Check out the new design

《古兰经》译解 - 卢旺达文翻译 - 卢旺达穆斯林协会 * - 译解目录

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

含义的翻译 章: 艾尔拉夫   段:
قَالُوٓاْ ءَامَنَّا بِرَبِّ ٱلۡعَٰلَمِينَ
Baravuga bati “Twemeye Nyagasani w’ibiremwa byose.”
阿拉伯语经注:
رَبِّ مُوسَىٰ وَهَٰرُونَ
“Nyagasani wa Musa na Haruna (Aroni).”
阿拉伯语经注:
قَالَ فِرۡعَوۡنُ ءَامَنتُم بِهِۦ قَبۡلَ أَنۡ ءَاذَنَ لَكُمۡۖ إِنَّ هَٰذَا لَمَكۡرٞ مَّكَرۡتُمُوهُ فِي ٱلۡمَدِينَةِ لِتُخۡرِجُواْ مِنۡهَآ أَهۡلَهَاۖ فَسَوۡفَ تَعۡلَمُونَ
Farawo aravuga ati “Ni gute mumwemeye mbere y’uko mbibahera uburenganzira? Mu by’ukuri uyu ni umugambi mwacuriye mu mujyi kugira ngo muwirukanemo abawutuye, ariko muraza kumenya (icyo nza kubakorera)!”
阿拉伯语经注:
لَأُقَطِّعَنَّ أَيۡدِيَكُمۡ وَأَرۡجُلَكُم مِّنۡ خِلَٰفٖ ثُمَّ لَأُصَلِّبَنَّكُمۡ أَجۡمَعِينَ
Rwose ndaza kubaca amaboko n’amaguru byanyu imbusane, maze mbabambe mwese.
阿拉伯语经注:
قَالُوٓاْ إِنَّآ إِلَىٰ رَبِّنَا مُنقَلِبُونَ
Baravuga bati “Mu by’ukuri tuzasubira kwa Nyagasani wacu.”
阿拉伯语经注:
وَمَا تَنقِمُ مِنَّآ إِلَّآ أَنۡ ءَامَنَّا بِـَٔايَٰتِ رَبِّنَا لَمَّا جَآءَتۡنَاۚ رَبَّنَآ أَفۡرِغۡ عَلَيۡنَا صَبۡرٗا وَتَوَفَّنَا مُسۡلِمِينَ
“Kandi nta kindi uduhora uretse kuba twemeye ibitangaza bya Nyagasani wacu ubwo byatugeragaho. Nyagasani wacu! Duhe kwihangana kandi uduhe gupfa turi Abayisilamu.”
阿拉伯语经注:
وَقَالَ ٱلۡمَلَأُ مِن قَوۡمِ فِرۡعَوۡنَ أَتَذَرُ مُوسَىٰ وَقَوۡمَهُۥ لِيُفۡسِدُواْ فِي ٱلۡأَرۡضِ وَيَذَرَكَ وَءَالِهَتَكَۚ قَالَ سَنُقَتِّلُ أَبۡنَآءَهُمۡ وَنَسۡتَحۡيِۦ نِسَآءَهُمۡ وَإِنَّا فَوۡقَهُمۡ قَٰهِرُونَ
Nuko ibikomerezwa byo mu bantu ba Farawo biravuga biti “Ese urareka Musa n’abantu be ngo bakore ubwononnyi ku isi, banakureke wowe n’imana zawe? (Farawo) aravuga ati “Turica abana babo b’abahungu maze tureke ab’abakobwa, kandi rwose tubarusha imbaraga.”
阿拉伯语经注:
قَالَ مُوسَىٰ لِقَوۡمِهِ ٱسۡتَعِينُواْ بِٱللَّهِ وَٱصۡبِرُوٓاْۖ إِنَّ ٱلۡأَرۡضَ لِلَّهِ يُورِثُهَا مَن يَشَآءُ مِنۡ عِبَادِهِۦۖ وَٱلۡعَٰقِبَةُ لِلۡمُتَّقِينَ
Musa abwira abantu be ati “Mwiyambaze Allah kandi mwihangane. Mu by’ukuri isi ni iya Allah; ayiraga uwo ashaka mu bagaragu be. Kandi iherezo ryiza ni iry’abagandukira (Allah).”
阿拉伯语经注:
قَالُوٓاْ أُوذِينَا مِن قَبۡلِ أَن تَأۡتِيَنَا وَمِنۢ بَعۡدِ مَا جِئۡتَنَاۚ قَالَ عَسَىٰ رَبُّكُمۡ أَن يُهۡلِكَ عَدُوَّكُمۡ وَيَسۡتَخۡلِفَكُمۡ فِي ٱلۡأَرۡضِ فَيَنظُرَ كَيۡفَ تَعۡمَلُونَ
Baravuga bati “Twe (bene Isiraheli) twatotejwe mbere na nyuma y’uko utugeraho.” Arababwira ati “Nyagasani wanyu azoreka umwanzi wanyu, abagire abazungura ku isi kugira ngo arebe uko muzitwara.”
阿拉伯语经注:
وَلَقَدۡ أَخَذۡنَآ ءَالَ فِرۡعَوۡنَ بِٱلسِّنِينَ وَنَقۡصٖ مِّنَ ٱلثَّمَرَٰتِ لَعَلَّهُمۡ يَذَّكَّرُونَ
Mu by’ukuri twahanishije abantu ba Farawo amapfa no kurumbya imyaka, kugira ngo bisubireho.
阿拉伯语经注:
 
含义的翻译 章: 艾尔拉夫
章节目录 页码
 
《古兰经》译解 - 卢旺达文翻译 - 卢旺达穆斯林协会 - 译解目录

由卢旺达穆斯林协会发布。

关闭