Check out the new design

Bản dịch ý nghĩa nội dung Qur'an - Bản dịch tiếng Kinyarwanda - Hiệp hội Người Muslim Rwanda * - Mục lục các bản dịch

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Ý nghĩa nội dung Chương: Al-Anfal   Câu:
ذَٰلِكَ بِأَنَّ ٱللَّهَ لَمۡ يَكُ مُغَيِّرٗا نِّعۡمَةً أَنۡعَمَهَا عَلَىٰ قَوۡمٍ حَتَّىٰ يُغَيِّرُواْ مَا بِأَنفُسِهِمۡ وَأَنَّ ٱللَّهَ سَمِيعٌ عَلِيمٞ
Ibyo ni ukubera ko Allah atakwambura abantu inema yabahundagajeho keretse bo ubwabo bahindutse (bakaba babi). Kandi mu by’ukuri Allah ni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje.
Các Tafsir tiếng Ả-rập:
كَدَأۡبِ ءَالِ فِرۡعَوۡنَ وَٱلَّذِينَ مِن قَبۡلِهِمۡۚ كَذَّبُواْ بِـَٔايَٰتِ رَبِّهِمۡ فَأَهۡلَكۡنَٰهُم بِذُنُوبِهِمۡ وَأَغۡرَقۡنَآ ءَالَ فِرۡعَوۡنَۚ وَكُلّٞ كَانُواْ ظَٰلِمِينَ
Ibyo (bihano) ni kimwe nk’ibyabaye ku bantu ba Farawo, na ba bandi babayeho mbere yabo. Bahinyuye ibimenyetso bya Nyagasani wabo, nuko turaboreka kubera ibyaha byabo, tunaroha abantu ba Farawo, kandi bose bari abahemu.
Các Tafsir tiếng Ả-rập:
إِنَّ شَرَّ ٱلدَّوَآبِّ عِندَ ٱللَّهِ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ فَهُمۡ لَا يُؤۡمِنُونَ
Mu by’ukuri inyamaswa mbi kurusha izindi imbere ya Allah ni babandi bahakanye (mbere) bakaba batanemera (ubu).
Các Tafsir tiếng Ả-rập:
ٱلَّذِينَ عَٰهَدتَّ مِنۡهُمۡ ثُمَّ يَنقُضُونَ عَهۡدَهُمۡ فِي كُلِّ مَرَّةٖ وَهُمۡ لَا يَتَّقُونَ
Ni ba bandi (Abayahudi) mwagiranye amasezerano, ariko buri gihe bakayarengaho, kandi ntibatinya (Allah).
Các Tafsir tiếng Ả-rập:
فَإِمَّا تَثۡقَفَنَّهُمۡ فِي ٱلۡحَرۡبِ فَشَرِّدۡ بِهِم مَّنۡ خَلۡفَهُمۡ لَعَلَّهُمۡ يَذَّكَّرُونَ
Bityo nubatsinda ku rugamba, ujye ubahana wihanukiriye kugira ngo uhabure, ukange ababari inyuma, kugira ngo bibabere isomo.
Các Tafsir tiếng Ả-rập:
وَإِمَّا تَخَافَنَّ مِن قَوۡمٍ خِيَانَةٗ فَٱنۢبِذۡ إِلَيۡهِمۡ عَلَىٰ سَوَآءٍۚ إِنَّ ٱللَّهَ لَا يُحِبُّ ٱلۡخَآئِنِينَ
Kandi nutinya (yewe Muhamadi) ubuhemu bw’abantu (mwagiranye amasezerano), ujye usesa amasezerano yabo mu mucyo (kugira ngo buri ruhande rumenye ko nta masezerano rugifitanye n’urundi). Mu by’ukuri Allah ntakunda abahemu.
Các Tafsir tiếng Ả-rập:
وَلَا يَحۡسَبَنَّ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ سَبَقُوٓاْۚ إِنَّهُمۡ لَا يُعۡجِزُونَ
Kandi rwose ba bandi bahakanye ntibibwire ko bacitse (ibihano). Mu by'ukuri, ntibazananira (Allah).
Các Tafsir tiếng Ả-rập:
وَأَعِدُّواْ لَهُم مَّا ٱسۡتَطَعۡتُم مِّن قُوَّةٖ وَمِن رِّبَاطِ ٱلۡخَيۡلِ تُرۡهِبُونَ بِهِۦ عَدُوَّ ٱللَّهِ وَعَدُوَّكُمۡ وَءَاخَرِينَ مِن دُونِهِمۡ لَا تَعۡلَمُونَهُمُ ٱللَّهُ يَعۡلَمُهُمۡۚ وَمَا تُنفِقُواْ مِن شَيۡءٖ فِي سَبِيلِ ٱللَّهِ يُوَفَّ إِلَيۡكُمۡ وَأَنتُمۡ لَا تُظۡلَمُونَ
Kandi mubitegure n’imbaraga zanyu zose n’amafarasi yambariye intambara, kugira ngo bitere ubwoba abanzi ba Allah ndetse n’abanzi banyu n’abandi mutazi ariko bazwi na Allah. Kandi icyo mutanze cyose mu nzira ya Allah, mukigororerwa cyuzuye ndetse ntimuzahuguzwa.
Các Tafsir tiếng Ả-rập:
۞ وَإِن جَنَحُواْ لِلسَّلۡمِ فَٱجۡنَحۡ لَهَا وَتَوَكَّلۡ عَلَى ٱللَّهِۚ إِنَّهُۥ هُوَ ٱلسَّمِيعُ ٱلۡعَلِيمُ
Ariko nibahitamo inzira y’amahoro, na we uzayigane kandi wiringire Allah. Mu by’ukuri ni We Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje.
Các Tafsir tiếng Ả-rập:
 
Ý nghĩa nội dung Chương: Al-Anfal
Mục lục các chương Kinh Số trang
 
Bản dịch ý nghĩa nội dung Qur'an - Bản dịch tiếng Kinyarwanda - Hiệp hội Người Muslim Rwanda - Mục lục các bản dịch

Do Hiệp hội Người Muslim Rwanda phát hành

Đóng lại