Check out the new design

Bản dịch ý nghĩa nội dung Qur'an - Bản dịch tiếng Kinyarwanda - Hiệp hội Người Muslim Rwanda * - Mục lục các bản dịch

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Ý nghĩa nội dung Chương: Luqman   Câu:
وَلَقَدۡ ءَاتَيۡنَا لُقۡمَٰنَ ٱلۡحِكۡمَةَ أَنِ ٱشۡكُرۡ لِلَّهِۚ وَمَن يَشۡكُرۡ فَإِنَّمَا يَشۡكُرُ لِنَفۡسِهِۦۖ وَمَن كَفَرَ فَإِنَّ ٱللَّهَ غَنِيٌّ حَمِيدٞ
Kandi rwose twahaye Luq’man ubushishozi, (turamubwira tuti) “Ngaho shimira Allah.” Kandi ushimiye, mu by’ukuri (uko) gushimira ni we kugirira akamaro, naho uhakanye (ni we uba yihemukiye); rwose Allah arihagije (utamushimiye ntacyo bimutwara na gito), Ushimwa cyane.
Các Tafsir tiếng Ả-rập:
وَإِذۡ قَالَ لُقۡمَٰنُ لِٱبۡنِهِۦ وَهُوَ يَعِظُهُۥ يَٰبُنَيَّ لَا تُشۡرِكۡ بِٱللَّهِۖ إِنَّ ٱلشِّرۡكَ لَظُلۡمٌ عَظِيمٞ
Kandi (wibuke) ubwo Luq’man yabwiraga umwana we amugira inama ati “Mwana wanjye! Ntukabangikanye Allah, kuko mu by’ukuri ibangikanyamana ari ubuhemu buhambaye.”
Các Tafsir tiếng Ả-rập:
وَوَصَّيۡنَا ٱلۡإِنسَٰنَ بِوَٰلِدَيۡهِ حَمَلَتۡهُ أُمُّهُۥ وَهۡنًا عَلَىٰ وَهۡنٖ وَفِصَٰلُهُۥ فِي عَامَيۡنِ أَنِ ٱشۡكُرۡ لِي وَلِوَٰلِدَيۡكَ إِلَيَّ ٱلۡمَصِيرُ
Twanategetse umuntu kugirira neza ababyeyi be. Nyina yamutwitanye imvune yiyongera ku zindi, anamucutsa ku myaka ibiri. Ngaho nshimira unashimire ababyeyi bawe. Iwanjye ni ho byose bizasubira.
Các Tafsir tiếng Ả-rập:
وَإِن جَٰهَدَاكَ عَلَىٰٓ أَن تُشۡرِكَ بِي مَا لَيۡسَ لَكَ بِهِۦ عِلۡمٞ فَلَا تُطِعۡهُمَاۖ وَصَاحِبۡهُمَا فِي ٱلدُّنۡيَا مَعۡرُوفٗاۖ وَٱتَّبِعۡ سَبِيلَ مَنۡ أَنَابَ إِلَيَّۚ ثُمَّ إِلَيَّ مَرۡجِعُكُمۡ فَأُنَبِّئُكُم بِمَا كُنتُمۡ تَعۡمَلُونَ
Ariko (ababyeyi bawe) nibaramuka baguhatiye kumbangikanya mu byo udafitiye ubumenyi, ntuzabumvire; ariko uzababanire neza ku isi, kandi ujye ukurikira inzira y’unyicuzaho. Hanyuma iwanjye ni ho garukiro ryanyu, maze nkazababwira ibyo mwajyaga mukora.
Các Tafsir tiếng Ả-rập:
يَٰبُنَيَّ إِنَّهَآ إِن تَكُ مِثۡقَالَ حَبَّةٖ مِّنۡ خَرۡدَلٖ فَتَكُن فِي صَخۡرَةٍ أَوۡ فِي ٱلسَّمَٰوَٰتِ أَوۡ فِي ٱلۡأَرۡضِ يَأۡتِ بِهَا ٱللَّهُۚ إِنَّ ٱللَّهَ لَطِيفٌ خَبِيرٞ
“Mwana wanjye! Mu by’ukuri, n’iyo (icyiza cyangwa ikibi cyagira) uburemere bungana nk’ubw’akanyampeke gato cyane (Kharidali), kikaba kiri mu rutare, mu birere cyangwa se ikuzimu, Allah azakigaragaza (ku munsi w’imperuka). Mu by’ukuri, Allah ni Ugenza buhoro, Umumenyi uhebuje.”
Các Tafsir tiếng Ả-rập:
يَٰبُنَيَّ أَقِمِ ٱلصَّلَوٰةَ وَأۡمُرۡ بِٱلۡمَعۡرُوفِ وَٱنۡهَ عَنِ ٱلۡمُنكَرِ وَٱصۡبِرۡ عَلَىٰ مَآ أَصَابَكَۖ إِنَّ ذَٰلِكَ مِنۡ عَزۡمِ ٱلۡأُمُورِ
“Mwana wanjye! Jya uhozaho iswala, ubwirize (abantu) gukora ibyiza, unababuze gukora ibibi, kandi ujye wihanganira ibikubayeho (byose). Mu by’ukuri ibyo ni bimwe mu byo (buri muntu) agomba kwitwararika.”
Các Tafsir tiếng Ả-rập:
وَلَا تُصَعِّرۡ خَدَّكَ لِلنَّاسِ وَلَا تَمۡشِ فِي ٱلۡأَرۡضِ مَرَحًاۖ إِنَّ ٱللَّهَ لَا يُحِبُّ كُلَّ مُخۡتَالٖ فَخُورٖ
“Kandi ntukaneguze abantu umusaya wawe ubibonaho, ntukanagende ku isi wibonabona (ku bantu). Mu by’ukuri Allah ntakunda umunyagasuzuguro wese, w’umwibone.”
Các Tafsir tiếng Ả-rập:
وَٱقۡصِدۡ فِي مَشۡيِكَ وَٱغۡضُضۡ مِن صَوۡتِكَۚ إِنَّ أَنكَرَ ٱلۡأَصۡوَٰتِ لَصَوۡتُ ٱلۡحَمِيرِ
“Kandi ujye ugenda wiyoroheje ndetse n’ijwi ryawe uricishe bugufi. Mu by’ukuri ijwi ribi kurusha ayandi ni ijwi ry’indogobe.”
Các Tafsir tiếng Ả-rập:
 
Ý nghĩa nội dung Chương: Luqman
Mục lục các chương Kinh Số trang
 
Bản dịch ý nghĩa nội dung Qur'an - Bản dịch tiếng Kinyarwanda - Hiệp hội Người Muslim Rwanda - Mục lục các bản dịch

Do Hiệp hội Người Muslim Rwanda phát hành

Đóng lại