《古兰经》译解 - 卢旺达文翻译 - 卢旺达穆斯林协会

external-link copy
5 : 11

أَلَآ إِنَّهُمۡ يَثۡنُونَ صُدُورَهُمۡ لِيَسۡتَخۡفُواْ مِنۡهُۚ أَلَا حِينَ يَسۡتَغۡشُونَ ثِيَابَهُمۡ يَعۡلَمُ مَا يُسِرُّونَ وَمَا يُعۡلِنُونَۚ إِنَّهُۥ عَلِيمُۢ بِذَاتِ ٱلصُّدُورِ

Nta gushidikanya ko mu by’ukuri bahisha ibiri mu bituza byabo bakiyegeranya bagamije guhisha (ibirimo). Rwose n’iyo bipfutse imyambaro yabo, (Allah) amenya ibyo bahishe n’ibyo bagaragaza. Mu by’ukuri We ni Umumenyi uhebuje w’ibiri mu bituza (by’abantu). info
التفاسير: