Check out the new design

《古兰经》译解 - 卢旺达文翻译 - 卢旺达穆斯林协会 * - 译解目录

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

含义的翻译 段: (171) 章: 尼萨仪
يَٰٓأَهۡلَ ٱلۡكِتَٰبِ لَا تَغۡلُواْ فِي دِينِكُمۡ وَلَا تَقُولُواْ عَلَى ٱللَّهِ إِلَّا ٱلۡحَقَّۚ إِنَّمَا ٱلۡمَسِيحُ عِيسَى ٱبۡنُ مَرۡيَمَ رَسُولُ ٱللَّهِ وَكَلِمَتُهُۥٓ أَلۡقَىٰهَآ إِلَىٰ مَرۡيَمَ وَرُوحٞ مِّنۡهُۖ فَـَٔامِنُواْ بِٱللَّهِ وَرُسُلِهِۦۖ وَلَا تَقُولُواْ ثَلَٰثَةٌۚ ٱنتَهُواْ خَيۡرٗا لَّكُمۡۚ إِنَّمَا ٱللَّهُ إِلَٰهٞ وَٰحِدٞۖ سُبۡحَٰنَهُۥٓ أَن يَكُونَ لَهُۥ وَلَدٞۘ لَّهُۥ مَا فِي ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَمَا فِي ٱلۡأَرۡضِۗ وَكَفَىٰ بِٱللَّهِ وَكِيلٗا
Yemwe abahawe igitabo (Abanaswara)![1] Ntimugakabye mu idini ryanyu, kandi ntimukavuge kuri Allah ibitari ukuri. Mu by’ukuri, Mesiya Issa (Yesu) mwene Mariyamu (Mariya) nta kindi yari cyo uretse ko yari Intumwa ya Allah akaba n’ijambo rye[2] yohereje muri Mariyamu ndetse na Roho (umwuka w’ubuzima) imuturutseho. Bityo, nimwemere Allah n’Intumwa ze kandi ntimukavuge “Ubutatu!” Musigeho! Ni byo byiza kuri mwe. Mu by’ukuri, Allah ni Imana imwe rukumbi. Ni Nyirubutagatifu, ntiyagira umwana. Ibiri mu birere n’ibiri mu isi byose ni ibye. Kandi Allah arahagije kuba Umuhagararizi.
[1] Reba uko twasobanuye iyi nyito mu murongo wa 62 muri Surat ul Baqarat
[2] Kuba Yesu yitwa “Ijambo rya Allah” bisobanuye ko yabayeho ku bw’ijambo ry’Imana yategetse ngo “Baho”, nuko abaho; nyina amubyara nta mugabo babonanye. Iri jambo rikaba ari naryo Allah akoresha iyo aca iteka ku bintu yagennye ko bibaho; nk’uko bigaragara mu mirongo itandukanye ya Qur’an.
阿拉伯语经注:
 
含义的翻译 段: (171) 章: 尼萨仪
章节目录 页码
 
《古兰经》译解 - 卢旺达文翻译 - 卢旺达穆斯林协会 - 译解目录

由卢旺达穆斯林协会发布。

关闭