Check out the new design

《古兰经》译解 - 卢旺达文翻译 - 卢旺达穆斯林协会 * - 译解目录

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

含义的翻译 章: 福勒嘎里   段:
أَمۡ تَحۡسَبُ أَنَّ أَكۡثَرَهُمۡ يَسۡمَعُونَ أَوۡ يَعۡقِلُونَۚ إِنۡ هُمۡ إِلَّا كَٱلۡأَنۡعَٰمِ بَلۡ هُمۡ أَضَلُّ سَبِيلًا
Cyangwa utekereza ko abenshi muri bo bumva cyangwa basobanukirwa (amagambo ya Allah)? Ahubwo bameze nk’amatungo ndetse bo bayobye cyane bata inzira.
阿拉伯语经注:
أَلَمۡ تَرَ إِلَىٰ رَبِّكَ كَيۡفَ مَدَّ ٱلظِّلَّ وَلَوۡ شَآءَ لَجَعَلَهُۥ سَاكِنٗا ثُمَّ جَعَلۡنَا ٱلشَّمۡسَ عَلَيۡهِ دَلِيلٗا
Ese ntubona uko Nyagasani wawe arambura igicucu? N’iyo aza kubishaka yari kukigumisha hamwe. Hanyuma izuba twarigize ikimenyetso cyacyo.[1]
[1] Iyo izuba rirashe igicucu cya buri kintu kiba ari kirekire, nuko ku manywa kikagenda kigabanuka. Maze ku gicamunsi kikongera kuba kirekire uko izuba rigenda rirenga. Iyo hataza kubaho izuba n’igicucu nticyari kubaho.
阿拉伯语经注:
ثُمَّ قَبَضۡنَٰهُ إِلَيۡنَا قَبۡضٗا يَسِيرٗا
Maze tukagenda tukigabanya tukigarura iwacu buhoro buhoro.
阿拉伯语经注:
وَهُوَ ٱلَّذِي جَعَلَ لَكُمُ ٱلَّيۡلَ لِبَاسٗا وَٱلنَّوۡمَ سُبَاتٗا وَجَعَلَ ٱلنَّهَارَ نُشُورٗا
Kandi ni We (Allah) wabagiriye ijoro kuba nk’umwambaro (ubahishira), ibitotsi abigira ikiruhuko ndetse n’amanywa ayagira igihe cyo gushakisha imibereho.
阿拉伯语经注:
وَهُوَ ٱلَّذِيٓ أَرۡسَلَ ٱلرِّيَٰحَ بُشۡرَۢا بَيۡنَ يَدَيۡ رَحۡمَتِهِۦۚ وَأَنزَلۡنَا مِنَ ٱلسَّمَآءِ مَآءٗ طَهُورٗا
Ni na We wohereza imiyaga itanga icyizere, ibanziriza impuhwe ze (imvura); kandi tumanura mu kirere amazi asukuye.
阿拉伯语经注:
لِّنُحۡـِۧيَ بِهِۦ بَلۡدَةٗ مَّيۡتٗا وَنُسۡقِيَهُۥ مِمَّا خَلَقۡنَآ أَنۡعَٰمٗا وَأَنَاسِيَّ كَثِيرٗا
Kugira ngo dusubize ubuzima ubutaka bwapfuye (bwakakaye), kandi tunayanywesha byinshi mu byo twaremye; (yaba) amatungo ndetse n’abantu.
阿拉伯语经注:
وَلَقَدۡ صَرَّفۡنَٰهُ بَيۡنَهُمۡ لِيَذَّكَّرُواْ فَأَبَىٰٓ أَكۡثَرُ ٱلنَّاسِ إِلَّا كُفُورٗا
Kandi rwose (imvura) twarayibasaranganyije kugira ngo batekereze (inema za Allah), ariko abenshi mu bantu baranze bahitamo guhakana.
阿拉伯语经注:
وَلَوۡ شِئۡنَا لَبَعَثۡنَا فِي كُلِّ قَرۡيَةٖ نَّذِيرٗا
N’iyo dushaka twari kohereza umuburizi muri buri mudugudu.
阿拉伯语经注:
فَلَا تُطِعِ ٱلۡكَٰفِرِينَ وَجَٰهِدۡهُم بِهِۦ جِهَادٗا كَبِيرٗا
Bityo ntuzumvire abahakanyi, ahubwo ujye uhangana na bo (ubigisha) uyifashishije (Qur’an).
阿拉伯语经注:
۞ وَهُوَ ٱلَّذِي مَرَجَ ٱلۡبَحۡرَيۡنِ هَٰذَا عَذۡبٞ فُرَاتٞ وَهَٰذَا مِلۡحٌ أُجَاجٞ وَجَعَلَ بَيۡنَهُمَا بَرۡزَخٗا وَحِجۡرٗا مَّحۡجُورٗا
Kandi (Allah) ni We wahuje inyanja ebyiri; ifite amazi y’urubogobogo amara inyota, naho indi ikaba urwunyunyu rukaze. Maze ashyira urubibi hagati yazo rutuma zitivanga.
阿拉伯语经注:
وَهُوَ ٱلَّذِي خَلَقَ مِنَ ٱلۡمَآءِ بَشَرٗا فَجَعَلَهُۥ نَسَبٗا وَصِهۡرٗاۗ وَكَانَ رَبُّكَ قَدِيرٗا
Ndetse ni na We waremye umuntu amukomoye mu mazi (intanga), anamushyiriraho uburyo azajya agira amasano binyuze mu maraso ndetse no gushyingiranwa. Kandi Nyagasani wawe ni Ushobora byose.
阿拉伯语经注:
وَيَعۡبُدُونَ مِن دُونِ ٱللَّهِ مَا لَا يَنفَعُهُمۡ وَلَا يَضُرُّهُمۡۗ وَكَانَ ٱلۡكَافِرُ عَلَىٰ رَبِّهِۦ ظَهِيرٗا
(Abahakanyi) basenga ibitari Allah bitagira icyo bibamarira cyangwa ngo bigire icyo bibatwara. Kandi umuhakanyi afatanya (na Shitani) kwigomeka kuri Nyagasani we.
阿拉伯语经注:
 
含义的翻译 章: 福勒嘎里
章节目录 页码
 
《古兰经》译解 - 卢旺达文翻译 - 卢旺达穆斯林协会 - 译解目录

由卢旺达穆斯林协会发布。

关闭