Check out the new design

Bản dịch ý nghĩa nội dung Qur'an - Bản dịch tiếng Kinyarwanda - Hiệp hội Người Muslim Rwanda * - Mục lục các bản dịch

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Ý nghĩa nội dung Chương: Yusuf   Câu:
قَالَ يَٰبُنَيَّ لَا تَقۡصُصۡ رُءۡيَاكَ عَلَىٰٓ إِخۡوَتِكَ فَيَكِيدُواْ لَكَ كَيۡدًاۖ إِنَّ ٱلشَّيۡطَٰنَ لِلۡإِنسَٰنِ عَدُوّٞ مُّبِينٞ
(Se) aramubwira ati “Mwana wanjye! Inzozi zawe ntuzirotorere abavandimwe bawe, batavaho bakagucurira umugambi mubisha. Mu by’ukuri Shitani ni umwanzi w’abantu ugaragara.”
Các Tafsir tiếng Ả-rập:
وَكَذَٰلِكَ يَجۡتَبِيكَ رَبُّكَ وَيُعَلِّمُكَ مِن تَأۡوِيلِ ٱلۡأَحَادِيثِ وَيُتِمُّ نِعۡمَتَهُۥ عَلَيۡكَ وَعَلَىٰٓ ءَالِ يَعۡقُوبَ كَمَآ أَتَمَّهَا عَلَىٰٓ أَبَوَيۡكَ مِن قَبۡلُ إِبۡرَٰهِيمَ وَإِسۡحَٰقَۚ إِنَّ رَبَّكَ عَلِيمٌ حَكِيمٞ
“Ni nk’uko Nyagasani wawe azagutoranya maze akakwigisha gusobanura inzozi, akanagusenderezaho inema ze, ndetse no ku muryango wa Yaqubu (Yakobo) nk’uko mbere yazisendereje ku bakurambere bawe bombi (ari bo) Ibrahimu na Isihaka. Mu by’ukuri Nyagasani wawe ni Umumenyi uhebuje, Nyirubugenge buhambaye.”
Các Tafsir tiếng Ả-rập:
۞ لَّقَدۡ كَانَ فِي يُوسُفَ وَإِخۡوَتِهِۦٓ ءَايَٰتٞ لِّلسَّآئِلِينَ
Mu by’ukuri inkuru ya Yusufu n'abavandimwe be irimo inyigisho ku babaza (bakeneye kumenya).
Các Tafsir tiếng Ả-rập:
إِذۡ قَالُواْ لَيُوسُفُ وَأَخُوهُ أَحَبُّ إِلَىٰٓ أَبِينَا مِنَّا وَنَحۡنُ عُصۡبَةٌ إِنَّ أَبَانَا لَفِي ضَلَٰلٖ مُّبِينٍ
Wibuke ubwo (abavandimwe ba Yusufu) bavugaga bati “Rwose Yusufu n’umuvandimwe we (Benjamini) ni bo batoni kuri data kuturusha, nyamara ari twe benshi (tunafite imbaraga). Mu by’ukuri Data ari mu buyobe bugaragara.”
Các Tafsir tiếng Ả-rập:
ٱقۡتُلُواْ يُوسُفَ أَوِ ٱطۡرَحُوهُ أَرۡضٗا يَخۡلُ لَكُمۡ وَجۡهُ أَبِيكُمۡ وَتَكُونُواْ مِنۢ بَعۡدِهِۦ قَوۡمٗا صَٰلِحِينَ
(Baravuga bati) “Nimwice Yusufu cyangwa mumute ishyanga, bizatuma so abakunda. Maze nyuma y’aho (muzicuze) mube abantu beza.”
Các Tafsir tiếng Ả-rập:
قَالَ قَآئِلٞ مِّنۡهُمۡ لَا تَقۡتُلُواْ يُوسُفَ وَأَلۡقُوهُ فِي غَيَٰبَتِ ٱلۡجُبِّ يَلۡتَقِطۡهُ بَعۡضُ ٱلسَّيَّارَةِ إِن كُنتُمۡ فَٰعِلِينَ
Umwe muri bo aravuga ati “Ntimwice Yusufu, ahubwo mumujugunye mu iriba azatoragurwe na bamwe mu bagenzi, niba koko (mwagambiriye) kubikora.”
Các Tafsir tiếng Ả-rập:
قَالُواْ يَٰٓأَبَانَا مَا لَكَ لَا تَأۡمَ۬نَّا عَلَىٰ يُوسُفَ وَإِنَّا لَهُۥ لَنَٰصِحُونَ
(Bamaze kunoza umugambi begera se) baramubwira bati “Dawe! Kuki utatugirira icyizere cyo kujyana na Yusufu, kandi mu by’ukuri tumwifuriza ibyiza?”
Các Tafsir tiếng Ả-rập:
أَرۡسِلۡهُ مَعَنَا غَدٗا يَرۡتَعۡ وَيَلۡعَبۡ وَإِنَّا لَهُۥ لَحَٰفِظُونَ
“Ejo uzamureke tujyane yidagadure anakine, kandi rwose tuzamurinda (nta cyo azaba).”
Các Tafsir tiếng Ả-rập:
قَالَ إِنِّي لَيَحۡزُنُنِيٓ أَن تَذۡهَبُواْ بِهِۦ وَأَخَافُ أَن يَأۡكُلَهُ ٱلذِّئۡبُ وَأَنتُمۡ عَنۡهُ غَٰفِلُونَ
(Se) aravuga ati “Mu by’ukuri naterwa agahinda no kuba mwamujyana (kure yanjye), ndanatinya ko ikirura cyamurya mwe mwirangariye mutamwitayeho.”
Các Tafsir tiếng Ả-rập:
قَالُواْ لَئِنۡ أَكَلَهُ ٱلذِّئۡبُ وَنَحۡنُ عُصۡبَةٌ إِنَّآ إِذٗا لَّخَٰسِرُونَ
Baravuga bati “Mu by’ukuri ikirura kiramutse kimuriye (duhari) turi benshi (tunafite imbaraga), twaba turi abanyagihombo.”
Các Tafsir tiếng Ả-rập:
 
Ý nghĩa nội dung Chương: Yusuf
Mục lục các chương Kinh Số trang
 
Bản dịch ý nghĩa nội dung Qur'an - Bản dịch tiếng Kinyarwanda - Hiệp hội Người Muslim Rwanda - Mục lục các bản dịch

Do Hiệp hội Người Muslim Rwanda phát hành

Đóng lại