Check out the new design

Bản dịch ý nghĩa nội dung Qur'an - Bản dịch tiếng Kinyarwanda - Hiệp hội Người Muslim Rwanda * - Mục lục các bản dịch

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Ý nghĩa nội dung Chương: Saba'   Câu:
وَلَا تَنفَعُ ٱلشَّفَٰعَةُ عِندَهُۥٓ إِلَّا لِمَنۡ أَذِنَ لَهُۥۚ حَتَّىٰٓ إِذَا فُزِّعَ عَن قُلُوبِهِمۡ قَالُواْ مَاذَا قَالَ رَبُّكُمۡۖ قَالُواْ ٱلۡحَقَّۖ وَهُوَ ٱلۡعَلِيُّ ٱلۡكَبِيرُ
Kandi nta buvugizi buzagira icyo bumara kuri We (Allah), usibye gusa uwo yahaye uburenganzira. (Iyo Allah avuze, abamalayika barakangarana bakagwa igihumure) kugeza igihe imitima yabo ishiriye ubwoba, (bamwe) bakavuga bati “Nyagasani wanyu yavuze iki?” (Abandi) bati “(Yavuze) ukuri; kandi ni Uwikirenga, Usumba byose.”
Các Tafsir tiếng Ả-rập:
۞ قُلۡ مَن يَرۡزُقُكُم مِّنَ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِۖ قُلِ ٱللَّهُۖ وَإِنَّآ أَوۡ إِيَّاكُمۡ لَعَلَىٰ هُدًى أَوۡ فِي ضَلَٰلٖ مُّبِينٖ
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ni nde ubaha amafunguro aturutse mu birere no mu isi?” Vuga uti “Ni Allah! Kandi mu by’ukuri, yaba twe cyangwa mwe (abahakanyi) hari abari mu nzira y’ukuri cyangwa mu buyobe bugaragara.”
Các Tafsir tiếng Ả-rập:
قُل لَّا تُسۡـَٔلُونَ عَمَّآ أَجۡرَمۡنَا وَلَا نُسۡـَٔلُ عَمَّا تَعۡمَلُونَ
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ntabwo muzabazwa ku byerekeye ibyaha twakoze, kandi natwe ntitubazwa ibyo mukora.”
Các Tafsir tiếng Ả-rập:
قُلۡ يَجۡمَعُ بَيۡنَنَا رَبُّنَا ثُمَّ يَفۡتَحُ بَيۡنَنَا بِٱلۡحَقِّ وَهُوَ ٱلۡفَتَّاحُ ٱلۡعَلِيمُ
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Nyagasani wacu azaduhuriza hamwe twese (ku munsi w’imperuka), hanyuma adukiranure mu kuri; kuko ari We Mucamanza w’ikirenga, Umumenyi uhebuje.”
Các Tafsir tiếng Ả-rập:
قُلۡ أَرُونِيَ ٱلَّذِينَ أَلۡحَقۡتُم بِهِۦ شُرَكَآءَۖ كَلَّاۚ بَلۡ هُوَ ٱللَّهُ ٱلۡعَزِيزُ ٱلۡحَكِيمُ
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Nimunyereke ibigirwamana mwamubangikanyije na byo.” Nta na kimwe! Ahubwo We ni Allah (wenyine), Umunyacyubahiro bihebuje, Nyirubugenge buhambaye.
Các Tafsir tiếng Ả-rập:
وَمَآ أَرۡسَلۡنَٰكَ إِلَّا كَآفَّةٗ لِّلنَّاسِ بَشِيرٗا وَنَذِيرٗا وَلَٰكِنَّ أَكۡثَرَ ٱلنَّاسِ لَا يَعۡلَمُونَ
Kandi nta kindi cyatumye tukohereza usibye kuba utanga inkuru nziza no kuba umuburizi ku bantu bose; ariko abenshi mu bantu ntibabizi.
Các Tafsir tiếng Ả-rập:
وَيَقُولُونَ مَتَىٰ هَٰذَا ٱلۡوَعۡدُ إِن كُنتُمۡ صَٰدِقِينَ
(Abahakanyi) baravuga bati “Ese ni ryari iri sezerano (imperuka) rizasohora niba koko muri abanyakuri?”
Các Tafsir tiếng Ả-rập:
قُل لَّكُم مِّيعَادُ يَوۡمٖ لَّا تَسۡتَـٔۡخِرُونَ عَنۡهُ سَاعَةٗ وَلَا تَسۡتَقۡدِمُونَ
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Isezerano ryanyu ni umunsi mudashobora gutinzaho isaha n’imwe cyangwa ngo muwihutishe.”
Các Tafsir tiếng Ả-rập:
وَقَالَ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ لَن نُّؤۡمِنَ بِهَٰذَا ٱلۡقُرۡءَانِ وَلَا بِٱلَّذِي بَيۡنَ يَدَيۡهِۗ وَلَوۡ تَرَىٰٓ إِذِ ٱلظَّٰلِمُونَ مَوۡقُوفُونَ عِندَ رَبِّهِمۡ يَرۡجِعُ بَعۡضُهُمۡ إِلَىٰ بَعۡضٍ ٱلۡقَوۡلَ يَقُولُ ٱلَّذِينَ ٱسۡتُضۡعِفُواْ لِلَّذِينَ ٱسۡتَكۡبَرُواْ لَوۡلَآ أَنتُمۡ لَكُنَّا مُؤۡمِنِينَ
Kandi abahakanye baravuze bati “Ntidushobora kwemera iyi Qur’an ndetse n’ibyayibanjirije (ibitabo). Ariko iyo uza kubona ababangikanyamana bahagaritswe imbere ya Nyagasani wabo baterana amagambo; abanyantege nke babwira abibone bati “Iyo bitaza kuba mwe, rwose twari kuba turi abemeramana.”
Các Tafsir tiếng Ả-rập:
 
Ý nghĩa nội dung Chương: Saba'
Mục lục các chương Kinh Số trang
 
Bản dịch ý nghĩa nội dung Qur'an - Bản dịch tiếng Kinyarwanda - Hiệp hội Người Muslim Rwanda - Mục lục các bản dịch

Do Hiệp hội Người Muslim Rwanda phát hành

Đóng lại