Check out the new design

Bản dịch ý nghĩa nội dung Qur'an - Bản dịch tiếng Kinyarwanda - Hiệp hội Người Muslim Rwanda * - Mục lục các bản dịch

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Ý nghĩa nội dung Chương: Ali 'Imran   Câu:
وَلِلَّهِ مَا فِي ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَمَا فِي ٱلۡأَرۡضِۚ وَإِلَى ٱللَّهِ تُرۡجَعُ ٱلۡأُمُورُ
Kandi ibiri mu birere n’ibiri mu isi ni ibya Allah, ndetse kwa Allah ni ho ibintu byose bizasubizwa.
Các Tafsir tiếng Ả-rập:
كُنتُمۡ خَيۡرَ أُمَّةٍ أُخۡرِجَتۡ لِلنَّاسِ تَأۡمُرُونَ بِٱلۡمَعۡرُوفِ وَتَنۡهَوۡنَ عَنِ ٱلۡمُنكَرِ وَتُؤۡمِنُونَ بِٱللَّهِۗ وَلَوۡ ءَامَنَ أَهۡلُ ٱلۡكِتَٰبِ لَكَانَ خَيۡرٗا لَّهُمۚ مِّنۡهُمُ ٱلۡمُؤۡمِنُونَ وَأَكۡثَرُهُمُ ٱلۡفَٰسِقُونَ
Muri umuryango uboneye watoranyirijwe abantu; mubwiriza ibyiza mukabuza ibibi kandi mukanemera Allah. Iyo abahawe igitabo baza kwemera, byari kuba byiza kuri bo. Muri bo hari abemeye ariko abenshi muri bo ni ibyigomeke.
Các Tafsir tiếng Ả-rập:
لَن يَضُرُّوكُمۡ إِلَّآ أَذٗىۖ وَإِن يُقَٰتِلُوكُمۡ يُوَلُّوكُمُ ٱلۡأَدۡبَارَ ثُمَّ لَا يُنصَرُونَ
Nta cyo bazabatwara uretse kubabangamira (mu mvugo) kandi nibanabarwanya bazabatera imigongo (bahunga), kandi ntibazatabarwa.
Các Tafsir tiếng Ả-rập:
ضُرِبَتۡ عَلَيۡهِمُ ٱلذِّلَّةُ أَيۡنَ مَا ثُقِفُوٓاْ إِلَّا بِحَبۡلٖ مِّنَ ٱللَّهِ وَحَبۡلٖ مِّنَ ٱلنَّاسِ وَبَآءُو بِغَضَبٖ مِّنَ ٱللَّهِ وَضُرِبَتۡ عَلَيۡهِمُ ٱلۡمَسۡكَنَةُۚ ذَٰلِكَ بِأَنَّهُمۡ كَانُواْ يَكۡفُرُونَ بِـَٔايَٰتِ ٱللَّهِ وَيَقۡتُلُونَ ٱلۡأَنۢبِيَآءَ بِغَيۡرِ حَقّٖۚ ذَٰلِكَ بِمَا عَصَواْ وَّكَانُواْ يَعۡتَدُونَ
Bokamwe no gusuzugurika aho bari hose, uretse ku bw’isezerano rya Allah n’isezerano ry’abantu (amasezerano yemerera abatari Abayisilamu kuba mu bihugu bya kiyisilamu batekanye). Bahora barakariwe na Allah ndetse bokamwe n’ubukene. Ibyo ni ukubera ko bahakanaga ibimenyetso bya Allah bakanica abahanuzi kandi bidakwiye. Ibyo ni ukubera ko bigometse bakanarengera (amategeko ya Allah).
Các Tafsir tiếng Ả-rập:
۞ لَيۡسُواْ سَوَآءٗۗ مِّنۡ أَهۡلِ ٱلۡكِتَٰبِ أُمَّةٞ قَآئِمَةٞ يَتۡلُونَ ءَايَٰتِ ٱللَّهِ ءَانَآءَ ٱلَّيۡلِ وَهُمۡ يَسۡجُدُونَ
Ariko bose ntibameze kimwe; mu bahawe igitabo harimo itsinda ritunganye (kuko ryemeye ubutumwa bwa Muhamadi), risoma amagambo ya Allah mu bihe by’ijoro kandi rikubama (risenga).
Các Tafsir tiếng Ả-rập:
يُؤۡمِنُونَ بِٱللَّهِ وَٱلۡيَوۡمِ ٱلۡأٓخِرِ وَيَأۡمُرُونَ بِٱلۡمَعۡرُوفِ وَيَنۡهَوۡنَ عَنِ ٱلۡمُنكَرِ وَيُسَٰرِعُونَ فِي ٱلۡخَيۡرَٰتِۖ وَأُوْلَٰٓئِكَ مِنَ ٱلصَّٰلِحِينَ
Bemera Allah n’umunsi w’imperuka, bagategeka gukora ibiboneye, bakabuza gukora ibibi, bakanarushanwa mu kwihutira gukora ibyiza. Rwose abo ni bamwe mu ntungane.
Các Tafsir tiếng Ả-rập:
وَمَا يَفۡعَلُواْ مِنۡ خَيۡرٖ فَلَن يُكۡفَرُوهُۗ وَٱللَّهُ عَلِيمُۢ بِٱلۡمُتَّقِينَ
Ndetse ibyiza byose bazakora, ntibazabura kubihemberwa. Kandi Allah azi neza abamutinya.
Các Tafsir tiếng Ả-rập:
 
Ý nghĩa nội dung Chương: Ali 'Imran
Mục lục các chương Kinh Số trang
 
Bản dịch ý nghĩa nội dung Qur'an - Bản dịch tiếng Kinyarwanda - Hiệp hội Người Muslim Rwanda - Mục lục các bản dịch

Do Hiệp hội Người Muslim Rwanda phát hành

Đóng lại