Check out the new design

قرآن کریم کے معانی کا ترجمہ - کینیاروانڈا ترجمہ - جمعیت برائے مسلمانان رواندا * - ترجمے کی لسٹ

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

معانی کا ترجمہ سورت: اعراف   آیت:
فَإِذَا جَآءَتۡهُمُ ٱلۡحَسَنَةُ قَالُواْ لَنَا هَٰذِهِۦۖ وَإِن تُصِبۡهُمۡ سَيِّئَةٞ يَطَّيَّرُواْ بِمُوسَىٰ وَمَن مَّعَهُۥٓۗ أَلَآ إِنَّمَا طَٰٓئِرُهُمۡ عِندَ ٱللَّهِ وَلَٰكِنَّ أَكۡثَرَهُمۡ لَا يَعۡلَمُونَ
Iyo icyiza cyabageragaho baravugaga bati “Iki ni icyacu”, naho ikibi cyabageraho bakacyitirira Musa n’abari kumwe na we. Nyamara ikibi kibageraho, mu by’ukuri kiba ari igeno rya Allah, ariko abenshi muri bo ntibabizi.
عربی تفاسیر:
وَقَالُواْ مَهۡمَا تَأۡتِنَا بِهِۦ مِنۡ ءَايَةٖ لِّتَسۡحَرَنَا بِهَا فَمَا نَحۡنُ لَكَ بِمُؤۡمِنِينَ
Babwira (Musa) bati “Igitangaza icyo ari cyo cyose watuzanira kugira ngo ukiturogeshe, ntabwo tuzigera tukwemera.”
عربی تفاسیر:
فَأَرۡسَلۡنَا عَلَيۡهِمُ ٱلطُّوفَانَ وَٱلۡجَرَادَ وَٱلۡقُمَّلَ وَٱلضَّفَادِعَ وَٱلدَّمَ ءَايَٰتٖ مُّفَصَّلَٰتٖ فَٱسۡتَكۡبَرُواْ وَكَانُواْ قَوۡمٗا مُّجۡرِمِينَ
Nuko tubateza umwuzure, inzige, inda, ibikeri n’amaraso (imigezi n’amariba byabo bihinduka amaraso, ibyo biba nk’uruhererekane) rw’ibimenyetso bisobanutse; ariko bakomeje kwigomeka, kandi bari abantu b’inkozi z’ibibi.
عربی تفاسیر:
وَلَمَّا وَقَعَ عَلَيۡهِمُ ٱلرِّجۡزُ قَالُواْ يَٰمُوسَى ٱدۡعُ لَنَا رَبَّكَ بِمَا عَهِدَ عِندَكَۖ لَئِن كَشَفۡتَ عَنَّا ٱلرِّجۡزَ لَنُؤۡمِنَنَّ لَكَ وَلَنُرۡسِلَنَّ مَعَكَ بَنِيٓ إِسۡرَٰٓءِيلَ
Nuko ibihano bibaguyeho, baravuga bati “Yewe Musa! Dusabire Nyagasani wawe ku bw’ibyo yagusezeranyije. Nuramuka udukuriyeho ibihano, rwose tuzakwemera tunarekure bene Isiraheli bagukurikire.”
عربی تفاسیر:
فَلَمَّا كَشَفۡنَا عَنۡهُمُ ٱلرِّجۡزَ إِلَىٰٓ أَجَلٍ هُم بَٰلِغُوهُ إِذَا هُمۡ يَنكُثُونَ
Ariko ubwo twabakuriragaho ibihano kugeza ku gihe bagombaga kugeraho (bagahanwa), baba bishe amasezerano (basezeranyije Allah na Musa).
عربی تفاسیر:
فَٱنتَقَمۡنَا مِنۡهُمۡ فَأَغۡرَقۡنَٰهُمۡ فِي ٱلۡيَمِّ بِأَنَّهُمۡ كَذَّبُواْ بِـَٔايَٰتِنَا وَكَانُواْ عَنۡهَا غَٰفِلِينَ
Nuko turabahana; tubaroha mu nyanja kubera ko bahinyuye ibitangaza byacu kandi bakaba barabyirengagije.
عربی تفاسیر:
وَأَوۡرَثۡنَا ٱلۡقَوۡمَ ٱلَّذِينَ كَانُواْ يُسۡتَضۡعَفُونَ مَشَٰرِقَ ٱلۡأَرۡضِ وَمَغَٰرِبَهَا ٱلَّتِي بَٰرَكۡنَا فِيهَاۖ وَتَمَّتۡ كَلِمَتُ رَبِّكَ ٱلۡحُسۡنَىٰ عَلَىٰ بَنِيٓ إِسۡرَٰٓءِيلَ بِمَا صَبَرُواْۖ وَدَمَّرۡنَا مَا كَانَ يَصۡنَعُ فِرۡعَوۡنُ وَقَوۡمُهُۥ وَمَا كَانُواْ يَعۡرِشُونَ
Nuko abantu bafatwaga nk’abanyantege nke (bene Isiraheli) tubagira abazungura mu bice by’iburasirazuba bw’isi n’iburengerazuba bwayo twahaye imigisha. Nuko ijambo rya Nyagasani wawe ryiza risohorera kuri bene Isiraheli, kubera ukwihangana kwabo. Maze turimbura ibyo Farawo n’abantu be bakoraga ndetse n’ibyo bubakaga.
عربی تفاسیر:
 
معانی کا ترجمہ سورت: اعراف
سورتوں کی لسٹ صفحہ نمبر
 
قرآن کریم کے معانی کا ترجمہ - کینیاروانڈا ترجمہ - جمعیت برائے مسلمانان رواندا - ترجمے کی لسٹ

جمعیت برائے مسلمانان رواندا کی جانب سے جاری کردہ۔

بند کریں