(Allah) aravuga ati “Ni iki cyakubujije kubama ubwo nabigutegekaga?” (Ibilisi) aravuga ati “Njye ndi mwiza kumuruta; wandemye mu muriro naho we umurema mu ibumba.”
Yemwe bene Adamu! Mu by’ukuri twabahaye umwambaro uhishira ubwambure bwanyu (n’umwambaro w’) umutako, ariko umwambaro wo gutinya Allah ni wo mwiza. Ibyo ni bimwe mu bimenyetso bya Allah kugira ngo bajye bazirikana (ingabire ze).
Kandi n’iyo (abahakanyi) bakoze ibyaha by’urukozasoni baravuga bati “Twasanze abakurambere bacu ari ko babigenza kandi Allah yarabidutegetse.” Vuga (yewe Muhamadi) uti “Mu by’ukuri Allah ntategeka gukora ibyaha by’urukozasoni. Ese Allah mumuvugaho ibyo mutazi?”
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Nyagasani wanjye yategetse kugira ubutabera, (anabategeka) ko mugomba kumwubamira no kumwambaza mumwiyegurira We wenyine igihe cyose musenga. Uko yabaremye mu ntangiriro ni na ko muzagaruka (iwe ku munsi w’izuka)”,
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ni nde waziririje imyambaro myiza n’amafunguro meza Allah yashyiriyeho abagaragu be?” Vuga uti “Ibyo, mu buzima bwa hano ku isi, bigenewe abemeye (bakaba babihuriyeho n’abatemera), ariko bikaba umwihariko (ku bemera) ku munsi w’imperuka.” Uko ni ko dusobanura amagambo (yacu) ku bantu bafite ubumenyi.
Vuga uti “Mu by’ukuri Nyagasani wanjye yaziririje ibikorwa by’urukozasoni, byaba ibikozwe ku mugaragaro cyangwa mu ibanga, ndetse n’ibyaha (ibyo ari byo byose), ibikorwa by’ubugome, no kubangikanya Allah n’ibyo atabahereye gihamya (ko bigomba gusengwa), no guhimbira Allah ibyo mutazi.”
None se ni nde munyabyaha kurusha uwahimbiye Allah ikinyoma cyangwa uwahinyuye amagambo ye? Abo bazagerwaho n’umugabane wabo (w’ibihano hano ku isi) Allah yabageneye, kugeza ubwo Intumwa zacu (abamalayika bashinzwe gukuramo roho) zizabageraho zikabavanamo roho zivuga ziti “Ibyo mwasengaga mu cyimbo cya Allah biri he?” Bazavuga bati “Nta byo tubona”, maze na bo bishinje ko bari abahakanyi.
(Allah) ababwire ati “Nimwinjire mu muriro hamwe n’imiryango (umat) yababanjirije; mu majini no mu bantu.” Buri uko umuryango (umat) uzajya winjira, uzajya uvuma mugenzi wawo, kugeza ubwo bakoraniyemo bose; uwa nyuma muri yo uzasabira uwawubanjirije ugira uti “Nyagasani wacu! Aba ni bo batuyobeje, bityo bahe ibihano byikubye kabiri mu muriro.” (Allah) azavuga ati “Buri wese arahanishwa ibyikubye kabiri, nyamara ntimubizi.”
Mu by’ukuri ba bandi bahinyuye ibimenyetso byacu bakabyigomekaho ku bw’ubwibone, ntibazafungurirwa imiryango y’ikirere kandi ntibazaninjira mu Ijuru, keretse ingamiya yinjiye mu mwenge w’urushinge. Uko ni ko duhemba inkozi z’ibibi.
Abantu bo mu Ijuru bazahamagara abo mu muriro bababwira bati “Rwose twasanze ibyo Nyagasani wacu yadusezeranyije ari ukuri; ese namwe mwasanze ibyo Nyagasani wanyu yabasezeranyije ari ukuri”? Bazavuga bati “Yego.” Nuko umuhamagazi atangarize hagati yabo ko umuvumo wa Allah uri ku banyabyaha,
Hagati yabo (abantu bo mu ijuru n’abo mu muriro) hazaba hari urusika, no kuri A’arafu[1] hazaba hari abantu (bahaheze kubera ko ibyiza n’ibibi byabo bizaba bingana), bazajya bamenya buri wese (uwo mu ijuru n’uwo mu muriro) kubera ibimenyetso bizaba bibaranga. Maze bahamagare abantu bo mu ijuru bababwira bati “Asalamu Alayikum (mugire amahoro!)” (Kugeza icyo gihe, abantu ba A‘arafu) bazaba batararyinjiramo kandi babyifuza.
[1] A’arafu ni ahantu hirengeye hagati y’Ijuru n’umuriro Allah yageneye abo ibikorwa byabo byiza bizaba bingana n’ibibi bakoze. Abazaba bari aho bazaba bareba mu ijuru no mu muriro. Ariko nyuma yaho, Allah azabagirira impuhwe abinjize mu ijuru.
(Abantu bazaba baheze kuri A’arafu) niberekeza amaso yabo ku bantu bazaba bari mu muriro, bazavuga bati “Nyagasani wacu! Ntudushyire hamwe n’abanyabyaha.”
(Abazaba baheze A’arafu bazabwira abo mu muriro bati) “Ese bariya (bari mu Ijuru) si bo mwarahiraga muvuga ko Allah atazabagirira impuhwe (ngo abahe Ijuru)? (Maze Allah abwire abaheze A’arafu ati), “ngaho nimwinjire mu Ijuru, nta bwoba nta n’agahinda muzagira.”
Abazaba bari mu muriro bazahamagara abazaba bari mu Ijuru, bababwire bati “Nimudusukeho amazi cyangwa muduhe ku mafunguro Allah yabafunguriye.” (Abo mu ijuru) bavuge bati “Mu by’ukuri ibyo byombi Allah yabiziririje abahakanyi.”
Mu by’ukuri Nyagasani wanyu ni Allah waremye ibirere n’isi mu minsi itandatu, hanyuma aganza hejuru ya Ar’shi.[1] Atwikiriza ijoro amanywa, (ijoro) rikayakurikira nta guhagarara; yanaremye izuba, ukwezi n’inyenyeri byubahiriza itegeko rye. Mu by’ukuri kurema no gutegeka ni ibye. Allah ni Nyirubutagatifu, Nyagasani w’ibiremwa byose.
[1] ]Ukuganza kwa Allah hejuru ya Ar’shi ni ukuganza kwihariye, kuberanye n’icyubahiro cye n’ubuhambare bwe, gutandukanye n’ukw’ibiremwa kandi kudasanishwa n’ukwabyo. Naho ijambo Ar’shi bisobanuye intebe y’icyubahiro y’ubwami bwa Allah, ifite abamalayika bayiteruye, ikaba imeze nk’umutemeri uri hejuru y’ibirere n’isi. Ar’shi ni cyo kiremwa kiruta ibindi byose mu bunini kandi ni na cyo kiremwa kiri hejuru y’ibindi biremwa byose kuko iteretse hejuru y’ijuru rya karindwi. Bityo Allah ayiganjeho kandi ni We uri hejuru y’ibintu byose.
Kandi ntimugakore ubwangizi ku isi nyuma y’uko itunganyijwe. Ndetse mujye mumusaba (Allah) mutinya (ibihano bye) kandi mwizera (ingororano ze). Mu by’ukuri impuhwe za Allah ziri hafi y’abakora ibyiza.
Imbuto zo mu butaka bwiza zimera mu buryo bworoshye ku bw’uburenganzira bwa Nyagasani wabwo. Naho izo mu butaka bubi zimera bigoranye. Uko ni ko tugenda dusobanura ibimenyetso ku bantu bashimira.
Rwose twohereje Nuhu ku bantu be, maze arababwira ati “Yemwe bantu banjye! Nimugaragire Allah. Nta yindi mana mufite itari We (Allah). Mu by’ukuri ndatinya ko mwazahura n’ibihano byo ku munsi uhambaye.”
Ariko baramuhinyuye, maze turamurokora, we n’abari kumwe na we mu nkuge, nuko turoha abahinyuye ibimenyetso byacu. Mu by’ukuri bari abantu bahumye (batabona ukuri).
N’abantu bo mu bwoko bwa Adi,[1] twaboherereje umuvandimwe wabo Hudu. Yarababwiye ati “Yemwe bantu banjye! Nimugaragire Allah. Nta yindi mana mufite itari We (Allah). Ese ubwo ntimutinya (ibihano bye)?”
[1] Adi ni ubwoko bwari butuye Ah’qaf. Ubu ni hagati y’igihugu cya Saudi Arabia, Oman ndetse na Yemen.
(Abantu bo mu bwoko bwa Adi) baravuga bati “Ese uzanywe no kutubwiriza kugaragira Allah wenyine, tukareka ibyo abakurambere bacu basengaga? Ngaho tuzanire ibyo udukangisha (ibihano) niba koko uri mu banyakuri.”
(Hudu) arababwira ati “Ibihano n’uburakari biturutse kwa Nyagasani wanyu byamaze kubageraho. Ese murangisha impaka ku mazina mwiyitiye (ibigirwamana byanyu), mwe n’abakurambere banyu Allah atarigeze abibemerera? Ngaho nimutegereze, mu by’ukuri ndi kumwe namwe mu bategereje.”
N’abantu bo mu bwoko bwa Thamudu twaboherereje umuvandimwe wabo Swalehe, arababwira ati “Yemwe bantu banjye! Nimugaragire Allah. Nta yindi mana mufite itari We. Mu by’ukuri mwagezweho n’ikimenyetso giturutse kwa Nyagasani wanyu (kigaragaza ukuri kw’ibyo mvuga). Iyi ngamiya ya Allah ni ikimenyetso kuri mwe; ngaho nimuyireke irishe ku isi ya Allah, kandi ntimuzayigirire nabi kugira ngo mutazagerwaho n’ibihano bibabaza.”
Munibuke ubwo yabagiraga abasigire nyuma y’abantu bo mu bwoko bwa Adi, akababeshaho neza ku isi, mukubaka ingoro zanyu mu bibaya, mukanahanga amazu mu misozi. Bityo, nimwibuke inema za Allah (yabahundagajeho) kandi ntimugakwize ubwangizi ku isi.
Ibikomerezwa by’abibone mu bantu be (Intumwa Swalehe), byabwiye abemeramana muri byo bari abanyantege nke biti “Ese muzi ko Swalehe yoherejwe na Nyagasani we?” (Abemeramana) baravuga bati “Mu by’ukuri twe twemera ubutumwa yahawe.”
Nuko ya ngamiya barayica, baba bigometse ku itegeko rya Nyagasani wabo, maze baravuga bati “Yewe Swalehe! Ngaho tuzanire ibyo udukangisha (ibihano) niba koko uri umwe mu ntumwa (za Allah).”
Nta kindi gisubizo abantu be bamuhaye, uretse kuvuga bati “Nimubirukane (Loti n’abamwemeye) mu mudugudu wanyu, kuko mu by’ukuri ari abantu bigira abere.”
Ibikomerezwa by’abibone mu bantu be, biravuga biti “Yewe Shuwayibu! Rwose tuzakwirukana mu mudugudu wacu wowe n’abemeye hamwe nawe, cyangwa mugaruke mu idini ryacu.” Aravuga ati “Ese n’ubwo twaba tutabishaka (mwabiduhatira)?”
“Mu by’ukuri turamutse dusubiye mu idini ryanyu twaba duhimbiye Allah ikinyoma nyuma y’uko Allah yariturokoye (kurisubiramo). Nta n’ubwo dukwiye kurisubiramo keretse Allah, Nyagasani wacu abishatse. Nyagasani wacu Azi buri kintu cyose. Allah wenyine ni We twiringira. Nyagasani wacu! Dukiranure n’abantu bacu mu kuri, kuko ari wowe mucamanza mwiza.”
Ba bandi bahinyuye Shuwayibu babaye nk’aho batigeze baba aho bari batuye (kuko barimbuwe bose). Ba bandi bahinyuye Shuwayibu ni bo babaye abanyagihombo.
Kandi n’iyo abatuye imidugudu baza kwemera bakanatinya (Allah), mu by’ukuri twari kubafungurira imigisha iturutse mu kirere no mu isi, ariko barahakanye; nuko tubahanira ibyo bakoraga.
Ese bibwira ko batekanye, badashobora kugerwaho n’ibihano bya Allah? Nta bantu bakwibwira ko badashobora kugerwaho n’ibihano bya Allah uretse abanyagihombo.
Iyo yari imidugudu tukubarira zimwe mu nkuru zayo (yewe Muhamadi). Mu by’ukuri Intumwa zabo zabazaniye ibimenyetso bigaragara ariko ntibashobora kwemera ibyo bahakanye mbere. Uko ni ko Allah adanangira imitima y’abahakanyi.
“Birakwiye ko ntacyo navuga kuri Allah kitari ukuri. Rwose mbazaniye ibitangaza bigaragara biturutse kwa Nyagasani wanyu. Bityo rekura bene Isiraheli tujyane.”
Musa abwira abantu be ati “Mwiyambaze Allah kandi mwihangane. Mu by’ukuri isi ni iya Allah; ayiraga uwo ashaka mu bagaragu be. Kandi iherezo ryiza ni iry’abagandukira (Allah).”
Iyo icyiza cyabageragaho baravugaga bati “Iki ni icyacu”, naho ikibi cyabageraho bakacyitirira Musa n’abari kumwe na we. Nyamara ikibi kibageraho, mu by’ukuri kiba ari igeno rya Allah, ariko abenshi muri bo ntibabizi.
Nuko twambutsa inyanja bene Isiraheli (batekanye), maze bagera ku bantu bari barabaye imbata zo kugaragira ibigirwamana byabo. Baravuga bati “Yewe Musa! Dushyirireho imana nk’uko na bo bafite imana zabo. Aravuga ati “Mu by’ukuri mwe muri abantu b’injiji!”
Ubwo Musa yagereraga ku gihe (n’ahantu) twamusezeranyije, na Nyagasani we akamuvugisha (amuha ubutumwa n’amategeko), yaravuze ati “Nyagasani wanjye! Nyiyereka nkurebe.” (Allah) aramubwira ati “Ntushobora kumbona (ku isi); ahubwo reba uriya musozi, nubona (umusozi) ugumye hamwe, ubwo nanjye uraba wambona.” Nuko Nyagasani we yigaragarije umusozi urasatagurika (uhinduka igitaka), Musa agwa igihumure. Azanzamutse aravuga ati “Ubutagatifu ni ubwawe, nkwicujijeho kandi ni njye wa mbere mu bemera (ku gihe cyanjye).”
(Allah) aravuga ati “Yewe Musa! Mu by’ukuri naragutoranyije nkurutisha abantu ku bw’ubutumwa bwanjye no kukuvugisha. Ngaho fata ukomeze ibyo naguhaye kandi ube mu bashimira.”
Nuko ubwo Musa yagarukaga mu bantu be arakaye afite n’agahinda, yaravuze ati “Ibyo mwasigaye mukora ntahari ni bibi! Ese mwashaka kwihutisha itegeko rya Nyagasani wanyu (musenga ibyo atabategetse)? Maze ajugunya hasi za mbaho, afata umusatsi wo ku mutwe w’umuvandimwe we arawukurura amwiyegereza. Haruna aravuga ati “Mwana wa mama! Mu by’ukuri abantu baransuzuguye, bandusha intege, ndetse bari hafi yo kunyica. Bityo, ntutume abanzi bankina ku mubyimba, kandi ntunshyire mu bantu b’inkozi z’ibibi.”
Mu by’ukuri abagize akamasa ikigirwamana, bazagerwaho n’uburakari buturutse kwa Nyagasani wabo ndetse no gusuzugurika mu buzima bwo ku isi. Uko ni ko duhemba abahimba (ibinyoma).
Nuko Musa atoranya abagabo mirongo irindwi (b’intungane) mu bantu be (ajyana na bo ku musozi wa Sinayi) ku bw’isezerano ryacu (kugira ngo bicuze icyaha cyakozwe na bene wabo). Maze ubwo bari bafashwe n’umutingito, (Musa) aravuga ati “Nyagasani wanjye! Iyo uza kubishaka bo nanjye wari kutworeka mbere y’aha; ese uratworeka kubera ibyaha byakozwe n’abadasobanukiwe muri twe? Ibi byabaye nta kindi byari cyo uretse kuba ikigeragezo cyawe, ukoresha urekera mu buyobe uwo ushaka ukanakiyoboresha uwo ushaka. Ni wowe Murinzi wacu, bityo tubabarire unatugirire impuhwe, kuko ari Wowe uhebuje mu kubabarira.”
Unadushyirireho amategeko meza hano ku isi no ku munsi w’imperuka, rwose turakugarukiye tukwicuzaho. (Allah) aravuga ati “Ibihano byanjye mbihanisha uwo nshaka kandi n’impuhwe zanjye zigera ku biremwa byose. (Izo mpuhwe) nzazigenera abagandukira Allah, bakanatanga amaturo ndetse na ba bandi bemera ibimenyetso byacu.”
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Yemwe bantu! Mu by’ukuri njye ndi Intumwa ya Allah yoherejwe kuri mwe mwese. (Allah) ni We ufite ubwami bw’ibirere n’isi. Nta yindi mana ibaho itari We, ni We utanga ubuzima akanatanga urupfu.” Bityo, nimwemere Allah n’Intumwa ye ikaba n’umuhanuzi utari uzi gusoma no kwandika, we wemera Allah akanemera amagambo ye, kandi munamukurikire kugira ngo mubashe kuyoboka.
Nuko (Abisiraheli) tubagabanyamo amoko cumi n’abiri, tunahishurira Musa ubwo abantu be bamusabaga amazi yo kunywa (tugira tuti) “Kubita inkoni yawe ku ibuye!” Nuko (arikubise) riturikamo amasoko cumi n’abiri, maze buri muryango umenya aho unywera. Twanabugamishije mu gicucu cy’igicu (igihe bayobagurikaga mu butayu bavuye mu Misiri) ndetse tunabamanurira Manu[1] na Saluwa[2] (tuvuga tuti) “Nimurye mu byiza twabafunguriye!” Si twe bahemukiye ahubwo ni bo ubwabo bihemukiye.
[1] Manu: ni ubukozo buryohera nk’ubuki buva mu giti cyo mu bwoko bwitwa Tamarsk cyera mu karere ka Sinayi. [2] Saluwa: Ni uruhuri rw’ubwoko bw’inyoni zitwarwa n’imiyaga mu burasirazuba bwa Mediterane, mu gifaransa zitwa Cailles, bohererezwaga na Allah kugira ngo bazibage bazirye.
Unababaze (yewe Muhamadi) ku byerekeye umudugudu wari wegereye inyanja, ubwo (abari bawutuye) batubahirizaga itegeko ry’isabato. Ku munsi w’isabato (Allah yarabageragezaga) amafi yabo akaza ari menshi, naho ku munsi utari uw’isabato ntaze. Uko ni ko twabagerageje kubera ko bigomekaga (ku mategeko ya Allah).
Unibuke ubwo Nyagasani wawe yatangazaga ku mugaragaro ko rwose azakomeza koherereza (ibyigomeke by’Abayahudi) ababahanisha ibihano bibi kuzageza ku munsi w’imperuka. Mu by’ukuri Nyagasani wawe ni Ubanguka mu guhana, kandi rwose ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.
Unibuke ubwo Nyagasani wawe yazanaga (roho zose za) bene Adamu n’iz’urubyaro ruzaturuka mu migongo yabo, maze akazihuriza hamwe akazibwira agira ati “Ese si njye Nyagasani wanyu? Bakavuga bati “Ni byo, turahamya ko uri Nyagasani wacu.” (Allah aravuga ati: “ibi mbikoze) kugira ngo ku munsi w’imperuka mutazavuga muti “Mu by’ukuri ibi ntitwabimenye.”[1]
[1] Uyu murongo ugaragaza ko kuba Allah yarahurije hamwe roho za bene Adamu bose akazibwira, ari yo nkomoko yo kuba umuntu wese avuka azi Imana kabone n’ubwo ntaho yaba yarabyigishijwe.
Mu by’ukuri umuriro wa Jahanamu twawuremeye abenshi mu majini n’abantu; bafite imitima ariko ntibatekereza, banafite amaso ariko ntibabona, banafite amatwi ariko ntibumva. Abo bameze nk’inyamaswa, ahubwo bo bari munsi yazo. Abo ni bo ndindagizi nyazo.
Kandi Allah afite amazina meza, bityo mujye muyifashisha mumusaba, kandi munitandukanye na ba bandi bakerensa (bubahuka ubutagatifu bw’) amazina ye.[1] Bazahanirwa ibyo bakoraga.
[1] Abahakanyi bajyaga bagereranya amazina ya Allah n’ay’ibigirwamana byabo; izina ry’ikigirwamana Lata barigereranyaga n’izina ry’Imana Allah; Uza bakarigereranya n’izina rya Allah Al Aziz; Manata bakarigereranya n’izina rya Allah Al Mananu.
Barakubaza (yewe Muhamadi) ku byerekeye igihe imperuka izabera. Vuga uti “Mu by’ukuri ubumenyi bwayo bwihariwe na Nyagasani wanjye. Nta wundi wayigaragaza ku gihe cyayo uretse We. Ibyayo biraremereye mu birere no ku isi. Ntizabageraho itabatunguye. Barakubaza nk’aho uyifiteho ubumenyi. Vuga uti “Mu by’ukuri ubumenyi bwayo bwihariwe na Allah, nyamara abenshi mu bantu ntibabizi.”
N’iyo utabazaniye igitangaza, baravuga bati “Kuki utacyihimbira?” Vuga uti “Mu by’ukuri nkurikira ibyo mpishurirwa biturutse kwa Nyagasani wanjye.” Iyi (Qur’an) ni ikimenyetso kigaragara giturutse kwa Nyagasani wanyu, ikaba umuyoboro n’impuhwe ku bantu bemera.
Unasingize Nyagasani wawe mu mutima wawe, wibombaritse kandi utinye, mu ijwi rituje nta rusaku mu mvugo, (ibyo ubikore) mu gitondo na nimugoroba, kandi ntuzabe umwe mu ndangare.
Mu by’ukuri ba bandi bari kwa Nyagasani wawe (abamalayika) ntibajya bibona ngo bumve ko batamugaragira, ahubwo baramusingiza, bakaba ari na We (Allah) wenyine bubamira.
Contents of the translations can be downloaded and re-published, with the following terms and conditions:
1. No modification, addition, or deletion of the content.
2. Clearly referring to the publisher and the source (QuranEnc.com).
3. Mentioning the version number when re-publishing the translation.
4. Keeping the transcript information inside the document.
5. Notifying the source (QuranEnc.com) of any note on the translation.
6. Updating the translation according to the latest version issued from the source (QuranEnc.com).
7. Inappropriate advertisements must not be included when displaying translations of the meanings of the Noble Quran.
Kết quả tìm kiếm:
API specs
Endpoints:
Sura translation
GET / https://quranenc.com/api/v1/translation/sura/{translation_key}/{sura_number} description: get the specified translation (by its translation_key) for the speicified sura (by its number)
Parameters: translation_key: (the key of the currently selected translation) sura_number: [1-114] (Sura number in the mosshaf which should be between 1 and 114)
Returns:
json object containing array of objects, each object contains the "sura", "aya", "translation" and "footnotes".
GET / https://quranenc.com/api/v1/translation/aya/{translation_key}/{sura_number}/{aya_number} description: get the specified translation (by its translation_key) for the speicified aya (by its number sura_number and aya_number)
Parameters: translation_key: (the key of the currently selected translation) sura_number: [1-114] (Sura number in the mosshaf which should be between 1 and 114) aya_number: [1-...] (Aya number in the sura)
Returns:
json object containing the "sura", "aya", "translation" and "footnotes".