Check out the new design

Қуръони Карим маъноларининг таржимаси - Кинярвандача таржима - Руанда Мусулмонлар Жамияти * - Таржималар мундарижаси

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Маънолар таржимаси Сура: Сод   Оят:
وَقَالُواْ مَا لَنَا لَا نَرَىٰ رِجَالٗا كُنَّا نَعُدُّهُم مِّنَ ٱلۡأَشۡرَارِ
Bazanavuga bati “Byatugendekeye bite ko tutabona bamwe mu bantu twabaraga mu nkozi z’ibibi?”
Арабча тафсирлар:
أَتَّخَذۡنَٰهُمۡ سِخۡرِيًّا أَمۡ زَاغَتۡ عَنۡهُمُ ٱلۡأَبۡصَٰرُ
Ese twabibeshyagaho (ku isi) tubannyega (naho ari abantu b’intungane, cyangwa bari kumwe natwe mu muriro) amaso yacu akaba atababona?
Арабча тафсирлар:
إِنَّ ذَٰلِكَ لَحَقّٞ تَخَاصُمُ أَهۡلِ ٱلنَّارِ
Mu by’ukuri, uko ni ko gusubiranamo kw’abantu bo mu muriro
Арабча тафсирлар:
قُلۡ إِنَّمَآ أَنَا۠ مُنذِرٞۖ وَمَا مِنۡ إِلَٰهٍ إِلَّا ٱللَّهُ ٱلۡوَٰحِدُ ٱلۡقَهَّارُ
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Njye nta kindi ndi cyo usibye kuba ndi umuburizi, kandi nta yindi mana ikwiye gusengwa by’ukuri itari Allah; Umwe rukumbi, Umunyembaraga w’ikirenga,
Арабча тафсирлар:
رَبُّ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِ وَمَا بَيۡنَهُمَا ٱلۡعَزِيزُ ٱلۡغَفَّٰرُ
Nyagasani w’ibirere n’isi ndetse n’ibiri hagati yabyo, Umunyacyubahiro bihebuje,Umunyembabazi uhebuje.”
Арабча тафсирлар:
قُلۡ هُوَ نَبَؤٌاْ عَظِيمٌ
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Iyi (Qur’an) ni inkuru ihambaye,
Арабча тафсирлар:
أَنتُمۡ عَنۡهُ مُعۡرِضُونَ
Ariko mwayiteye umugongo.
Арабча тафсирлар:
مَا كَانَ لِيَ مِنۡ عِلۡمِۭ بِٱلۡمَلَإِ ٱلۡأَعۡلَىٰٓ إِذۡ يَخۡتَصِمُونَ
Nta bumenyi nari mfite ku bamalayika bo mu ijuru ubwo bajyaga impaka (ku iremwa rya Adamu).
Арабча тафсирлар:
إِن يُوحَىٰٓ إِلَيَّ إِلَّآ أَنَّمَآ أَنَا۠ نَذِيرٞ مُّبِينٌ
Usibye ko nabihishuriwe kuko ndi umuburizi ugaragara.”
Арабча тафсирлар:
إِذۡ قَالَ رَبُّكَ لِلۡمَلَٰٓئِكَةِ إِنِّي خَٰلِقُۢ بَشَرٗا مِّن طِينٖ
(Ibuka) ubwo Nyagasani wawe yabwiraga abamalayika ati “Mu by’ukuri ngiye kurema umuntu mu ibumba.”
Арабча тафсирлар:
فَإِذَا سَوَّيۡتُهُۥ وَنَفَخۡتُ فِيهِ مِن رُّوحِي فَقَعُواْ لَهُۥ سَٰجِدِينَ
Nimara kumutunganya nkanamuhuhamo roho inturutseho, mumwikubite imbere mwubamye.
Арабча тафсирлар:
فَسَجَدَ ٱلۡمَلَٰٓئِكَةُ كُلُّهُمۡ أَجۡمَعُونَ
Nuko abamalayika bose barubama,
Арабча тафсирлар:
إِلَّآ إِبۡلِيسَ ٱسۡتَكۡبَرَ وَكَانَ مِنَ ٱلۡكَٰفِرِينَ
Usibye Ibilisi (Shitani) wagize ubwibone maze akaba mu bahakanye.
Арабча тафсирлар:
قَالَ يَٰٓإِبۡلِيسُ مَا مَنَعَكَ أَن تَسۡجُدَ لِمَا خَلَقۡتُ بِيَدَيَّۖ أَسۡتَكۡبَرۡتَ أَمۡ كُنتَ مِنَ ٱلۡعَالِينَ
(Nuko Allah akavuga ati) “Yewe Ibilisi! Ni iki cyakubujije kubamira uwo naremye n’amaboko yanjye yombi? Ese wagize ubwibone cyangwa wiyumva nk’uri mu bo mu nzego zo hejuru?”
Арабча тафсирлар:
قَالَ أَنَا۠ خَيۡرٞ مِّنۡهُ خَلَقۡتَنِي مِن نَّارٖ وَخَلَقۡتَهُۥ مِن طِينٖ
(Ibilisi) iravuga iti “Njye ndi mwiza kumurusha kuko wandemye mu muriro, we ukamurema mu ibumba.”
Арабча тафсирлар:
قَالَ فَٱخۡرُجۡ مِنۡهَا فَإِنَّكَ رَجِيمٞ
(Allah) aravuga ati “Ngaho sohoka aha ( mu ijuru), kuko ubaye ikivume.”
Арабча тафсирлар:
وَإِنَّ عَلَيۡكَ لَعۡنَتِيٓ إِلَىٰ يَوۡمِ ٱلدِّينِ
Kandi rwose umuvumo wanjye uzagukurikirana kuzageza ku munsi w’ibihembo.
Арабча тафсирлар:
قَالَ رَبِّ فَأَنظِرۡنِيٓ إِلَىٰ يَوۡمِ يُبۡعَثُونَ
(Ibilisi) iravuga iti “Nyagasani wanjye! Mpa kuramba kuzageza ku munsi (abapfuye) bazazurirwaho.”
Арабча тафсирлар:
قَالَ فَإِنَّكَ مِنَ ٱلۡمُنظَرِينَ
(Allah) aravuga ati “Mu by’ukuri ubaye mu bazaramba,
Арабча тафсирлар:
إِلَىٰ يَوۡمِ ٱلۡوَقۡتِ ٱلۡمَعۡلُومِ
Kugeza ku munsi w’igihe kizwi.”
Арабча тафсирлар:
قَالَ فَبِعِزَّتِكَ لَأُغۡوِيَنَّهُمۡ أَجۡمَعِينَ
(Ibilisi) iravuga iti “Ndahiye ku bw’icyubahiro cyawe, ko rwose nzabayobya bose,
Арабча тафсирлар:
إِلَّا عِبَادَكَ مِنۡهُمُ ٱلۡمُخۡلَصِينَ
“Uretse abagaragu bawe b’indobanure muri bo.”
Арабча тафсирлар:
 
Маънолар таржимаси Сура: Сод
Суралар мундарижаси Бет рақами
 
Қуръони Карим маъноларининг таржимаси - Кинярвандача таржима - Руанда Мусулмонлар Жамияти - Таржималар мундарижаси

Руанда Мусулмонлар Жамиятидан

Ёпиш