Check out the new design

《古兰经》译解 - 卢旺达文翻译 - 卢旺达穆斯林协会 * - 译解目录

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

含义的翻译 章: 艾尔拉夫   段:
قَالَ يَٰمُوسَىٰٓ إِنِّي ٱصۡطَفَيۡتُكَ عَلَى ٱلنَّاسِ بِرِسَٰلَٰتِي وَبِكَلَٰمِي فَخُذۡ مَآ ءَاتَيۡتُكَ وَكُن مِّنَ ٱلشَّٰكِرِينَ
(Allah) aravuga ati “Yewe Musa! Mu by’ukuri naragutoranyije nkurutisha abantu ku bw’ubutumwa bwanjye no kukuvugisha. Ngaho fata ukomeze ibyo naguhaye kandi ube mu bashimira.”
阿拉伯语经注:
وَكَتَبۡنَا لَهُۥ فِي ٱلۡأَلۡوَاحِ مِن كُلِّ شَيۡءٖ مَّوۡعِظَةٗ وَتَفۡصِيلٗا لِّكُلِّ شَيۡءٖ فَخُذۡهَا بِقُوَّةٖ وَأۡمُرۡ قَوۡمَكَ يَأۡخُذُواْ بِأَحۡسَنِهَاۚ سَأُوْرِيكُمۡ دَارَ ٱلۡفَٰسِقِينَ
Maze (Musa) tumwandikira ibintu byose ku mbaho (Tawurati) ngo bibe inyigisho (ku bantu be) n’ibisobanuro bya buri kintu, (turamubwira tuti) ngaho “byakire ubikomeze kandi utegeke abantu bawe gukurikiza ibyiza byabyo. Nzabereka iherezo ry’ibyigomeke.”
阿拉伯语经注:
سَأَصۡرِفُ عَنۡ ءَايَٰتِيَ ٱلَّذِينَ يَتَكَبَّرُونَ فِي ٱلۡأَرۡضِ بِغَيۡرِ ٱلۡحَقِّ وَإِن يَرَوۡاْ كُلَّ ءَايَةٖ لَّا يُؤۡمِنُواْ بِهَا وَإِن يَرَوۡاْ سَبِيلَ ٱلرُّشۡدِ لَا يَتَّخِذُوهُ سَبِيلٗا وَإِن يَرَوۡاْ سَبِيلَ ٱلۡغَيِّ يَتَّخِذُوهُ سَبِيلٗاۚ ذَٰلِكَ بِأَنَّهُمۡ كَذَّبُواْ بِـَٔايَٰتِنَا وَكَانُواْ عَنۡهَا غَٰفِلِينَ
Ba bandi bibona ku isi bidakwiye nzabakumira ku magambo yanjye (ntibabashe kuyasobanukirwa), kandi n’iyo babona ibimenyetso byose ntibashobora kwemera. Ndetse n’iyo babona inzira igororotse ntibayiyoboka, nyamara babona inzira y’ubuyobe bakayiyoboka. Ibyo ni ukubera ko bahinyuye amagambo yacu bakanayirengagiza.
阿拉伯语经注:
وَٱلَّذِينَ كَذَّبُواْ بِـَٔايَٰتِنَا وَلِقَآءِ ٱلۡأٓخِرَةِ حَبِطَتۡ أَعۡمَٰلُهُمۡۚ هَلۡ يُجۡزَوۡنَ إِلَّا مَا كَانُواْ يَعۡمَلُونَ
Na ba bandi bahinyuye amagambo yacu no kuzahura n’imperuka, ibikorwa byabo byabaye imfabusa. Ese hari ikindi bazahemberwa kitari ibyo bakoraga?
阿拉伯语经注:
وَٱتَّخَذَ قَوۡمُ مُوسَىٰ مِنۢ بَعۡدِهِۦ مِنۡ حُلِيِّهِمۡ عِجۡلٗا جَسَدٗا لَّهُۥ خُوَارٌۚ أَلَمۡ يَرَوۡاْ أَنَّهُۥ لَا يُكَلِّمُهُمۡ وَلَا يَهۡدِيهِمۡ سَبِيلًاۘ ٱتَّخَذُوهُ وَكَانُواْ ظَٰلِمِينَ
Nuko igihe Musa atari ahari, abantu be bibumbira ishusho ry’akamasa mu mitako yabo, gafite ijwi risa n’iryabira (bakagira ikigirwamana). Ese ntibabonaga ko katabavugisha ntikanabayobore inzira igororotse? Bakagize imana kandi bari inkozi z’ibibi.
阿拉伯语经注:
وَلَمَّا سُقِطَ فِيٓ أَيۡدِيهِمۡ وَرَأَوۡاْ أَنَّهُمۡ قَدۡ ضَلُّواْ قَالُواْ لَئِن لَّمۡ يَرۡحَمۡنَا رَبُّنَا وَيَغۡفِرۡ لَنَا لَنَكُونَنَّ مِنَ ٱلۡخَٰسِرِينَ
Nuko ubwo bicuzaga (impamvu basenze akamasa) bakanabona ko bayobye, baravuze bati “Nyagasani wacu natatugirira impuhwe ngo anatubabarire, rwose tuzaba mu banyagihombo.”
阿拉伯语经注:
 
含义的翻译 章: 艾尔拉夫
章节目录 页码
 
《古兰经》译解 - 卢旺达文翻译 - 卢旺达穆斯林协会 - 译解目录

由卢旺达穆斯林协会发布。

关闭