Check out the new design

《古兰经》译解 - 卢旺达文翻译 - 卢旺达穆斯林协会 * - 译解目录

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

含义的翻译 章: 安法里   段:
وَإِن يُرِيدُوٓاْ أَن يَخۡدَعُوكَ فَإِنَّ حَسۡبَكَ ٱللَّهُۚ هُوَ ٱلَّذِيٓ أَيَّدَكَ بِنَصۡرِهِۦ وَبِٱلۡمُؤۡمِنِينَ
Kandi nibashaka kukuryarya, mu by’ukuri, Allah araguhagije. Ni We waguteye inkunga y’ubutabazi bwe n’iy’abemeramana.
阿拉伯语经注:
وَأَلَّفَ بَيۡنَ قُلُوبِهِمۡۚ لَوۡ أَنفَقۡتَ مَا فِي ٱلۡأَرۡضِ جَمِيعٗا مَّآ أَلَّفۡتَ بَيۡنَ قُلُوبِهِمۡ وَلَٰكِنَّ ٱللَّهَ أَلَّفَ بَيۡنَهُمۡۚ إِنَّهُۥ عَزِيزٌ حَكِيمٞ
(Allah) yanahuje imitima yabo (nyuma y’uko bari batatanye). N’iyo wari gutanga ibiri mu isi byose, ntiwari gushobora guhuza imitima yabo (abemeramana). Ariko Allah yarayihuje. Mu by’ukuri We ni Umunyacyubahiro bihebuje, Nyirubugenge buhambaye.
阿拉伯语经注:
يَٰٓأَيُّهَا ٱلنَّبِيُّ حَسۡبُكَ ٱللَّهُ وَمَنِ ٱتَّبَعَكَ مِنَ ٱلۡمُؤۡمِنِينَ
Yewe Muhanuzi (Muhamadi)! Allah n’abemeramana bagukurikiye baraguhagije.
阿拉伯语经注:
يَٰٓأَيُّهَا ٱلنَّبِيُّ حَرِّضِ ٱلۡمُؤۡمِنِينَ عَلَى ٱلۡقِتَالِۚ إِن يَكُن مِّنكُمۡ عِشۡرُونَ صَٰبِرُونَ يَغۡلِبُواْ مِاْئَتَيۡنِۚ وَإِن يَكُن مِّنكُم مِّاْئَةٞ يَغۡلِبُوٓاْ أَلۡفٗا مِّنَ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ بِأَنَّهُمۡ قَوۡمٞ لَّا يَفۡقَهُونَ
Yewe Muhanuzi (Muhamadi)! Shishikariza abemeramana kwitabira urugamba. Muri mwe, nihabamo makumyabiri bihangana, bazatsinda magana abiri. Kandi nihabamo ijana, bazatsinda igihumbi muri ba bandi bahakanye, kubera ko ari abantu badasobanukiwe.
阿拉伯语经注:
ٱلۡـَٰٔنَ خَفَّفَ ٱللَّهُ عَنكُمۡ وَعَلِمَ أَنَّ فِيكُمۡ ضَعۡفٗاۚ فَإِن يَكُن مِّنكُم مِّاْئَةٞ صَابِرَةٞ يَغۡلِبُواْ مِاْئَتَيۡنِۚ وَإِن يَكُن مِّنكُمۡ أَلۡفٞ يَغۡلِبُوٓاْ أَلۡفَيۡنِ بِإِذۡنِ ٱللَّهِۗ وَٱللَّهُ مَعَ ٱلصَّٰبِرِينَ
Ubu noneho Allah araborohereje, kandi azi ko mwifitemo intege nke. Bityo muri mwe nihabamo ijana bihangana, bazatsinda magana abiri. Kandi nihabamo igihumbi bazatsinda ibihumbi bibiri ku bushake bwa Allah. Rwose Allah ari kumwe n'abihangana.
阿拉伯语经注:
مَا كَانَ لِنَبِيٍّ أَن يَكُونَ لَهُۥٓ أَسۡرَىٰ حَتَّىٰ يُثۡخِنَ فِي ٱلۡأَرۡضِۚ تُرِيدُونَ عَرَضَ ٱلدُّنۡيَا وَٱللَّهُ يُرِيدُ ٱلۡأٓخِرَةَۗ وَٱللَّهُ عَزِيزٌ حَكِيمٞ
Ntibikwiye ko umuhanuzi yagira imfungwa z’intambara, keretse amaze kwizera ko yatsinze urugamba. Murashaka indonke z’isi (muhabwa incungu kuri izo mfungwa zo ku rugamba rw’ i Bad’ri), kandi Allah ashaka (ko mubona ingororano) z’imperuka. Rwose, Allah ni Umunyacyubahiro bihebuje, Nyirubugenge buhambaye.
阿拉伯语经注:
لَّوۡلَا كِتَٰبٞ مِّنَ ٱللَّهِ سَبَقَ لَمَسَّكُمۡ فِيمَآ أَخَذۡتُمۡ عَذَابٌ عَظِيمٞ
Iyo bitaza kuba itegeko rya Allah ryabanje (ribemerera iminyago no kugira imfungwa z’intambara), mwari kugerwaho n’ibihano bihambaye kubera ibyo mwakiriye (incungu).
阿拉伯语经注:
فَكُلُواْ مِمَّا غَنِمۡتُمۡ حَلَٰلٗا طَيِّبٗاۚ وَٱتَّقُواْ ٱللَّهَۚ إِنَّ ٱللَّهَ غَفُورٞ رَّحِيمٞ
Ngaho nimurye mu minyago mwafashe, iziruwe kandi myiza. Munatinye Allah; mu by'ukuri, Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.
阿拉伯语经注:
 
含义的翻译 章: 安法里
章节目录 页码
 
《古兰经》译解 - 卢旺达文翻译 - 卢旺达穆斯林协会 - 译解目录

由卢旺达穆斯林协会发布。

关闭