Check out the new design

Bản dịch ý nghĩa nội dung Qur'an - Bản dịch tiếng Kinyarwanda - Hiệp hội Người Muslim Rwanda * - Mục lục các bản dịch

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Ý nghĩa nội dung Chương: Al-Zumar   Câu:
أَوۡ تَقُولَ لَوۡ أَنَّ ٱللَّهَ هَدَىٰنِي لَكُنتُ مِنَ ٱلۡمُتَّقِينَ
Cyangwa akavuga ati “Rwose iyo Allah aza kunyobora, nari kuba mu bagandukira (Allah).”
Các Tafsir tiếng Ả-rập:
أَوۡ تَقُولَ حِينَ تَرَى ٱلۡعَذَابَ لَوۡ أَنَّ لِي كَرَّةٗ فَأَكُونَ مِنَ ٱلۡمُحۡسِنِينَ
Cyangwa se igihe azaba abonye ibihano akavuga ati “Rwose iyaba nari mbonye amahirwe yo kugaruka ku isi, nari kuzaba mu bakora ibyiza.”
Các Tafsir tiếng Ả-rập:
بَلَىٰ قَدۡ جَآءَتۡكَ ءَايَٰتِي فَكَذَّبۡتَ بِهَا وَٱسۡتَكۡبَرۡتَ وَكُنتَ مِنَ ٱلۡكَٰفِرِينَ
(Azasubizwa ati) “Niko biri! Rwose wagezweho n’ibimenyetso byanjye maze urabihakana, uribona ndetse uba mu bahakanyi.”
Các Tafsir tiếng Ả-rập:
وَيَوۡمَ ٱلۡقِيَٰمَةِ تَرَى ٱلَّذِينَ كَذَبُواْ عَلَى ٱللَّهِ وُجُوهُهُم مُّسۡوَدَّةٌۚ أَلَيۡسَ فِي جَهَنَّمَ مَثۡوٗى لِّلۡمُتَكَبِّرِينَ
Ndetse no ku munsi w’imperuka, uzabona uburanga bwa ba bandi bahimbiye Allah (ibinyoma) bwijimye. Ese muri Jahanamu si ho buturo bw’abibone?
Các Tafsir tiếng Ả-rập:
وَيُنَجِّي ٱللَّهُ ٱلَّذِينَ ٱتَّقَوۡاْ بِمَفَازَتِهِمۡ لَا يَمَسُّهُمُ ٱلسُّوٓءُ وَلَا هُمۡ يَحۡزَنُونَ
Kandi Allah azarokora ba bandi batinye Nyagasani wabo abaha ibyicaro byabo byiza (mu Ijuru). Ntibazigera bagerwaho n’ikibi (icyo ari cyo cyose) ndetse ntibazagira n’agahinda.
Các Tafsir tiếng Ả-rập:
ٱللَّهُ خَٰلِقُ كُلِّ شَيۡءٖۖ وَهُوَ عَلَىٰ كُلِّ شَيۡءٖ وَكِيلٞ
Allah ni Umuremyi wa buri kintu, kandi ni na We muhagararizi wa buri kintu.
Các Tafsir tiếng Ả-rập:
لَّهُۥ مَقَالِيدُ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِۗ وَٱلَّذِينَ كَفَرُواْ بِـَٔايَٰتِ ٱللَّهِ أُوْلَٰٓئِكَ هُمُ ٱلۡخَٰسِرُونَ
Ni We nyir’imfunguzo z’ibiri mu birere no mu isi. Naho ba bandi bahakanye ibimenyetso bya Allah, ni bo bazaba abanyagihombo.
Các Tafsir tiếng Ả-rập:
قُلۡ أَفَغَيۡرَ ٱللَّهِ تَأۡمُرُوٓنِّيٓ أَعۡبُدُ أَيُّهَا ٱلۡجَٰهِلُونَ
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ese ibitari Allah ni byo muntegeka kugaragira, yemwe mwa njiji mwe?”
Các Tafsir tiếng Ả-rập:
وَلَقَدۡ أُوحِيَ إِلَيۡكَ وَإِلَى ٱلَّذِينَ مِن قَبۡلِكَ لَئِنۡ أَشۡرَكۡتَ لَيَحۡبَطَنَّ عَمَلُكَ وَلَتَكُونَنَّ مِنَ ٱلۡخَٰسِرِينَ
Kandi rwose wahishuriwe (wowe Muhamadi) nk’uko Intumwa zakubanjirije zahishuriwe ko nuramuka ubangikanyije Allah, ibikorwa byawe byose bizaba imfabusa, kandi nta kabuza uzaba mu banyagihombo.
Các Tafsir tiếng Ả-rập:
بَلِ ٱللَّهَ فَٱعۡبُدۡ وَكُن مِّنَ ٱلشَّٰكِرِينَ
Ahubwo Allah (wenyine) ube ari We ugaragira, kandi ube mu bashimira.
Các Tafsir tiếng Ả-rập:
وَمَا قَدَرُواْ ٱللَّهَ حَقَّ قَدۡرِهِۦ وَٱلۡأَرۡضُ جَمِيعٗا قَبۡضَتُهُۥ يَوۡمَ ٱلۡقِيَٰمَةِ وَٱلسَّمَٰوَٰتُ مَطۡوِيَّٰتُۢ بِيَمِينِهِۦۚ سُبۡحَٰنَهُۥ وَتَعَٰلَىٰ عَمَّا يُشۡرِكُونَ
Kandi (ababangikanyamana) ntabwo bahaye Allah icyubahiro kimukwiye. No ku munsi w’imperuka ibiri mu isi byose bizaba biri mu kuboko kwe (mu gipfunsi kimwe), ndetse n’ibirere bizazingazingirwa mu kuboko kwe kw’iburyo. Ubutagatifu ni ubwe kandi nta ho ahuriye n’ibyo bamubangikanya na byo.
Các Tafsir tiếng Ả-rập:
 
Ý nghĩa nội dung Chương: Al-Zumar
Mục lục các chương Kinh Số trang
 
Bản dịch ý nghĩa nội dung Qur'an - Bản dịch tiếng Kinyarwanda - Hiệp hội Người Muslim Rwanda - Mục lục các bản dịch

Do Hiệp hội Người Muslim Rwanda phát hành

Đóng lại