Check out the new design

《古兰经》译解 - 卢旺达文翻译 - 卢旺达穆斯林协会 * - 译解目录

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

含义的翻译 章: 舒拉   段:
ذَٰلِكَ ٱلَّذِي يُبَشِّرُ ٱللَّهُ عِبَادَهُ ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ وَعَمِلُواْ ٱلصَّٰلِحَٰتِۗ قُل لَّآ أَسۡـَٔلُكُمۡ عَلَيۡهِ أَجۡرًا إِلَّا ٱلۡمَوَدَّةَ فِي ٱلۡقُرۡبَىٰۗ وَمَن يَقۡتَرِفۡ حَسَنَةٗ نَّزِدۡ لَهُۥ فِيهَا حُسۡنًاۚ إِنَّ ٱللَّهَ غَفُورٞ شَكُورٌ
Iyo ni yo nkuru nziza Allah aha abagaragu be bemeye bakanakora ibikorwa byiza. Vuga (yewe Muhamadi) uti “(Kubagezaho ubutumwa) simbibasabira igihembo (yemwe bantu b’i Maka), usibye gusa urukundo rw’isano (mfitanye namwe). Kandi uzakora icyiza, tuzamutuburira ibihembo byacyo. Mu by’ukuri Allah ni Ubabarira ibyaha, Ushima bihebuje (ibikorwa by’abagaragu be).”
阿拉伯语经注:
أَمۡ يَقُولُونَ ٱفۡتَرَىٰ عَلَى ٱللَّهِ كَذِبٗاۖ فَإِن يَشَإِ ٱللَّهُ يَخۡتِمۡ عَلَىٰ قَلۡبِكَۗ وَيَمۡحُ ٱللَّهُ ٱلۡبَٰطِلَ وَيُحِقُّ ٱلۡحَقَّ بِكَلِمَٰتِهِۦٓۚ إِنَّهُۥ عَلِيمُۢ بِذَاتِ ٱلصُّدُورِ
Bavuga ko (Muhamadi) yahimbiye Allah ikinyoma, ariko iyo Allah aza kubishaka yari kudanangira umutima wawe (iyo uramuka ubikoze). Kandi Allah akuraho ibitari ukuri agashimangiza ukuri amagambo ye. Mu by’ukuri We ni Umumenyi uhebuje w’ibiri mu bituza (by’abantu).
阿拉伯语经注:
وَهُوَ ٱلَّذِي يَقۡبَلُ ٱلتَّوۡبَةَ عَنۡ عِبَادِهِۦ وَيَعۡفُواْ عَنِ ٱلسَّيِّـَٔاتِ وَيَعۡلَمُ مَا تَفۡعَلُونَ
Ni na We wakira ukwicuza kw’abagaragu be, akanababarira ibibi. Kandi azi neza ibyo mukora.
阿拉伯语经注:
وَيَسۡتَجِيبُ ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ وَعَمِلُواْ ٱلصَّٰلِحَٰتِ وَيَزِيدُهُم مِّن فَضۡلِهِۦۚ وَٱلۡكَٰفِرُونَ لَهُمۡ عَذَابٞ شَدِيدٞ
Yakira ubusabe bwa ba bandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, ndetse akanabongerera mu ngabire ze. Kandi abahakanyi bazahanishwa ibihano bikaze.
阿拉伯语经注:
۞ وَلَوۡ بَسَطَ ٱللَّهُ ٱلرِّزۡقَ لِعِبَادِهِۦ لَبَغَوۡاْ فِي ٱلۡأَرۡضِ وَلَٰكِن يُنَزِّلُ بِقَدَرٖ مَّا يَشَآءُۚ إِنَّهُۥ بِعِبَادِهِۦ خَبِيرُۢ بَصِيرٞ
N’iyo Allah aza gutuburira amafunguro abagaragu be, bari kwigomeka ku isi, ariko ayabamanurira ku rugero ashaka. Mu by’ukuri azi kandi abona byimazeyo iby’abagaragu be (bakora).
阿拉伯语经注:
وَهُوَ ٱلَّذِي يُنَزِّلُ ٱلۡغَيۡثَ مِنۢ بَعۡدِ مَا قَنَطُواْ وَيَنشُرُ رَحۡمَتَهُۥۚ وَهُوَ ٱلۡوَلِيُّ ٱلۡحَمِيدُ
Ni na We umanura imvura nyuma y’uko (abantu) biheba, maze agasakaza impuhwe ze. Kandi ni Umurinzi, Ushimwa cyane.
阿拉伯语经注:
وَمِنۡ ءَايَٰتِهِۦ خَلۡقُ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِ وَمَا بَثَّ فِيهِمَا مِن دَآبَّةٖۚ وَهُوَ عَلَىٰ جَمۡعِهِمۡ إِذَا يَشَآءُ قَدِيرٞ
No mu bimenyetso bye, ni iremwa ry’ibirere n’isi ndetse n’inyamaswa yakwirakwijemo. Kandi ashoboye kuzabakoranya igihe azashakira.
阿拉伯语经注:
وَمَآ أَصَٰبَكُم مِّن مُّصِيبَةٖ فَبِمَا كَسَبَتۡ أَيۡدِيكُمۡ وَيَعۡفُواْ عَن كَثِيرٖ
Ikibi cyose kibageraho ni ingaruka z’ibyo mukora ubwanyu. Kandi (Allah) ababarira byinshi.
阿拉伯语经注:
وَمَآ أَنتُم بِمُعۡجِزِينَ فِي ٱلۡأَرۡضِۖ وَمَا لَكُم مِّن دُونِ ٱللَّهِ مِن وَلِيّٖ وَلَا نَصِيرٖ
Kandi ntabwo mwananira (Allah) ku isi, ndetse nta n’umurinzi cyangwa umutabazi mufite utari Allah.
阿拉伯语经注:
 
含义的翻译 章: 舒拉
章节目录 页码
 
《古兰经》译解 - 卢旺达文翻译 - 卢旺达穆斯林协会 - 译解目录

由卢旺达穆斯林协会发布。

关闭