Check out the new design

《古兰经》译解 - 卢旺达文翻译 - 卢旺达穆斯林协会 * - 译解目录

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

含义的翻译 章: 盖萨斯   段:
وَمَآ أُوتِيتُم مِّن شَيۡءٖ فَمَتَٰعُ ٱلۡحَيَوٰةِ ٱلدُّنۡيَا وَزِينَتُهَاۚ وَمَا عِندَ ٱللَّهِ خَيۡرٞ وَأَبۡقَىٰٓۚ أَفَلَا تَعۡقِلُونَ
Kandi icyo mwahawe cyose ni umunezero w’ubuzima bw’isi n’umutako wayo (by’igihe gito). Naho ibiri kwa Allah (ingororano) ni byo byiza kandi bizahoraho. Ese ntimugira ubwenge?
阿拉伯语经注:
أَفَمَن وَعَدۡنَٰهُ وَعۡدًا حَسَنٗا فَهُوَ لَٰقِيهِ كَمَن مَّتَّعۡنَٰهُ مَتَٰعَ ٱلۡحَيَوٰةِ ٱلدُّنۡيَا ثُمَّ هُوَ يَوۡمَ ٱلۡقِيَٰمَةِ مِنَ ٱلۡمُحۡضَرِينَ
Ese uwo twasezeranyije isezerano ryiza (ijuru) maze akazaribona, ni kimwe n’uwo twahaye umunezero w’ubuzima bw’isi (akaba ari bwo ahitamo gusa) maze ku munsi w’imperuka akazaba mu bazazanwa (ngo bahanwe)?
阿拉伯语经注:
وَيَوۡمَ يُنَادِيهِمۡ فَيَقُولُ أَيۡنَ شُرَكَآءِيَ ٱلَّذِينَ كُنتُمۡ تَزۡعُمُونَ
Kandi (wibuke) umunsi (Allah) azabahamagara akavuga ati “Ese ibyo mwajyaga mumbangikanya na byo biri he?”
阿拉伯语经注:
قَالَ ٱلَّذِينَ حَقَّ عَلَيۡهِمُ ٱلۡقَوۡلُ رَبَّنَا هَٰٓؤُلَآءِ ٱلَّذِينَ أَغۡوَيۡنَآ أَغۡوَيۡنَٰهُمۡ كَمَا غَوَيۡنَاۖ تَبَرَّأۡنَآ إِلَيۡكَۖ مَا كَانُوٓاْ إِيَّانَا يَعۡبُدُونَ
Ba bandi bazahamwa n’ijambo (ry’ibihano) bazavuga bati “Nyagasani! Bariya ni abo twayobeje. Twabayobeje nk’uko natwe twayobye. Turabihakanye imbere yawe! Rwose si twe basengaga.”
阿拉伯语经注:
وَقِيلَ ٱدۡعُواْ شُرَكَآءَكُمۡ فَدَعَوۡهُمۡ فَلَمۡ يَسۡتَجِيبُواْ لَهُمۡ وَرَأَوُاْ ٱلۡعَذَابَۚ لَوۡ أَنَّهُمۡ كَانُواْ يَهۡتَدُونَ
Bazabwirwa bati “Ngaho nimuhamagare ibigirwamana byanyu! Maze babihamagare ariko ntibizabitaba. Nuko babone ibihano (bibategereje), maze (bicuze bavuga bati): Iyo tuza kuba twarayobotse.”
阿拉伯语经注:
وَيَوۡمَ يُنَادِيهِمۡ فَيَقُولُ مَاذَآ أَجَبۡتُمُ ٱلۡمُرۡسَلِينَ
Kandi (wibuke) umunsi (Allah) azabahamagara akavuga ati “Ni iki mwasubije Intumwa (ku byo twazibatumyeho)?”
阿拉伯语经注:
فَعَمِيَتۡ عَلَيۡهِمُ ٱلۡأَنۢبَآءُ يَوۡمَئِذٖ فَهُمۡ لَا يَتَسَآءَلُونَ
Bazabura icyo basubiza kuri uwo munsi kandi ntibazashobora kubazanya.
阿拉伯语经注:
فَأَمَّا مَن تَابَ وَءَامَنَ وَعَمِلَ صَٰلِحٗا فَعَسَىٰٓ أَن يَكُونَ مِنَ ٱلۡمُفۡلِحِينَ
Ariko uzaba yaricujije, akemera (Allah) akanakora ibikorwa byiza, uwo azaba mu bakiranutsi.
阿拉伯语经注:
وَرَبُّكَ يَخۡلُقُ مَا يَشَآءُ وَيَخۡتَارُۗ مَا كَانَ لَهُمُ ٱلۡخِيَرَةُۚ سُبۡحَٰنَ ٱللَّهِ وَتَعَٰلَىٰ عَمَّا يُشۡرِكُونَ
Kandi Nyagasani wawe arema icyo ashaka akanahitamo (uwo aha ubutumwa), nta mahitamo (abantu) babigiramo. Ubutagatifu ni ubwa Allah, nta ho ahuriye n’ibyo bamubangikanya na byo.
阿拉伯语经注:
وَرَبُّكَ يَعۡلَمُ مَا تُكِنُّ صُدُورُهُمۡ وَمَا يُعۡلِنُونَ
Ndetse Nyagasani wawe azi ibyo ibituza byabo bihishe n’ibyo bagaragaza.
阿拉伯语经注:
وَهُوَ ٱللَّهُ لَآ إِلَٰهَ إِلَّا هُوَۖ لَهُ ٱلۡحَمۡدُ فِي ٱلۡأُولَىٰ وَٱلۡأٓخِرَةِۖ وَلَهُ ٱلۡحُكۡمُ وَإِلَيۡهِ تُرۡجَعُونَ
Kandi ni We Allah; nta yindi mana ikwiye gusengwa by’ukuri itari We. Ishimwe n’ikuzo byuzuye ni ibye ku ntangiriro (ku isi) no ku mperuka. Ni we uca iteka, kandi iwe ni ho muzagarurwa.
阿拉伯语经注:
 
含义的翻译 章: 盖萨斯
章节目录 页码
 
《古兰经》译解 - 卢旺达文翻译 - 卢旺达穆斯林协会 - 译解目录

由卢旺达穆斯林协会发布。

关闭