Check out the new design

《古兰经》译解 - 卢旺达文翻译 - 卢旺达穆斯林协会 * - 译解目录

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

含义的翻译 章: 穆团菲给尼   段:

Al Mutwafifina

وَيۡلٞ لِّلۡمُطَفِّفِينَ
Ibihano bikomeye bizahanishwa abatuzuza ibipimo,
阿拉伯语经注:
ٱلَّذِينَ إِذَا ٱكۡتَالُواْ عَلَى ٱلنَّاسِ يَسۡتَوۡفُونَ
Ba bandi igihe bapimiwe n’abandi bantu, basaba kuzurizwa ibipimo,
阿拉伯语经注:
وَإِذَا كَالُوهُمۡ أَو وَّزَنُوهُمۡ يُخۡسِرُونَ
Nyamara bo bapimira (abandi), bakabaha ibituzuye.
阿拉伯语经注:
أَلَا يَظُنُّ أُوْلَٰٓئِكَ أَنَّهُم مَّبۡعُوثُونَ
Ese bakeka ko batazazurwa (ngo babazwe),
阿拉伯语经注:
لِيَوۡمٍ عَظِيمٖ
Ku munsi uhambaye?
阿拉伯语经注:
يَوۡمَ يَقُومُ ٱلنَّاسُ لِرَبِّ ٱلۡعَٰلَمِينَ
Umunsi abantu (bose) bazahagarara imbere ya Nyagasani w’ibiremwa?
阿拉伯语经注:
كَلَّآ إِنَّ كِتَٰبَ ٱلۡفُجَّارِ لَفِي سِجِّينٖ
Oya! Mu by’ukuri igitabo cy’inkozi z’ibibi (cyanditsemo ibikorwa byazo) gishyinguwe mu bubiko bwabugenewe bwitwa Sijiini.
阿拉伯语经注:
وَمَآ أَدۡرَىٰكَ مَا سِجِّينٞ
None se ni iki cyakumenyesha Sijiini?
阿拉伯语经注:
كِتَٰبٞ مَّرۡقُومٞ
Ni igitabo cyanditse mu buryo bunoze kandi budasibama.
阿拉伯语经注:
وَيۡلٞ يَوۡمَئِذٖ لِّلۡمُكَذِّبِينَ
Uwo munsi ibihano bikaze bizaba kuri ba bandi bahinyura,
阿拉伯语经注:
ٱلَّذِينَ يُكَذِّبُونَ بِيَوۡمِ ٱلدِّينِ
Ba bandi bahinyura umunsi w’ibihembo.
阿拉伯语经注:
وَمَا يُكَذِّبُ بِهِۦٓ إِلَّا كُلُّ مُعۡتَدٍ أَثِيمٍ
Kandi nta wundi uwuhakana usibye urengera (imbibi za Allah) w’umunyabyaha,
阿拉伯语经注:
إِذَا تُتۡلَىٰ عَلَيۡهِ ءَايَٰتُنَا قَالَ أَسَٰطِيرُ ٱلۡأَوَّلِينَ
(Wa wundi) usomerwa amagambo yacu (yo muri Qur’an) akavuga ati “Ni inkuru z’abo hambere.”
阿拉伯语经注:
كَلَّاۖ بَلۡۜ رَانَ عَلَىٰ قُلُوبِهِم مَّا كَانُواْ يَكۡسِبُونَ
Oya! Ahubwo ibyo bakoraga (ibyaha) byatwikiriye imitima yabo.
阿拉伯语经注:
كَلَّآ إِنَّهُمۡ عَن رَّبِّهِمۡ يَوۡمَئِذٖ لَّمَحۡجُوبُونَ
Oya! Mu by’ukuri kuri uwo munsi bazabuzwa kureba Nyagasani wabo.
阿拉伯语经注:
ثُمَّ إِنَّهُمۡ لَصَالُواْ ٱلۡجَحِيمِ
Maze bahire mu muriro ugurumana.
阿拉伯语经注:
ثُمَّ يُقَالُ هَٰذَا ٱلَّذِي كُنتُم بِهِۦ تُكَذِّبُونَ
Nuko babwirwe bati “Ibi ni byo mwajyaga muhinyura.”
阿拉伯语经注:
كَلَّآ إِنَّ كِتَٰبَ ٱلۡأَبۡرَارِ لَفِي عِلِّيِّينَ
Oya! Mu by’ukuri igitabo cy’abakora ibyiza (cyanditsemo ibikorwa byabo) gishyinguwe mu bubiko bwabugenewe bwitwa Iliyyuuna.
阿拉伯语经注:
وَمَآ أَدۡرَىٰكَ مَا عِلِّيُّونَ
None se ni iki cyakumenyesha Iliyuna?
阿拉伯语经注:
كِتَٰبٞ مَّرۡقُومٞ
Ni igitabo cyanditse mu buryo bunoze kandi budasibama.
阿拉伯语经注:
يَشۡهَدُهُ ٱلۡمُقَرَّبُونَ
(Abamalayika) begereye Allah ni bo bazakibera abahamya.
阿拉伯语经注:
إِنَّ ٱلۡأَبۡرَارَ لَفِي نَعِيمٍ
Mu by’ukuri abakora ibyiza bazaba mu munezero uhambaye (Ijuru);
阿拉伯语经注:
عَلَى ٱلۡأَرَآئِكِ يَنظُرُونَ
Bicaye ku bitanda byiza, bitegereza (ibyiza barimo, harimo no kureba uburanga bwa Nyagasani wabo).
阿拉伯语经注:
تَعۡرِفُ فِي وُجُوهِهِمۡ نَضۡرَةَ ٱلنَّعِيمِ
Uzabona uburanga bwabo burabagirana kubera ibyishimo.
阿拉伯语经注:
يُسۡقَوۡنَ مِن رَّحِيقٖ مَّخۡتُومٍ
Bazahabwa ikinyobwa gipfundikiye,
阿拉伯语经注:
خِتَٰمُهُۥ مِسۡكٞۚ وَفِي ذَٰلِكَ فَلۡيَتَنَافَسِ ٱلۡمُتَنَٰفِسُونَ
Intama ya nyuma (y’icyo kinyobwa) izaba ifite impumuro y’umubavu wa Miski. Kubera ibyo rero, ngaho abarushanwa nibarushanwe.
阿拉伯语经注:
وَمِزَاجُهُۥ مِن تَسۡنِيمٍ
(Icyo kinyobwa) kizaba kivanze na Tas’niim (amazi y’isoko ituruka mu iriba ryo mu ijuru)
阿拉伯语经注:
عَيۡنٗا يَشۡرَبُ بِهَا ٱلۡمُقَرَّبُونَ
Isoko izanyobwaho n’abazaba bari hafi (ya Allah).
阿拉伯语经注:
إِنَّ ٱلَّذِينَ أَجۡرَمُواْ كَانُواْ مِنَ ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ يَضۡحَكُونَ
Mu by’ukuri (ku isi) inkozi z’ibibi zajyaga ziseka abemeramana,
阿拉伯语经注:
وَإِذَا مَرُّواْ بِهِمۡ يَتَغَامَزُونَ
Bazinyuraho zikabaryanira inzara.
阿拉伯语经注:
وَإِذَا ٱنقَلَبُوٓاْ إِلَىٰٓ أَهۡلِهِمُ ٱنقَلَبُواْ فَكِهِينَ
Zaba zisubiye mu miryango yazo, zikabagira urwenya.
阿拉伯语经注:
وَإِذَا رَأَوۡهُمۡ قَالُوٓاْ إِنَّ هَٰٓؤُلَآءِ لَضَآلُّونَ
N’iyo zababonaga, zaravugaga ziti “Mu by’ukuri bariya barayobye.”
阿拉伯语经注:
وَمَآ أُرۡسِلُواْ عَلَيۡهِمۡ حَٰفِظِينَ
Nyamara ntabwo (izo nkozi z’ibibi) zashinzwe kuba abagenzuzi (b’abemeramana).
阿拉伯语经注:
فَٱلۡيَوۡمَ ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ مِنَ ٱلۡكُفَّارِ يَضۡحَكُونَ
Ariko uyu munsi, abemeramana ni bo bari buseke abahakanyi.
阿拉伯语经注:
عَلَى ٱلۡأَرَآئِكِ يَنظُرُونَ
Bicaye ku bitanda byiza, bitegereza (ibyiza barimo, harimo no kureba uburanga bwa Nyagasani wabo).
阿拉伯语经注:
هَلۡ ثُوِّبَ ٱلۡكُفَّارُ مَا كَانُواْ يَفۡعَلُونَ
Ese abahakanyi ntabwo bahembewe ibyo bajyaga bakora?
阿拉伯语经注:
 
含义的翻译 章: 穆团菲给尼
章节目录 页码
 
《古兰经》译解 - 卢旺达文翻译 - 卢旺达穆斯林协会 - 译解目录

由卢旺达穆斯林协会发布。

关闭