Check out the new design

Bản dịch ý nghĩa nội dung Qur'an - Bản dịch tiếng Kinyarwanda - Hiệp hội Người Muslim Rwanda * - Mục lục các bản dịch

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Ý nghĩa nội dung Chương: Al-'Araf   Câu:
قَالُوٓاْ ءَامَنَّا بِرَبِّ ٱلۡعَٰلَمِينَ
Baravuga bati “Twemeye Nyagasani w’ibiremwa byose.”
Các Tafsir tiếng Ả-rập:
رَبِّ مُوسَىٰ وَهَٰرُونَ
“Nyagasani wa Musa na Haruna (Aroni).”
Các Tafsir tiếng Ả-rập:
قَالَ فِرۡعَوۡنُ ءَامَنتُم بِهِۦ قَبۡلَ أَنۡ ءَاذَنَ لَكُمۡۖ إِنَّ هَٰذَا لَمَكۡرٞ مَّكَرۡتُمُوهُ فِي ٱلۡمَدِينَةِ لِتُخۡرِجُواْ مِنۡهَآ أَهۡلَهَاۖ فَسَوۡفَ تَعۡلَمُونَ
Farawo aravuga ati “Ni gute mumwemeye mbere y’uko mbibahera uburenganzira? Mu by’ukuri uyu ni umugambi mwacuriye mu mujyi kugira ngo muwirukanemo abawutuye, ariko muraza kumenya (icyo nza kubakorera)!”
Các Tafsir tiếng Ả-rập:
لَأُقَطِّعَنَّ أَيۡدِيَكُمۡ وَأَرۡجُلَكُم مِّنۡ خِلَٰفٖ ثُمَّ لَأُصَلِّبَنَّكُمۡ أَجۡمَعِينَ
Rwose ndaza kubaca amaboko n’amaguru byanyu imbusane, maze mbabambe mwese.
Các Tafsir tiếng Ả-rập:
قَالُوٓاْ إِنَّآ إِلَىٰ رَبِّنَا مُنقَلِبُونَ
Baravuga bati “Mu by’ukuri tuzasubira kwa Nyagasani wacu.”
Các Tafsir tiếng Ả-rập:
وَمَا تَنقِمُ مِنَّآ إِلَّآ أَنۡ ءَامَنَّا بِـَٔايَٰتِ رَبِّنَا لَمَّا جَآءَتۡنَاۚ رَبَّنَآ أَفۡرِغۡ عَلَيۡنَا صَبۡرٗا وَتَوَفَّنَا مُسۡلِمِينَ
“Kandi nta kindi uduhora uretse kuba twemeye ibitangaza bya Nyagasani wacu ubwo byatugeragaho. Nyagasani wacu! Duhe kwihangana kandi uduhe gupfa turi Abayisilamu.”
Các Tafsir tiếng Ả-rập:
وَقَالَ ٱلۡمَلَأُ مِن قَوۡمِ فِرۡعَوۡنَ أَتَذَرُ مُوسَىٰ وَقَوۡمَهُۥ لِيُفۡسِدُواْ فِي ٱلۡأَرۡضِ وَيَذَرَكَ وَءَالِهَتَكَۚ قَالَ سَنُقَتِّلُ أَبۡنَآءَهُمۡ وَنَسۡتَحۡيِۦ نِسَآءَهُمۡ وَإِنَّا فَوۡقَهُمۡ قَٰهِرُونَ
Nuko ibikomerezwa byo mu bantu ba Farawo biravuga biti “Ese urareka Musa n’abantu be ngo bakore ubwononnyi ku isi, banakureke wowe n’imana zawe? (Farawo) aravuga ati “Turica abana babo b’abahungu maze tureke ab’abakobwa, kandi rwose tubarusha imbaraga.”
Các Tafsir tiếng Ả-rập:
قَالَ مُوسَىٰ لِقَوۡمِهِ ٱسۡتَعِينُواْ بِٱللَّهِ وَٱصۡبِرُوٓاْۖ إِنَّ ٱلۡأَرۡضَ لِلَّهِ يُورِثُهَا مَن يَشَآءُ مِنۡ عِبَادِهِۦۖ وَٱلۡعَٰقِبَةُ لِلۡمُتَّقِينَ
Musa abwira abantu be ati “Mwiyambaze Allah kandi mwihangane. Mu by’ukuri isi ni iya Allah; ayiraga uwo ashaka mu bagaragu be. Kandi iherezo ryiza ni iry’abagandukira (Allah).”
Các Tafsir tiếng Ả-rập:
قَالُوٓاْ أُوذِينَا مِن قَبۡلِ أَن تَأۡتِيَنَا وَمِنۢ بَعۡدِ مَا جِئۡتَنَاۚ قَالَ عَسَىٰ رَبُّكُمۡ أَن يُهۡلِكَ عَدُوَّكُمۡ وَيَسۡتَخۡلِفَكُمۡ فِي ٱلۡأَرۡضِ فَيَنظُرَ كَيۡفَ تَعۡمَلُونَ
Baravuga bati “Twe (bene Isiraheli) twatotejwe mbere na nyuma y’uko utugeraho.” Arababwira ati “Nyagasani wanyu azoreka umwanzi wanyu, abagire abazungura ku isi kugira ngo arebe uko muzitwara.”
Các Tafsir tiếng Ả-rập:
وَلَقَدۡ أَخَذۡنَآ ءَالَ فِرۡعَوۡنَ بِٱلسِّنِينَ وَنَقۡصٖ مِّنَ ٱلثَّمَرَٰتِ لَعَلَّهُمۡ يَذَّكَّرُونَ
Mu by’ukuri twahanishije abantu ba Farawo amapfa no kurumbya imyaka, kugira ngo bisubireho.
Các Tafsir tiếng Ả-rập:
 
Ý nghĩa nội dung Chương: Al-'Araf
Mục lục các chương Kinh Số trang
 
Bản dịch ý nghĩa nội dung Qur'an - Bản dịch tiếng Kinyarwanda - Hiệp hội Người Muslim Rwanda - Mục lục các bản dịch

Do Hiệp hội Người Muslim Rwanda phát hành

Đóng lại