Check out the new design

የቅዱስ ቁርዓን ይዘት ትርጉም - የኪንያርዋንድኛ ትርጉም - የሩዋንዳ ሙስሊም ማህበር * - የትርጉሞች ማዉጫ

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

የይዘት ትርጉም ምዕራፍ: አል-ሙዕሚኑን   አንቀጽ:
وَٱلَّذِينَ يُؤۡتُونَ مَآ ءَاتَواْ وَّقُلُوبُهُمۡ وَجِلَةٌ أَنَّهُمۡ إِلَىٰ رَبِّهِمۡ رَٰجِعُونَ
Ndetse na ba bandi batanga mu byo bahawe (mu bikorwa byiza nk’amaturo, ineza, iswala, igisibo n’ibindi) imitima yabo ifite ubwoba (ko ibyo bakoze bitakirwa, ndetse banatinya igihe) bazasubira kwa Nyagasani wabo.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
أُوْلَٰٓئِكَ يُسَٰرِعُونَ فِي ٱلۡخَيۡرَٰتِ وَهُمۡ لَهَا سَٰبِقُونَ
Abo ni bo bihutira gukora ibyiza, kandi ni na bo baza imbere muri byo.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَلَا نُكَلِّفُ نَفۡسًا إِلَّا وُسۡعَهَاۚ وَلَدَيۡنَا كِتَٰبٞ يَنطِقُ بِٱلۡحَقِّ وَهُمۡ لَا يُظۡلَمُونَ
Kandi nta we dutegeka gukora icyo adashoboye, ndetse dufite igitabo kivuga ukuri (cyanditsemo ibikorwa byabo), kandi ntibazarenganywa.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
بَلۡ قُلُوبُهُمۡ فِي غَمۡرَةٖ مِّنۡ هَٰذَا وَلَهُمۡ أَعۡمَٰلٞ مِّن دُونِ ذَٰلِكَ هُمۡ لَهَا عَٰمِلُونَ
Ahubwo imitima yabo (abahakanyi) iri mu bujiji (bwo kudasobanukirwa) iyi (Qur’an), ndetse hari n’ibindi bikorwa (bibi) bakora bitari ibyo.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
حَتَّىٰٓ إِذَآ أَخَذۡنَا مُتۡرَفِيهِم بِٱلۡعَذَابِ إِذَا هُمۡ يَجۡـَٔرُونَ
Kugeza ubwo dufashe abadamaraye muri bo tukabahana, nuko bagatangira guca bugufi batabaza.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
لَا تَجۡـَٔرُواْ ٱلۡيَوۡمَۖ إِنَّكُم مِّنَّا لَا تُنصَرُونَ
Mwitabaza kuri uyu munsi! Mu by’ukuri ntawe uri bubadukize (ngo abatabare.)
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
قَدۡ كَانَتۡ ءَايَٰتِي تُتۡلَىٰ عَلَيۡكُمۡ فَكُنتُمۡ عَلَىٰٓ أَعۡقَٰبِكُمۡ تَنكِصُونَ
Rwose mwajyaga musomerwa amagambo yanjye ariko mukayatera umugongo.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
مُسۡتَكۡبِرِينَ بِهِۦ سَٰمِرٗا تَهۡجُرُونَ
(Muvuga ko Umusigiti Mutagatifu wa Maka ari uwanyu nta wawubakuramo) mukawiratana, naho nijoro mukarara muvuga nabi (iyi Qur’an).
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
أَفَلَمۡ يَدَّبَّرُواْ ٱلۡقَوۡلَ أَمۡ جَآءَهُم مَّا لَمۡ يَأۡتِ ءَابَآءَهُمُ ٱلۡأَوَّلِينَ
Ese ntibatekereza ku magambo (ya Allah), cyangwa (babuzwa kuyemera nuko) bagezweho n’ibitarageze ku babyeyi babo bo hambere?
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
أَمۡ لَمۡ يَعۡرِفُواْ رَسُولَهُمۡ فَهُمۡ لَهُۥ مُنكِرُونَ
Cyangwa (babuzwa kuyoboka) no kuba bataramenye Intumwa yabo (Muhamadi), bikaba ari byo bituma bayihakana?
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
أَمۡ يَقُولُونَ بِهِۦ جِنَّةُۢۚ بَلۡ جَآءَهُم بِٱلۡحَقِّ وَأَكۡثَرُهُمۡ لِلۡحَقِّ كَٰرِهُونَ
Cyangwa bavuga ko (Muhamadi) yahanzweho n’amashitani? (Si ko bimeze!) Ahubwo yabazaniye ukuri (idini rya Isilamu) ariko abenshi muri bo barakwanga.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَلَوِ ٱتَّبَعَ ٱلۡحَقُّ أَهۡوَآءَهُمۡ لَفَسَدَتِ ٱلسَّمَٰوَٰتُ وَٱلۡأَرۡضُ وَمَن فِيهِنَّۚ بَلۡ أَتَيۡنَٰهُم بِذِكۡرِهِمۡ فَهُمۡ عَن ذِكۡرِهِم مُّعۡرِضُونَ
Kandi iyo ukuri kuza kuba kujyanye n’ibyifuzo byabo, rwose ibirere n’isi ndetse n’ababirimo bari kwangirika. Nyamara twabazaniye urwibutso rwabo (Qur’an), ariko barutera umugongo.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
أَمۡ تَسۡـَٔلُهُمۡ خَرۡجٗا فَخَرَاجُ رَبِّكَ خَيۡرٞۖ وَهُوَ خَيۡرُ ٱلرَّٰزِقِينَ
Cyangwa (babuzwa kwemera) no kuba waba ubasaba igihembo (kugira ngo ubagezeho ubutumwa)? (Si ko bimeze!) Ahubwo ibihembo bya Nyagasani wawe ni byo byiza, kandi ni We Uhebuje mu batanga amafunguro.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَإِنَّكَ لَتَدۡعُوهُمۡ إِلَىٰ صِرَٰطٖ مُّسۡتَقِيمٖ
Kandi mu by’ukuri (wowe Muhamadi) ubahamagarira kugana inzira igororotse.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَإِنَّ ٱلَّذِينَ لَا يُؤۡمِنُونَ بِٱلۡأٓخِرَةِ عَنِ ٱلصِّرَٰطِ لَنَٰكِبُونَ
Kandi rwose ba bandi batemera umunsi w’imperuka bayobye cyane iyo nzira.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
 
የይዘት ትርጉም ምዕራፍ: አል-ሙዕሚኑን
የምዕራፎች ማውጫ የገፅ ቁጥር
 
የቅዱስ ቁርዓን ይዘት ትርጉም - የኪንያርዋንድኛ ትርጉም - የሩዋንዳ ሙስሊም ማህበር - የትርጉሞች ማዉጫ

በሩዋንዳ ሙስሊሞች ማህበር የተሰጠ።

መዝጋት