Check out the new design

Bản dịch ý nghĩa nội dung Qur'an - Bản dịch tiếng Kinyarwanda - Hiệp hội Người Muslim Rwanda * - Mục lục các bản dịch

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Ý nghĩa nội dung Chương: Al-Kahf   Câu:
۞ قَالَ أَلَمۡ أَقُل لَّكَ إِنَّكَ لَن تَسۡتَطِيعَ مَعِيَ صَبۡرٗا
(Al Khidiri) aramusubiza ati “Sinakubwiye ko utazashobora kunyihanganira!”
Các Tafsir tiếng Ả-rập:
قَالَ إِن سَأَلۡتُكَ عَن شَيۡءِۭ بَعۡدَهَا فَلَا تُصَٰحِبۡنِيۖ قَدۡ بَلَغۡتَ مِن لَّدُنِّي عُذۡرٗا
(Musa) aramubwira ati “Ningira icyo nkubaza nyuma y’ibi, ntukomezanye nanjye, rwose uraba ufite impamvu igaragara.”
Các Tafsir tiếng Ả-rập:
فَٱنطَلَقَا حَتَّىٰٓ إِذَآ أَتَيَآ أَهۡلَ قَرۡيَةٍ ٱسۡتَطۡعَمَآ أَهۡلَهَا فَأَبَوۡاْ أَن يُضَيِّفُوهُمَا فَوَجَدَا فِيهَا جِدَارٗا يُرِيدُ أَن يَنقَضَّ فَأَقَامَهُۥۖ قَالَ لَوۡ شِئۡتَ لَتَّخَذۡتَ عَلَيۡهِ أَجۡرٗا
Bombi baragenda bageze mu mudugudu bafunguza abawutuye ariko banga kubafungurira. Nuko bawusangamo urukuta rwenda guhirima (Al Khidri) ararwegura. (Musa) aravuga ati “Iyo ubishaka wari gusaba igihembo (cy’uyu murimo ukoze).”
Các Tafsir tiếng Ả-rập:
قَالَ هَٰذَا فِرَاقُ بَيۡنِي وَبَيۡنِكَۚ سَأُنَبِّئُكَ بِتَأۡوِيلِ مَا لَمۡ تَسۡتَطِع عَّلَيۡهِ صَبۡرًا
(Al Khidiri) aramubwira ati “Iki ni cyo gihe cyo gutandukana kwanjye nawe, (ariko) ngiye kugusobanurira ibyo utashoboye kwihanganira.”
Các Tafsir tiếng Ả-rập:
أَمَّا ٱلسَّفِينَةُ فَكَانَتۡ لِمَسَٰكِينَ يَعۡمَلُونَ فِي ٱلۡبَحۡرِ فَأَرَدتُّ أَنۡ أَعِيبَهَا وَكَانَ وَرَآءَهُم مَّلِكٞ يَأۡخُذُ كُلَّ سَفِينَةٍ غَصۡبٗا
Bwa bwato (natoboye), bwari ubw’abakene bakora mu nyanja. Nashakaga kubutera ubusembwa kuko inyuma yabo hari umwami washimutaga buri bwato (budafite inenge).
Các Tafsir tiếng Ả-rập:
وَأَمَّا ٱلۡغُلَٰمُ فَكَانَ أَبَوَاهُ مُؤۡمِنَيۡنِ فَخَشِينَآ أَن يُرۡهِقَهُمَا طُغۡيَٰنٗا وَكُفۡرٗا
Naho wa mwana (nishe), ababyeyi be bari abemeramana, twatinye ko yazabatera kwigomeka no guhakana.
Các Tafsir tiếng Ả-rập:
فَأَرَدۡنَآ أَن يُبۡدِلَهُمَا رَبُّهُمَا خَيۡرٗا مِّنۡهُ زَكَوٰةٗ وَأَقۡرَبَ رُحۡمٗا
Maze dushaka ko Nyagasani wabo yabashumbusha utunganye kumurusha kandi unamurusha kubagirira impuhwe.
Các Tafsir tiếng Ả-rập:
وَأَمَّا ٱلۡجِدَارُ فَكَانَ لِغُلَٰمَيۡنِ يَتِيمَيۡنِ فِي ٱلۡمَدِينَةِ وَكَانَ تَحۡتَهُۥ كَنزٞ لَّهُمَا وَكَانَ أَبُوهُمَا صَٰلِحٗا فَأَرَادَ رَبُّكَ أَن يَبۡلُغَآ أَشُدَّهُمَا وَيَسۡتَخۡرِجَا كَنزَهُمَا رَحۡمَةٗ مِّن رَّبِّكَۚ وَمَا فَعَلۡتُهُۥ عَنۡ أَمۡرِيۚ ذَٰلِكَ تَأۡوِيلُ مَا لَمۡ تَسۡطِع عَّلَيۡهِ صَبۡرٗا
Naho rwa rukuta (neguye), rwari urw’abana b’imfubyi babiri b’abahungu muri wa mudugudu, kandi munsi yarwo hari harimo umutungo wabo, kandi ise yari umuntu mwiza. Nyagasani wawe yashatse ko babanza bagakura, maze bakazakuramo umutungo wabo, ku bw’impuhwe za Nyagasani wawe. Kandi (ibyo wabonye nkora) sinabikoze ku bwanjye (ahubwo byari ku itegeko rya Allah). Ngibyo ibisobanuro by’ibyo utashoboye kwihanganira.
Các Tafsir tiếng Ả-rập:
وَيَسۡـَٔلُونَكَ عَن ذِي ٱلۡقَرۡنَيۡنِۖ قُلۡ سَأَتۡلُواْ عَلَيۡكُم مِّنۡهُ ذِكۡرًا
Baranakubaza (yewe Muhamadi) ku witwa Dhul Qar’nayini.[1] Vuga uti “Ndagira icyo mubabwiraho.”
[1] Dhul Qar’nayini: Ni izina ry’umuntu wavuzwe muri Qur’an, wari umwami w’umunyakuri akaba ari we wubatse urukuta rurinda abantu kugerwaho n’ibikorwa by’inkozi z’ibibi zitwa Yaajuja na Maajuja.
Các Tafsir tiếng Ả-rập:
 
Ý nghĩa nội dung Chương: Al-Kahf
Mục lục các chương Kinh Số trang
 
Bản dịch ý nghĩa nội dung Qur'an - Bản dịch tiếng Kinyarwanda - Hiệp hội Người Muslim Rwanda - Mục lục các bản dịch

Do Hiệp hội Người Muslim Rwanda phát hành

Đóng lại