyubashye, batari abasambanyi ndetse batanafite inshuti z’abagabo bakorana ibibi. Ariko nibakora ubusambanyi nyuma yo gushyingirwa, bazahanishwe kimwe cya kabiri cy’ibihano by’abagore batari abaja. Ibyo (kurongora umuja) ni kuri wa wundi muri mwe utinya kugwa mu busambanyi; ariko mwihanganye, ni byo byiza kuri mwe, kandi Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.
Allah arashaka kubagaragariza (ibyo muziruriwe n’ibyo muziririjwe) no kubayobora inzira z’abababanjirije, ndetse no kwakira ukwicuza kwanyu; kandi Allah ni Umumenyi uhebuje, Nyirubugenge buhambaye.
Yemwe abemeye! Bamwe muri mwe ntibakarye imitungo y’abandi mu buryo butemewe, keretse igihe ari ubucuruzi (mugiranye) bushingiye ku bwumvikane. Kandi ntimukiyahure, mu by’ukuri, Allah ni Umunyembabazi kuri mwe.
Kandi ntimukifuze ibyo Allah yahaye bamwe muri mwe kurusha abandi. Abagabo bazahemberwa ibyo bakoze, ndetse n’abagore bahemberwe ibyo bakoze. Mujye munasaba Allah mu ngabire ze. Mu by’ukuri, Allah ni Umumenyi wa byose.
Na buri wese twamugeneye abazungura mu byo asize; ari bo babyeyi bombi ndetse n’abo bafitanye isano. Na ba bandi mwagiranye igihango, mujye mubaha umugabane wabo.[1] Mu by’ukuri, Allah ni Umuhamya uhebuje wa buri kintu.
[1] Mbere y’ihishurwa ry’imirongo ya Qur’an igaragaza amategeko agenga izungura rishingiye ku isano ry’amaraso, hari ho kuzungurana hagati y’abimukira bavuye i Maka n’ababakiriye i Madina kubera amasezerano y’igihango bari baragiranye. Ariko aho amategeko agenga izungura ahishuriwe muri Qur’an, yasimbuye ubwo buryo bw’izungura rishingiye ku gihango.
Abagabo ni abahagararizi b’abagore kubera ibyo Allah yarutishije bamwe abandi, no ku bw’ibyo (abagabo) batanga mu mitungo yabo. Bityo, abagore batunganye ni abicisha bugufi (bumvira Allah n’abagabo babo), bagacunga neza iby’abo bashakanye mu gihe badahari, kubera ko ari indagizo bahawe na Allah. Na ba bandi (abagore) mutinya ukwigomeka kwabo, mujye mubanza mubagire inama, (nibatisubiraho) mubimuke mu buryamo, (nibinangira) mujye mubakubita (mu buryo bworoheje, niba hari icyo byakemura). Ariko nibisubiraho bakabumvira, ntimuzabashakeho impamvu z’urwitwazo. Mu by’ukuri, Allah ni Uwikirenga, Usumba byose.
Kuri uwo munsi, ba bandi bahakanye bakanigomeka ku ntumwa (Muhamadi) bazifuza ko iyo isi iza kuba yarabamize, bakaba barigumiye mu mva (kugira ngo batagira icyo babazwa), nyamara nta cyo bazahisha Allah.
Ese ntiwamenye (yewe Muhamadi) ba bandi bahawe ingabire yo gusobanukirwa igitabo (Tawurati) bagahitamo ubuyobe, bakanashaka ko (namwe) muyoba inzira igororotse?
Ese ntiwamenye (yewe Muhamadi) abahawe ingabire yo gusobanukirwa igitabo (Tawurati)? Nyamara bakemera ibigirwamana n’amashitani, bakanabwira abahakanye ko ari bo bayobotse inzira y’ukuri kurusha abemeye (Allah).
Bityo, muri bo hari ababwemeye (ubutumwa bwa Muhamadi) ndetse no muri bo hari ababwitaje (babutera umugongo), kandi umuriro wa Jahanamu urahagije kuzabatwika.
Mu by’ukuri ba bandi bahakanye ibimenyetso byacu, tuzabinjiza mu muriro. Buri uko impu z’imibiri yabo zizajya zishya, tuzajya tuzisimbuza izindi mpu kugira ngo bumve ububabare bw’ibihano. Mu by’ukuri, Allah ni Umunyacyubahiro bihebuje, Nyirubugenge buhambaye.
Mu by’ukuri, Allah abategeka gusubiza indagizo bene zo, kandi ko mu gihe mukiranuye abantu, mubakiranura mu butabera. Mu by’ukuri, inyigisho Allah abaha ni nziza! Mu by’ukuri Allah ni Uwumva cyane, Ubona bihebuje.
Yemwe abemeye! Nimwumvire Allah, munumvire Intumwa, ndetse n’abayobozi muri mwe. Nimuramuka mugize icyo mutavugaho rumwe, mujye mugishakira igisubizo kwa Allah no ku Ntumwa (Qur’an na Sunat); niba koko mwemera Allah n’umunsi w’imperuka. Ibyo ni byo byiza kandi bibaha ibisobanuro bikwiye.
None se bizamera bite igihe amakuba azaba abagezeho kubera ibyo bakoresheje amaboko yabo, hanyuma bakakugana barahira kuri Allah (bavuga) bati “Nta kindi twari tugamije uretse ineza no kunga (abashyamiranye)?”
N’iyo tuza kubategeka tuti “Mwiyice cyangwa musohoke mu nzu zanyu (mwimuke burundu)”, nta byo bari gukora usibye bake muri bo; nyamara iyo baza gukora ibyo bashishikarizwa, byari kuba byiza kuri bo bikanarushaho kubakomeza (mu nzira ya Allah).
Kandi abumvira Allah n’Intumwa (Muhamadi), abo bazaba bari kumwe (mu ijuru) n’abo Allah yahundagajeho inema ze; (barimo) abahanuzi, abemeye by’ukuri, abaguye ku rugamba baharanira inzira ya Allah ndetse n’intungane. Abo ni bo nshuti nziza!
Mu by’ukuri, muri mwe hari utinda kujya ku rugamba, maze mwagerwaho n’akaga (gutsindwa), akavuga ati “Rwose Allah yampundagajeho inema (yandinze) kuba ntari kumwe na bo.”
Ariko iyo mugezweho n’ingabire ziturutse kwa Allah (intsinzi), rwose avuga -nk’aho nta rukundo ruri hagati yanyu na we- ati “Iyo nza kuba hamwe na bo nari kubona ubutunzi buhambaye (iminyago)!”
Bityo ba bandi bemeye guhara ubuzima bw’isi bakabugurana imperuka (abemera) nibarwane mu nzira ya Allah, kandi urwana mu nzira ya Allah akicwa cyangwa agatsinda, tuzamuhemba ibihembo bihambaye.
Ni iki kibabuza kurwana mu nzira ya Allah mu gihe mubona abanyantege nke mu bagabo, abagore n’abana (barenganywa, batakamba) bavuga bati “Nyagasani wacu! Dukure muri uyu mudugudu (kuko) bene wo ari inkozi z’ibibi, kandi uduhe umurinzi uturutse iwawe, ndetse unaduhe umutabazi uturutse iwawe.”
Abemera barwana mu nzira ya Allah, naho abahakanyi bakarwana mu nzira ya Shitani. Ngaho nimurwanye abambari ba Shitani; mu by’ukuri imigambi ya Shitani ntishinga.
Icyiza kikubayeho kiba giturutse kwa Allah, naho ikibi kikubayeho kiba kiguturutseho ubwawe. Twanakohereje (wowe Muhamadi) uri Intumwa ku bantu, kandi Allah arahagije kuba Umuhamya.
Baranavuga bati “Turumvira”, ariko mwatandukana, agatsiko muri bo kakarara gacura umugambi uhabanye n’ibyo uvuga. Nyamara Allah yandika ibyo (ako gatsiko) kararamo. Bityo, birengagize uniringire Allah. Kandi Allah arahagije kuba Umuhagararizi.
Maze ujye urwana mu nzira ya Allah -ntawe ubazwa (ibikorwa bye) uretse wowe ubwawe- ndetse ujye ushishikariza abemera (gufatanya na we urugamba) kugira ngo Allah ahagarike ubugome bw’abahakanyi. Kandi Allah ni we Munyembaraga zihebuje, akaba na Nyiribihano bikaze.
N’igihe muramukijwe mu ndamutso (nziza), mujye mwikiriza mu ndamutso iyiruta cyangwa musubize imeze nka yo. Mu by’ukuri, Allah ni Ubarura bihebuje buri kintu.
Allah! Nta yindi mana ikwiye gusengwa mu kuri uretse We. Rwose azabakoranyiriza hamwe ku munsi w’imperuka udashidikanywaho. None se ni nde wavuga ukuri kurusha Allah?
Ni kuki mucikamo ibice bibiri ku (byerekeye) indyarya kandi Allah yarazirekeye (mu buhakanyi) kubera ibyo zakoze? Ese murashaka kuyobora uwo Allah yarekeye mu buyobe? Kandi uwo Allah yarekeye mu buyobe ntiwamubonera inzira (imuyobora).
Yemwe abemeye! Nimujya (kurwana) mu nzira ya Allah mujye mushishoza, kandi ntimukabwire uwo ari we wese ubahaye indamutso y’amahoro (abereka ko ari umwemera) muti “Ntabwo uri umwemera”; mugamije amaronko y’ubuzima bw’isi; nyamara kwa Allah hari ibyiza byinshi. Uko ni ko mwari mumeze mbere (mu ntangiriro za Isilamu, muhisha ukwemera kwanyu), maze Allah abagirira ubuntu (arabayobora); bityo mujye mushishoza. Mu by’ukuri, Allah ni Umumenyi uhebuje w’ibyo mukora.
Mu by’ukuri ba bandi bihemukiye, abamalayika babakuramo roho zabo bababwira bati “Mwari mu biki?” Bakabasubiza bati “Twari abanyantege nke tunatotezwa ku isi.” Hanyuma (abamalayika) bakababwira bati “Ese isi ya Allah ntiyari ngari ngo mwimukire ahandi?” Abo, ubuturo bwabo ni mu muriro wa Jahanamu kandi ni ryo herezo ribi,
N’uzimuka kubera idini rya Allah, aho yimukiye azahasanga umudendezo mwinshi n’ubukungu. Ndetse n’uzasohoka mu nzu ye yimutse kubera Allah n’Intumwa ye, hanyuma urupfu rukamugeraho (mbere y’uko agera ku cyo yari agamije), uwo igihembo cye azagisanga kwa Allah. Kandi Allah ni Ubabarira ibyaha bihebuje, Nyirimpuhwe.
Kandi nimujya mu rugendo, nta kosa kuri mwe kugabanya iswala (umubare wa raka z’iswala) igihe mutinya ko abahakanyi babatera. Mu by’ukuri, abahakanyi ni abanzi banyu bagaragara.
Kandi ntimuzacike intege mu gukurikirana abanzi, kuko niba mubabara na bo bababara nkamwe, ariko mukiringira (ibihembo) kwa Allah; bo batiringira. Kandi Allah ni Umumenyi uhebuje, Nyirubugenge buhambaye.
Bihisha abantu (bagakora ibibi), ariko ntibashobora kwihisha Allah; kuko aba ari kumwe na bo igihe barara bacura imigambi y’imvugo atishimira. Kandi Allah azi neza ibyo bakora.
Dore mwe murabavuganira mu buzima bwo ku isi; ariko se ni nde uzagisha impaka Allah abavuganira ku munsi w’imperuka, cyangwa se ni nde uzababera umuhagararizi?
Iyo bitaza kuba ingabire n’impuhwe bya Allah kuri wowe (Muhamadi), agatsiko muri bo kari gushaka kukuyobya; nyamara ntawe bayobya uretse kuba bakwiyobya ubwabo, kandi nta n’icyo bagutwara. Allah yaguhishuriye igitabo (Qur’an) n’ubushishozi (Sunat) anakwigisha ibyo utari uzi. Kandi ingabire za Allah kuri wowe zirahambaye.
Naho ba bandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, tuzabinjiza mu busitani butembamo imigezi, bazabamo ubuziraherezo. Isezerano rya Allah ni ukuri; ni nde uvuga ukuri kurusha Allah?
Ni nde waba intungane mu idini kurusha uwicisha bugufi imbere ya Allah akaba ari n’ukora ibyiza, ndetse akanakurikira idini ritunganye rya Aburahamu utarabangikanyije Allah. Kandi Allah yagize Aburahamu inshuti magara!
Kandi umugore natinya kubuzwa amahoro n’umugabo we cyangwa kumuta nta cyaha kuri bo kuba bakwiyunga, kandi kwiyunga ni byo byiza. Ariko imitima y’abantu yaremanywe ubugugu. Nimukora neza (mubanira neza abagore banyu) mukanatinya Allah (mutabagabanyiriza ibyo bagenewe); mu by’ukuri, Allah azi byimazeyo ibyo mukora.
Ariko (abashakanye) nibaramuka batandukanye, Allah azakungahaza buri wese muri bo mu ngabire ze. Kandi Allah ni Uhebuje mu gutanga, Nyirubugenge buhambaye.
Ibiri mu birere n’ibiri mu isi byose ni ibya Allah. Kandi mu by’ukuri, twategetse abahawe Igitabo mbere yanyu ndetse namwe ubwanyu ko mugomba gutinya Allah. Ariko nimuhakana, mu by’ukuri (mumenye ko) ibiri mu birere n’ibiri mu isi byose ari ibya Allah, kandi Allah ni Uwihagije, Ushimwa bihebuje.
Kandi rwose mwahishuriwe mu gitabo ko igihe muzajya mwumva amagambo ya Allah ahakanwa cyangwa se akerenswa, mutazajya mwicarana na bo (abayahakana n’abayakerensa), kugeza ubwo bahinduye bakajya mu bindi biganiro bitari ibyo. (Nimutagenza mutyo) ni ukuri, muzaba mubaye nka bo. Mu by’ukuri, Allah azakoranyiriza indyarya n’abahakanyi bose mu muriro wa Jahanamu.
Yemwe abemeye! Ntimukagire abahakanyi inshuti muretse abemera. Ese murashaka ko (ubwo bucuti bwanyu na bo) bwaba ikimenyetso kigaragara kuri Allah cy’uko mutemera (by’ukuri)?
Mu by’ukuri ba bandi bahakana Allah n’Intumwa ze, bakanashaka gutandukanya Allah n’Intumwa ze, bavuga bati “Twemera zimwe tugahakana izindi”, bagashaka kugira inzira yo hagati no hagati (itari iy’ukwemera cyangwa iya gihakanyi)
Naho ba bandi bemeye Allah n’Intumwa ze, ntibagire iyo barobanura muri zo, abo (Allah) azabaha ibihembo byabo, kandi Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.
Tuzamura hejuru yabo umusozi wa Twuur (wa Sinayi) kubera (kurenga ku) isezerano ryabo rikomeye. Turababwira tuti “Nimwinjire mu marembo (ya Yeruzalemu) mwicishije bugufi, turanababwira tuti “Ntimuzarengere isabato.” Kandi twagiranye na bo isezerano rikomeye (ariko ntibaryubahiriza).
No ku bw’imvugo yabo igira iti “Rwose twishe Mesiya Isa (Yesu) mwene Mariyamu (Mariya), Intumwa ya Allah.” Nyamara ntibamwishe kandi ntibanamubambye; ahubwo (bishe banabamba) uwahawe ishusho ye. Kandi mu by’ukuri ba bandi batabivuzeho rumwe, baracyamushidikanyaho (bibaza niba uwishwe yari Yesu cyangwa usa na we). Nta bumenyi nyakuri babifiteho usibye gukurikira ibyo bakeka. Kandi rwose ntibamwishe.
Kandi nta n’umwe mu bahawe igitabo utazamwemera mbere yo gupfa kwe.[1] Kandi no ku munsi w’imperuka azaba umuhamya wabo.
[1] Mbere yo gupfa kwe bifite ibisobanuro bibiri: - Bisobanuye ko nyuma y’uko Yesu azagaruka ku isi avuye mu Ijuru aho ari ubu, nawe igihe cye cyo gupfa kizagera. Aho rero ni ho abataramwemeraga cyangwa abamwemeraga ukundi bamwita Imana, bazemera nyabyo ko ari Intumwa y’Imana atari Imana. -Mbere yo gupfa k’uwahawe igitabo (Umuyahudi cyangwa Umunaswara); ubwo Malayika ushinzwe gukuramo roho z’ibiremwa azaba amugezeho, icyo gihe ni bwo yemera ko Yesu yari Intumwa ya Allah atari Imana, nyamara uko kwemera nta cyo kuba kukimumariye.
Izo ntumwa zitanga inkuru nziza zinaburira, kugira ngo abantu batazagira urwitwazo kwa Allah nyuma yo kohereza Intumwa. Kandi Allah ni Umunyacyubahiro bihebuje, Nyirubugenge buhambaye.
Yemwe bantu! Mu by’ukuri, Intumwa (Muhamadi) yabazaniye ukuri guturutse kwa Nyagasani wanyu; bityo nimumwemere, ni byo byiza kuri mwe. Ariko nimuhakana, mu by’ukuri, ibiri mu birere n’ibiri mu isi byose ni ibya Allah. Kandi Allah ni Umumenyi uhebuje, Nyirubugenge buhambaye.
Yemwe abahawe igitabo (Abanaswara)![1] Ntimugakabye mu idini ryanyu, kandi ntimukavuge kuri Allah ibitari ukuri. Mu by’ukuri, Mesiya Issa (Yesu) mwene Mariyamu (Mariya) nta kindi yari cyo uretse ko yari Intumwa ya Allah akaba n’ijambo rye[2] yohereje muri Mariyamu ndetse na Roho (umwuka w’ubuzima) imuturutseho. Bityo, nimwemere Allah n’Intumwa ze kandi ntimukavuge “Ubutatu!” Musigeho! Ni byo byiza kuri mwe. Mu by’ukuri, Allah ni Imana imwe rukumbi. Ni Nyirubutagatifu, ntiyagira umwana. Ibiri mu birere n’ibiri mu isi byose ni ibye. Kandi Allah arahagije kuba Umuhagararizi.
[1] Reba uko twasobanuye iyi nyito mu murongo wa 62 muri Surat ul Baqarat [2] Kuba Yesu yitwa “Ijambo rya Allah” bisobanuye ko yabayeho ku bw’ijambo ry’Imana yategetse ngo “Baho”, nuko abaho; nyina amubyara nta mugabo babonanye. Iri jambo rikaba ari naryo Allah akoresha iyo aca iteka ku bintu yagennye ko bibaho; nk’uko bigaragara mu mirongo itandukanye ya Qur’an.
Contents of the translations can be downloaded and re-published, with the following terms and conditions:
1. No modification, addition, or deletion of the content.
2. Clearly referring to the publisher and the source (QuranEnc.com).
3. Mentioning the version number when re-publishing the translation.
4. Keeping the transcript information inside the document.
5. Notifying the source (QuranEnc.com) of any note on the translation.
6. Updating the translation according to the latest version issued from the source (QuranEnc.com).
7. Inappropriate advertisements must not be included when displaying translations of the meanings of the Noble Quran.
खोज परिणाम:
API specs
Endpoints:
Sura translation
GET / https://quranenc.com/api/v1/translation/sura/{translation_key}/{sura_number} description: get the specified translation (by its translation_key) for the speicified sura (by its number)
Parameters: translation_key: (the key of the currently selected translation) sura_number: [1-114] (Sura number in the mosshaf which should be between 1 and 114)
Returns:
json object containing array of objects, each object contains the "sura", "aya", "translation" and "footnotes".
GET / https://quranenc.com/api/v1/translation/aya/{translation_key}/{sura_number}/{aya_number} description: get the specified translation (by its translation_key) for the speicified aya (by its number sura_number and aya_number)
Parameters: translation_key: (the key of the currently selected translation) sura_number: [1-114] (Sura number in the mosshaf which should be between 1 and 114) aya_number: [1-...] (Aya number in the sura)
Returns:
json object containing the "sura", "aya", "translation" and "footnotes".