Check out the new design

《古兰经》译解 - 卢旺达文翻译 - 卢旺达穆斯林协会 * - 译解目录

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

含义的翻译 章: 艾尔拉夫   段:
قَالَ مَا مَنَعَكَ أَلَّا تَسۡجُدَ إِذۡ أَمَرۡتُكَۖ قَالَ أَنَا۠ خَيۡرٞ مِّنۡهُ خَلَقۡتَنِي مِن نَّارٖ وَخَلَقۡتَهُۥ مِن طِينٖ
(Allah) aravuga ati “Ni iki cyakubujije kubama ubwo nabigutegekaga?” (Ibilisi) aravuga ati “Njye ndi mwiza kumuruta; wandemye mu muriro naho we umurema mu ibumba.”
阿拉伯语经注:
قَالَ فَٱهۡبِطۡ مِنۡهَا فَمَا يَكُونُ لَكَ أَن تَتَكَبَّرَ فِيهَا فَٱخۡرُجۡ إِنَّكَ مِنَ ٱلصَّٰغِرِينَ
(Allah) aravuga ati “Manuka urivemo (Ijuru)! Ntibikwiye ko wakwishyira hejuru muri ryo. Ngaho sohoka! Mu by’ukuri wowe uri mu basuzuguritse.”
阿拉伯语经注:
قَالَ أَنظِرۡنِيٓ إِلَىٰ يَوۡمِ يُبۡعَثُونَ
(Ibilisi) iravuga iti “Mpa kuzabaho kugeza ku munsi (abantu) bazazurirwaho.”
阿拉伯语经注:
قَالَ إِنَّكَ مِنَ ٱلۡمُنظَرِينَ
(Allah) aravuga ati “Rwose uri mu bahawe igihe.”
阿拉伯语经注:
قَالَ فَبِمَآ أَغۡوَيۡتَنِي لَأَقۡعُدَنَّ لَهُمۡ صِرَٰطَكَ ٱلۡمُسۡتَقِيمَ
(Ibilisi) iravuga iti “Kubera ko unciriyeho iteka ryo kuyoba, nzabategera mu nzira yawe igororotse.
阿拉伯语经注:
ثُمَّ لَأٓتِيَنَّهُم مِّنۢ بَيۡنِ أَيۡدِيهِمۡ وَمِنۡ خَلۡفِهِمۡ وَعَنۡ أَيۡمَٰنِهِمۡ وَعَن شَمَآئِلِهِمۡۖ وَلَا تَجِدُ أَكۡثَرَهُمۡ شَٰكِرِينَ
Hanyuma rwose nzabagota mbaturutse imbere n’inyuma, iburyo n’ibumoso habo. Kandi abenshi muri bo ntuzababona bashimira.”
阿拉伯语经注:
قَالَ ٱخۡرُجۡ مِنۡهَا مَذۡءُومٗا مَّدۡحُورٗاۖ لَّمَن تَبِعَكَ مِنۡهُمۡ لَأَمۡلَأَنَّ جَهَنَّمَ مِنكُمۡ أَجۡمَعِينَ
(Allah) aravuga ati “Risohokemo (Ijuru) umwaye kandi wirukanwe. Mu by’ukuri abazagukurikira muri bo, nzabuzuza mwese mu muriro wa Jahanamu .”
阿拉伯语经注:
وَيَٰٓـَٔادَمُ ٱسۡكُنۡ أَنتَ وَزَوۡجُكَ ٱلۡجَنَّةَ فَكُلَا مِنۡ حَيۡثُ شِئۡتُمَا وَلَا تَقۡرَبَا هَٰذِهِ ٱلشَّجَرَةَ فَتَكُونَا مِنَ ٱلظَّٰلِمِينَ
Yewe Adamu! Tura mu Ijuru wowe n’umugore wawe, murye (mu mbuto zaryo) aho mushatse, ariko muramenye ntimuzegere iki giti mutazaba mu nkozi z’ibibi.
阿拉伯语经注:
فَوَسۡوَسَ لَهُمَا ٱلشَّيۡطَٰنُ لِيُبۡدِيَ لَهُمَا مَا وُۥرِيَ عَنۡهُمَا مِن سَوۡءَٰتِهِمَا وَقَالَ مَا نَهَىٰكُمَا رَبُّكُمَا عَنۡ هَٰذِهِ ٱلشَّجَرَةِ إِلَّآ أَن تَكُونَا مَلَكَيۡنِ أَوۡ تَكُونَا مِنَ ٱلۡخَٰلِدِينَ
Nuko Shitani iraboshya bombi (barya kuri cya giti), kugira ngo ibagaragarize ubwambure bwabo bari barahishwe. Maze (Shitani) irababwira iti “Nta kindi cyatumye Nyagasani wanyu ababuza kurya kuri iki giti, usibye kwanga ko mwazaba abamalayika cyangwa mukazabaho ubuziraherezo.”
阿拉伯语经注:
وَقَاسَمَهُمَآ إِنِّي لَكُمَا لَمِنَ ٱلنَّٰصِحِينَ
(Shitani) iranabarahirira bombi igira iti “Mu by’ukuri njye ndi umujyanama wanyu mwiza.”
阿拉伯语经注:
فَدَلَّىٰهُمَا بِغُرُورٖۚ فَلَمَّا ذَاقَا ٱلشَّجَرَةَ بَدَتۡ لَهُمَا سَوۡءَٰتُهُمَا وَطَفِقَا يَخۡصِفَانِ عَلَيۡهِمَا مِن وَرَقِ ٱلۡجَنَّةِۖ وَنَادَىٰهُمَا رَبُّهُمَآ أَلَمۡ أَنۡهَكُمَا عَن تِلۡكُمَا ٱلشَّجَرَةِ وَأَقُل لَّكُمَآ إِنَّ ٱلشَّيۡطَٰنَ لَكُمَا عَدُوّٞ مُّبِينٞ
Nuko abareshyeshya ikinyoma, maze bamaze kurya kuri icyo giti, bagaragarirwa n’ubwambure bwabo, batangira kwikingaho amababi y’ibiti byo mu Ijuru. Nuko Nyagasani wabo arabahamagara agira ati “Ese sinari narababujije icyo giti nkanababwira ko mu by’ukuri Shitani ari umwanzi wanyu ugaragara?”
阿拉伯语经注:
 
含义的翻译 章: 艾尔拉夫
章节目录 页码
 
《古兰经》译解 - 卢旺达文翻译 - 卢旺达穆斯林协会 - 译解目录

由卢旺达穆斯林协会发布。

关闭