Check out the new design

《古兰经》译解 - 卢旺达文翻译 - 卢旺达穆斯林协会 * - 译解目录

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

含义的翻译 章: 嘎推勒   段:
وَمَا يَسۡتَوِي ٱلۡأَعۡمَىٰ وَٱلۡبَصِيرُ
Kandi impumyi (udasobanukiwe amategeko y’idini) ntishobora kumera nk’ubona (uri mu nzira itunganye).
阿拉伯语经注:
وَلَا ٱلظُّلُمَٰتُ وَلَا ٱلنُّورُ
Nta n’ubwo umwijima (ubuyobe) ushobora kumera nk’urumuri (ukuyoboka).
阿拉伯语经注:
وَلَا ٱلظِّلُّ وَلَا ٱلۡحَرُورُ
Ndetse n’ikibunda ntigishobora kumera nk’ubushyuhe.
阿拉伯语经注:
وَمَا يَسۡتَوِي ٱلۡأَحۡيَآءُ وَلَا ٱلۡأَمۡوَٰتُۚ إِنَّ ٱللَّهَ يُسۡمِعُ مَن يَشَآءُۖ وَمَآ أَنتَ بِمُسۡمِعٖ مَّن فِي ٱلۡقُبُورِ
Nta n’ubwo abazima (abemeramana) bamera nk’abapfu (abahakanyi). Mu by’ukuri Allah aha kumva (ukuri) uwo ashaka, ariko (wowe Muhamadi) ntushobora kumvisha abari mu mva.
阿拉伯语经注:
إِنۡ أَنتَ إِلَّا نَذِيرٌ
Ahubwo wowe uri umuburizi gusa.
阿拉伯语经注:
إِنَّآ أَرۡسَلۡنَٰكَ بِٱلۡحَقِّ بَشِيرٗا وَنَذِيرٗاۚ وَإِن مِّنۡ أُمَّةٍ إِلَّا خَلَا فِيهَا نَذِيرٞ
Mu by’ukuri twakohereje tuguhaye ukuri (Isilamu); utanga inkuru nziza (ku bemeramana) unaburira (abahakanyi). Kandi nta muryango (Umat) wabayeho utaragezweho n’Umuburizi.
阿拉伯语经注:
وَإِن يُكَذِّبُوكَ فَقَدۡ كَذَّبَ ٱلَّذِينَ مِن قَبۡلِهِمۡ جَآءَتۡهُمۡ رُسُلُهُم بِٱلۡبَيِّنَٰتِ وَبِٱلزُّبُرِ وَبِٱلۡكِتَٰبِ ٱلۡمُنِيرِ
Kandi nibaguhinyura (uzamenye ko) rwose n’ababayeho mbere yabo bahinyuye. Intumwa zabo zabazaniye ibitangaza bigaragara, inyandiko (zikubiyemo ubutumwa) ndetse n’ibitabo bitanga urumuri (ariko barabihinyura).
阿拉伯语经注:
ثُمَّ أَخَذۡتُ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْۖ فَكَيۡفَ كَانَ نَكِيرِ
Hanyuma mfata ba bandi bahakanye (ndabahana). Mbega uko ibihano byanjye byari bikaze!
阿拉伯语经注:
أَلَمۡ تَرَ أَنَّ ٱللَّهَ أَنزَلَ مِنَ ٱلسَّمَآءِ مَآءٗ فَأَخۡرَجۡنَا بِهِۦ ثَمَرَٰتٖ مُّخۡتَلِفًا أَلۡوَٰنُهَاۚ وَمِنَ ٱلۡجِبَالِ جُدَدُۢ بِيضٞ وَحُمۡرٞ مُّخۡتَلِفٌ أَلۡوَٰنُهَا وَغَرَابِيبُ سُودٞ
Ese ntubona ko Allah yamanuye amazi mu kirere, tukayameresha imbuto z’amabara atandukanye? (Twanashyize) mu misozi ibiharabuge by’amabara yera n’atukura, bifite amabara atandukanye, ndetse (n’indi misozi) yirabura cyane.
阿拉伯语经注:
وَمِنَ ٱلنَّاسِ وَٱلدَّوَآبِّ وَٱلۡأَنۡعَٰمِ مُخۡتَلِفٌ أَلۡوَٰنُهُۥ كَذَٰلِكَۗ إِنَّمَا يَخۡشَى ٱللَّهَ مِنۡ عِبَادِهِ ٱلۡعُلَمَٰٓؤُاْۗ إِنَّ ٱللَّهَ عَزِيزٌ غَفُورٌ
Ni nk’uko (twaremye) abantu, inyamaswa n’amatungo mu mabara atandukanye. Mu by’ukuri abatinyamana (nyabyo) mu bagaragu be ni abamenyi. Rwose Allah ni Umunyacyubahiro bihebuje, Ubabarira ibyaha.
阿拉伯语经注:
إِنَّ ٱلَّذِينَ يَتۡلُونَ كِتَٰبَ ٱللَّهِ وَأَقَامُواْ ٱلصَّلَوٰةَ وَأَنفَقُواْ مِمَّا رَزَقۡنَٰهُمۡ سِرّٗا وَعَلَانِيَةٗ يَرۡجُونَ تِجَٰرَةٗ لَّن تَبُورَ
Mu by’ukuri ba bandi basoma igitabo cya Allah (Qur’an), bagahozaho iswala, bakanatanga (amaturo) mu ibanga ndetse no ku mugaragaro mu byo twabafunguriye, bizeye ubucuruzi butazahomba.
阿拉伯语经注:
لِيُوَفِّيَهُمۡ أُجُورَهُمۡ وَيَزِيدَهُم مِّن فَضۡلِهِۦٓۚ إِنَّهُۥ غَفُورٞ شَكُورٞ
Kugira ngo azabagororere ingororano zabo zuzuye kandi anabongerere mu ngabire ze. Mu by’ukuri ni Ubabarira ibyaha, Ushima bihebuje (ibikorwa by’abagaragu be).
阿拉伯语经注:
 
含义的翻译 章: 嘎推勒
章节目录 页码
 
《古兰经》译解 - 卢旺达文翻译 - 卢旺达穆斯林协会 - 译解目录

由卢旺达穆斯林协会发布。

关闭