Check out the new design

《古兰经》译解 - 卢旺达文翻译 - 卢旺达穆斯林协会 * - 译解目录

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

含义的翻译 章: 艾尔拉夫   段:
فَإِذَا جَآءَتۡهُمُ ٱلۡحَسَنَةُ قَالُواْ لَنَا هَٰذِهِۦۖ وَإِن تُصِبۡهُمۡ سَيِّئَةٞ يَطَّيَّرُواْ بِمُوسَىٰ وَمَن مَّعَهُۥٓۗ أَلَآ إِنَّمَا طَٰٓئِرُهُمۡ عِندَ ٱللَّهِ وَلَٰكِنَّ أَكۡثَرَهُمۡ لَا يَعۡلَمُونَ
Iyo icyiza cyabageragaho baravugaga bati “Iki ni icyacu”, naho ikibi cyabageraho bakacyitirira Musa n’abari kumwe na we. Nyamara ikibi kibageraho, mu by’ukuri kiba ari igeno rya Allah, ariko abenshi muri bo ntibabizi.
阿拉伯语经注:
وَقَالُواْ مَهۡمَا تَأۡتِنَا بِهِۦ مِنۡ ءَايَةٖ لِّتَسۡحَرَنَا بِهَا فَمَا نَحۡنُ لَكَ بِمُؤۡمِنِينَ
Babwira (Musa) bati “Igitangaza icyo ari cyo cyose watuzanira kugira ngo ukiturogeshe, ntabwo tuzigera tukwemera.”
阿拉伯语经注:
فَأَرۡسَلۡنَا عَلَيۡهِمُ ٱلطُّوفَانَ وَٱلۡجَرَادَ وَٱلۡقُمَّلَ وَٱلضَّفَادِعَ وَٱلدَّمَ ءَايَٰتٖ مُّفَصَّلَٰتٖ فَٱسۡتَكۡبَرُواْ وَكَانُواْ قَوۡمٗا مُّجۡرِمِينَ
Nuko tubateza umwuzure, inzige, inda, ibikeri n’amaraso (imigezi n’amariba byabo bihinduka amaraso, ibyo biba nk’uruhererekane) rw’ibimenyetso bisobanutse; ariko bakomeje kwigomeka, kandi bari abantu b’inkozi z’ibibi.
阿拉伯语经注:
وَلَمَّا وَقَعَ عَلَيۡهِمُ ٱلرِّجۡزُ قَالُواْ يَٰمُوسَى ٱدۡعُ لَنَا رَبَّكَ بِمَا عَهِدَ عِندَكَۖ لَئِن كَشَفۡتَ عَنَّا ٱلرِّجۡزَ لَنُؤۡمِنَنَّ لَكَ وَلَنُرۡسِلَنَّ مَعَكَ بَنِيٓ إِسۡرَٰٓءِيلَ
Nuko ibihano bibaguyeho, baravuga bati “Yewe Musa! Dusabire Nyagasani wawe ku bw’ibyo yagusezeranyije. Nuramuka udukuriyeho ibihano, rwose tuzakwemera tunarekure bene Isiraheli bagukurikire.”
阿拉伯语经注:
فَلَمَّا كَشَفۡنَا عَنۡهُمُ ٱلرِّجۡزَ إِلَىٰٓ أَجَلٍ هُم بَٰلِغُوهُ إِذَا هُمۡ يَنكُثُونَ
Ariko ubwo twabakuriragaho ibihano kugeza ku gihe bagombaga kugeraho (bagahanwa), baba bishe amasezerano (basezeranyije Allah na Musa).
阿拉伯语经注:
فَٱنتَقَمۡنَا مِنۡهُمۡ فَأَغۡرَقۡنَٰهُمۡ فِي ٱلۡيَمِّ بِأَنَّهُمۡ كَذَّبُواْ بِـَٔايَٰتِنَا وَكَانُواْ عَنۡهَا غَٰفِلِينَ
Nuko turabahana; tubaroha mu nyanja kubera ko bahinyuye ibitangaza byacu kandi bakaba barabyirengagije.
阿拉伯语经注:
وَأَوۡرَثۡنَا ٱلۡقَوۡمَ ٱلَّذِينَ كَانُواْ يُسۡتَضۡعَفُونَ مَشَٰرِقَ ٱلۡأَرۡضِ وَمَغَٰرِبَهَا ٱلَّتِي بَٰرَكۡنَا فِيهَاۖ وَتَمَّتۡ كَلِمَتُ رَبِّكَ ٱلۡحُسۡنَىٰ عَلَىٰ بَنِيٓ إِسۡرَٰٓءِيلَ بِمَا صَبَرُواْۖ وَدَمَّرۡنَا مَا كَانَ يَصۡنَعُ فِرۡعَوۡنُ وَقَوۡمُهُۥ وَمَا كَانُواْ يَعۡرِشُونَ
Nuko abantu bafatwaga nk’abanyantege nke (bene Isiraheli) tubagira abazungura mu bice by’iburasirazuba bw’isi n’iburengerazuba bwayo twahaye imigisha. Nuko ijambo rya Nyagasani wawe ryiza risohorera kuri bene Isiraheli, kubera ukwihangana kwabo. Maze turimbura ibyo Farawo n’abantu be bakoraga ndetse n’ibyo bubakaga.
阿拉伯语经注:
 
含义的翻译 章: 艾尔拉夫
章节目录 页码
 
《古兰经》译解 - 卢旺达文翻译 - 卢旺达穆斯林协会 - 译解目录

由卢旺达穆斯林协会发布。

关闭