Check out the new design

Ibisobanuro bya qoran ntagatifu - Ibisobanuro bya Qur'an mu rurimi rw'ikinyarwanda - Umuryango w'abayisilamu mu Rwanda. * - Ishakiro ry'ibisobanuro

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Ibisobanuro by'amagambo Isura: Al Muuminuna   Umurongo:
وَٱلَّذِينَ يُؤۡتُونَ مَآ ءَاتَواْ وَّقُلُوبُهُمۡ وَجِلَةٌ أَنَّهُمۡ إِلَىٰ رَبِّهِمۡ رَٰجِعُونَ
Ndetse na ba bandi batanga mu byo bahawe (mu bikorwa byiza nk’amaturo, ineza, iswala, igisibo n’ibindi) imitima yabo ifite ubwoba (ko ibyo bakoze bitakirwa, ndetse banatinya igihe) bazasubira kwa Nyagasani wabo.
Ibisobanuro by'icyarabu:
أُوْلَٰٓئِكَ يُسَٰرِعُونَ فِي ٱلۡخَيۡرَٰتِ وَهُمۡ لَهَا سَٰبِقُونَ
Abo ni bo bihutira gukora ibyiza, kandi ni na bo baza imbere muri byo.
Ibisobanuro by'icyarabu:
وَلَا نُكَلِّفُ نَفۡسًا إِلَّا وُسۡعَهَاۚ وَلَدَيۡنَا كِتَٰبٞ يَنطِقُ بِٱلۡحَقِّ وَهُمۡ لَا يُظۡلَمُونَ
Kandi nta we dutegeka gukora icyo adashoboye, ndetse dufite igitabo kivuga ukuri (cyanditsemo ibikorwa byabo), kandi ntibazarenganywa.
Ibisobanuro by'icyarabu:
بَلۡ قُلُوبُهُمۡ فِي غَمۡرَةٖ مِّنۡ هَٰذَا وَلَهُمۡ أَعۡمَٰلٞ مِّن دُونِ ذَٰلِكَ هُمۡ لَهَا عَٰمِلُونَ
Ahubwo imitima yabo (abahakanyi) iri mu bujiji (bwo kudasobanukirwa) iyi (Qur’an), ndetse hari n’ibindi bikorwa (bibi) bakora bitari ibyo.
Ibisobanuro by'icyarabu:
حَتَّىٰٓ إِذَآ أَخَذۡنَا مُتۡرَفِيهِم بِٱلۡعَذَابِ إِذَا هُمۡ يَجۡـَٔرُونَ
Kugeza ubwo dufashe abadamaraye muri bo tukabahana, nuko bagatangira guca bugufi batabaza.
Ibisobanuro by'icyarabu:
لَا تَجۡـَٔرُواْ ٱلۡيَوۡمَۖ إِنَّكُم مِّنَّا لَا تُنصَرُونَ
Mwitabaza kuri uyu munsi! Mu by’ukuri ntawe uri bubadukize (ngo abatabare.)
Ibisobanuro by'icyarabu:
قَدۡ كَانَتۡ ءَايَٰتِي تُتۡلَىٰ عَلَيۡكُمۡ فَكُنتُمۡ عَلَىٰٓ أَعۡقَٰبِكُمۡ تَنكِصُونَ
Rwose mwajyaga musomerwa amagambo yanjye ariko mukayatera umugongo.
Ibisobanuro by'icyarabu:
مُسۡتَكۡبِرِينَ بِهِۦ سَٰمِرٗا تَهۡجُرُونَ
(Muvuga ko Umusigiti Mutagatifu wa Maka ari uwanyu nta wawubakuramo) mukawiratana, naho nijoro mukarara muvuga nabi (iyi Qur’an).
Ibisobanuro by'icyarabu:
أَفَلَمۡ يَدَّبَّرُواْ ٱلۡقَوۡلَ أَمۡ جَآءَهُم مَّا لَمۡ يَأۡتِ ءَابَآءَهُمُ ٱلۡأَوَّلِينَ
Ese ntibatekereza ku magambo (ya Allah), cyangwa (babuzwa kuyemera nuko) bagezweho n’ibitarageze ku babyeyi babo bo hambere?
Ibisobanuro by'icyarabu:
أَمۡ لَمۡ يَعۡرِفُواْ رَسُولَهُمۡ فَهُمۡ لَهُۥ مُنكِرُونَ
Cyangwa (babuzwa kuyoboka) no kuba bataramenye Intumwa yabo (Muhamadi), bikaba ari byo bituma bayihakana?
Ibisobanuro by'icyarabu:
أَمۡ يَقُولُونَ بِهِۦ جِنَّةُۢۚ بَلۡ جَآءَهُم بِٱلۡحَقِّ وَأَكۡثَرُهُمۡ لِلۡحَقِّ كَٰرِهُونَ
Cyangwa bavuga ko (Muhamadi) yahanzweho n’amashitani? (Si ko bimeze!) Ahubwo yabazaniye ukuri (idini rya Isilamu) ariko abenshi muri bo barakwanga.
Ibisobanuro by'icyarabu:
وَلَوِ ٱتَّبَعَ ٱلۡحَقُّ أَهۡوَآءَهُمۡ لَفَسَدَتِ ٱلسَّمَٰوَٰتُ وَٱلۡأَرۡضُ وَمَن فِيهِنَّۚ بَلۡ أَتَيۡنَٰهُم بِذِكۡرِهِمۡ فَهُمۡ عَن ذِكۡرِهِم مُّعۡرِضُونَ
Kandi iyo ukuri kuza kuba kujyanye n’ibyifuzo byabo, rwose ibirere n’isi ndetse n’ababirimo bari kwangirika. Nyamara twabazaniye urwibutso rwabo (Qur’an), ariko barutera umugongo.
Ibisobanuro by'icyarabu:
أَمۡ تَسۡـَٔلُهُمۡ خَرۡجٗا فَخَرَاجُ رَبِّكَ خَيۡرٞۖ وَهُوَ خَيۡرُ ٱلرَّٰزِقِينَ
Cyangwa (babuzwa kwemera) no kuba waba ubasaba igihembo (kugira ngo ubagezeho ubutumwa)? (Si ko bimeze!) Ahubwo ibihembo bya Nyagasani wawe ni byo byiza, kandi ni We Uhebuje mu batanga amafunguro.
Ibisobanuro by'icyarabu:
وَإِنَّكَ لَتَدۡعُوهُمۡ إِلَىٰ صِرَٰطٖ مُّسۡتَقِيمٖ
Kandi mu by’ukuri (wowe Muhamadi) ubahamagarira kugana inzira igororotse.
Ibisobanuro by'icyarabu:
وَإِنَّ ٱلَّذِينَ لَا يُؤۡمِنُونَ بِٱلۡأٓخِرَةِ عَنِ ٱلصِّرَٰطِ لَنَٰكِبُونَ
Kandi rwose ba bandi batemera umunsi w’imperuka bayobye cyane iyo nzira.
Ibisobanuro by'icyarabu:
 
Ibisobanuro by'amagambo Isura: Al Muuminuna
Urutonde rw'amasura numero y'urupapuro
 
Ibisobanuro bya qoran ntagatifu - Ibisobanuro bya Qur'an mu rurimi rw'ikinyarwanda - Umuryango w'abayisilamu mu Rwanda. - Ishakiro ry'ibisobanuro

Byasobanuwe n'umuryango w'abayisilamu mu Rwanda.

Gufunga