Check out the new design

የቅዱስ ቁርዓን ይዘት ትርጉም - የኪንያርዋንድኛ ትርጉም - የሩዋንዳ ሙስሊም ማህበር * - የትርጉሞች ማዉጫ

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

የይዘት ትርጉም ምዕራፍ: አል-ሙዕሚኑን   አንቀጽ:

Al Muuminuna

قَدۡ أَفۡلَحَ ٱلۡمُؤۡمِنُونَ
Rwose abemeramana barahiriwe,
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
ٱلَّذِينَ هُمۡ فِي صَلَاتِهِمۡ خَٰشِعُونَ
Ba bandi bakora iswala zabo bibombaritse,
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَٱلَّذِينَ هُمۡ عَنِ ٱللَّغۡوِ مُعۡرِضُونَ
Na ba bandi birengagiza ibidafite akamaro (mu mvugo no mu bikorwa),
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَٱلَّذِينَ هُمۡ لِلزَّكَوٰةِ فَٰعِلُونَ
Na ba bandi batanga Zakat (amaturo ya ngombwa),
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَٱلَّذِينَ هُمۡ لِفُرُوجِهِمۡ حَٰفِظُونَ
Na ba bandi barinda ibitsina byabo (ntibishore mu busambanyi),
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
إِلَّا عَلَىٰٓ أَزۡوَٰجِهِمۡ أَوۡ مَا مَلَكَتۡ أَيۡمَٰنُهُمۡ فَإِنَّهُمۡ غَيۡرُ مَلُومِينَ
Uretse gusa ku bagore babo cyangwa ku bo bafiteho ububasha (abaja),[1] kuko kuri bo batabigayirwa,
[1] Abaja bari abagore bagurwaga cyangwa bafatirwaga bunyago ku rugamba, bakamburwa uburenganzira bwo kwigenga. Icyo gihe ubwigenge bwabo bwabaga buri mu maboko ya ba Shebuja, bakaba bemerewe no kubagira abagore nta masezerano yo gushyingiranwa abayeho. Ariko iyo babaga Abayisilamu byatumaga bahabwa ubwigenge, bakava mu buja.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
فَمَنِ ٱبۡتَغَىٰ وَرَآءَ ذَٰلِكَ فَأُوْلَٰٓئِكَ هُمُ ٱلۡعَادُونَ
Ariko abazashaka kwinezeza ku batari abo (bavuzwe), rwose abo bazaba batandukiriye,
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَٱلَّذِينَ هُمۡ لِأَمَٰنَٰتِهِمۡ وَعَهۡدِهِمۡ رَٰعُونَ
Na ba bandi barinda ibyo baragijwe kandi bakubahiriza amasezerano,
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَٱلَّذِينَ هُمۡ عَلَىٰ صَلَوَٰتِهِمۡ يُحَافِظُونَ
Na ba bandi bahozaho iswala (z’itegeko, bakazikorera ku bihe byagenwe),
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
أُوْلَٰٓئِكَ هُمُ ٱلۡوَٰرِثُونَ
Abo ni bo bazungura,
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
ٱلَّذِينَ يَرِثُونَ ٱلۡفِرۡدَوۡسَ هُمۡ فِيهَا خَٰلِدُونَ
Bazazungura Firidawusi (Ijuru risumba ayandi), bakazaribamo ubuziraherezo.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَلَقَدۡ خَلَقۡنَا ٱلۡإِنسَٰنَ مِن سُلَٰلَةٖ مِّن طِينٖ
Kandi mu by’ukuri twaremye umuntu (Adamu) tumukomoye mu ibumba ry’umwimerere.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
ثُمَّ جَعَلۡنَٰهُ نُطۡفَةٗ فِي قَرَارٖ مَّكِينٖ
Maze tumuha kororoka (kw’abamukomokaho) binyuze mu ntanga (twashyize) mu cyicaro gitekanye (nyababyeyi),
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
ثُمَّ خَلَقۡنَا ٱلنُّطۡفَةَ عَلَقَةٗ فَخَلَقۡنَا ٱلۡعَلَقَةَ مُضۡغَةٗ فَخَلَقۡنَا ٱلۡمُضۡغَةَ عِظَٰمٗا فَكَسَوۡنَا ٱلۡعِظَٰمَ لَحۡمٗا ثُمَّ أَنشَأۡنَٰهُ خَلۡقًا ءَاخَرَۚ فَتَبَارَكَ ٱللَّهُ أَحۡسَنُ ٱلۡخَٰلِقِينَ
Hanyuma intanga (tuyiremamo) urusoro rw’amaraso, hanyuma (tururemamo) ikinyama, muri icyo kinyama turemamo amagufa, maze amagufa tuyambika umubiri, hanyuma (duhuhamo roho) tugihindura ikindi kiremwa (kigaragaza ishusho). Bityo, ubutagatifu ni ubwa Allah, Umuremyi uhebuje.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
ثُمَّ إِنَّكُم بَعۡدَ ذَٰلِكَ لَمَيِّتُونَ
Nyuma y’ibyo, mu by’ukuri muzapfa.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
ثُمَّ إِنَّكُمۡ يَوۡمَ ٱلۡقِيَٰمَةِ تُبۡعَثُونَ
Hanyuma (nanone) muzazurwa ku munsi w’imperuka.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَلَقَدۡ خَلَقۡنَا فَوۡقَكُمۡ سَبۡعَ طَرَآئِقَ وَمَا كُنَّا عَنِ ٱلۡخَلۡقِ غَٰفِلِينَ
Rwose twaremye ibirere birindwi bigerekeranye (tubishyira) hejuru yanyu, kandi ntabwo tuyoberwa ibyo twaremye (cyangwa ngo tubyibagirwe).
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
 
የይዘት ትርጉም ምዕራፍ: አል-ሙዕሚኑን
የምዕራፎች ማውጫ የገፅ ቁጥር
 
የቅዱስ ቁርዓን ይዘት ትርጉም - የኪንያርዋንድኛ ትርጉም - የሩዋንዳ ሙስሊም ማህበር - የትርጉሞች ማዉጫ

በሩዋንዳ ሙስሊሞች ማህበር የተሰጠ።

መዝጋት