Check out the new design

《古兰经》译解 - 卢旺达文翻译 - 卢旺达穆斯林协会 * - 译解目录

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

含义的翻译 章: 艾尔拉夫   段:
وَلَقَدۡ جِئۡنَٰهُم بِكِتَٰبٖ فَصَّلۡنَٰهُ عَلَىٰ عِلۡمٍ هُدٗى وَرَحۡمَةٗ لِّقَوۡمٖ يُؤۡمِنُونَ
Rwose (abahakanyi) twabazaniye igitabo (Qur’an) twasobanuranye ubuhanga, kikaba umuyoboro n’impuhwe ku bantu bemera.
阿拉伯语经注:
هَلۡ يَنظُرُونَ إِلَّا تَأۡوِيلَهُۥۚ يَوۡمَ يَأۡتِي تَأۡوِيلُهُۥ يَقُولُ ٱلَّذِينَ نَسُوهُ مِن قَبۡلُ قَدۡ جَآءَتۡ رُسُلُ رَبِّنَا بِٱلۡحَقِّ فَهَل لَّنَا مِن شُفَعَآءَ فَيَشۡفَعُواْ لَنَآ أَوۡ نُرَدُّ فَنَعۡمَلَ غَيۡرَ ٱلَّذِي كُنَّا نَعۡمَلُۚ قَدۡ خَسِرُوٓاْ أَنفُسَهُمۡ وَضَلَّ عَنۡهُم مَّا كَانُواْ يَفۡتَرُونَ
Ese hari ikindi bategereje uretse icyo basezeranyijwe (ibihano) muri yo (Qur’an), kizaba iherezo ryabo? Umunsi isezerano ryabo ryasohoye, abawiyibagije mbere bazavuga bati “Rwose Intumwa za Nyagasani wacu zazanye ukuri! Ese twagira abavugizi ngo batuvuganire, cyangwa ngo dusubizwe (ku isi) kugira ngo dukore ibikorwa byiza bitari ibikorwa (bibi) twakoraga?” Rwose barihombeje, kandi ibyo bihimbiye (biringira ko bizabakorera ubuvugizi kwa Allah ku munsi w’imperuka) byabatengushye!
阿拉伯语经注:
إِنَّ رَبَّكُمُ ٱللَّهُ ٱلَّذِي خَلَقَ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضَ فِي سِتَّةِ أَيَّامٖ ثُمَّ ٱسۡتَوَىٰ عَلَى ٱلۡعَرۡشِۖ يُغۡشِي ٱلَّيۡلَ ٱلنَّهَارَ يَطۡلُبُهُۥ حَثِيثٗا وَٱلشَّمۡسَ وَٱلۡقَمَرَ وَٱلنُّجُومَ مُسَخَّرَٰتِۭ بِأَمۡرِهِۦٓۗ أَلَا لَهُ ٱلۡخَلۡقُ وَٱلۡأَمۡرُۗ تَبَارَكَ ٱللَّهُ رَبُّ ٱلۡعَٰلَمِينَ
Mu by’ukuri Nyagasani wanyu ni Allah waremye ibirere n’isi mu minsi itandatu, hanyuma aganza hejuru ya Ar’shi.[1] Atwikiriza ijoro amanywa, (ijoro) rikayakurikira nta guhagarara; yanaremye izuba, ukwezi n’inyenyeri byubahiriza itegeko rye. Mu by’ukuri kurema no gutegeka ni ibye. Allah ni Nyirubutagatifu, Nyagasani w’ibiremwa byose.
[1] ]Ukuganza kwa Allah hejuru ya Ar’shi ni ukuganza kwihariye, kuberanye n’icyubahiro cye n’ubuhambare bwe, gutandukanye n’ukw’ibiremwa kandi kudasanishwa n’ukwabyo. Naho ijambo Ar’shi bisobanuye intebe y’icyubahiro y’ubwami bwa Allah, ifite abamalayika bayiteruye, ikaba imeze nk’umutemeri uri hejuru y’ibirere n’isi. Ar’shi ni cyo kiremwa kiruta ibindi byose mu bunini kandi ni na cyo kiremwa kiri hejuru y’ibindi biremwa byose kuko iteretse hejuru y’ijuru rya karindwi. Bityo Allah ayiganjeho kandi ni We uri hejuru y’ibintu byose.
阿拉伯语经注:
ٱدۡعُواْ رَبَّكُمۡ تَضَرُّعٗا وَخُفۡيَةًۚ إِنَّهُۥ لَا يُحِبُّ ٱلۡمُعۡتَدِينَ
Musabe Nyagasani wanyu mwibombaritse kandi mu ibanga. Mu by’ukuri ntakunda abarengera (amategeko ye).
阿拉伯语经注:
وَلَا تُفۡسِدُواْ فِي ٱلۡأَرۡضِ بَعۡدَ إِصۡلَٰحِهَا وَٱدۡعُوهُ خَوۡفٗا وَطَمَعًاۚ إِنَّ رَحۡمَتَ ٱللَّهِ قَرِيبٞ مِّنَ ٱلۡمُحۡسِنِينَ
Kandi ntimugakore ubwangizi ku isi nyuma y’uko itunganyijwe. Ndetse mujye mumusaba (Allah) mutinya (ibihano bye) kandi mwizera (ingororano ze). Mu by’ukuri impuhwe za Allah ziri hafi y’abakora ibyiza.
阿拉伯语经注:
وَهُوَ ٱلَّذِي يُرۡسِلُ ٱلرِّيَٰحَ بُشۡرَۢا بَيۡنَ يَدَيۡ رَحۡمَتِهِۦۖ حَتَّىٰٓ إِذَآ أَقَلَّتۡ سَحَابٗا ثِقَالٗا سُقۡنَٰهُ لِبَلَدٖ مَّيِّتٖ فَأَنزَلۡنَا بِهِ ٱلۡمَآءَ فَأَخۡرَجۡنَا بِهِۦ مِن كُلِّ ٱلثَّمَرَٰتِۚ كَذَٰلِكَ نُخۡرِجُ ٱلۡمَوۡتَىٰ لَعَلَّكُمۡ تَذَكَّرُونَ
Ni We wohereza imiyaga nk’ikimenyetso gitanga inkuru nziza, kibanziriza impuhwe ze (imvura), kugeza ubwo (iyo miyaga) ijyanye ibicu biremereye tukabyerekeza ahantu hakakaye, nuko tugatuma bitanga amazi (imvura) maze tukayeresha ibimera byose. Uko ni ko tuzazura abapfuye kugira ngo mwibuke.
阿拉伯语经注:
 
含义的翻译 章: 艾尔拉夫
章节目录 页码
 
《古兰经》译解 - 卢旺达文翻译 - 卢旺达穆斯林协会 - 译解目录

由卢旺达穆斯林协会发布。

关闭