Check out the new design

Ibisobanuro bya qoran ntagatifu - Ibisobanuro bya Qur'an mu rurimi rw'ikinyarwanda - Umuryango w'abayisilamu mu Rwanda. * - Ishakiro ry'ibisobanuro

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Ibisobanuro by'amagambo Isura: Al Muuminuna   Umurongo:
۞ وَلَوۡ رَحِمۡنَٰهُمۡ وَكَشَفۡنَا مَا بِهِم مِّن ضُرّٖ لَّلَجُّواْ فِي طُغۡيَٰنِهِمۡ يَعۡمَهُونَ
N’iyo tuza kubagirira impuhwe tukabakuriraho ingorane barimo, bari gukomeza gutsimbarara ku bwigomeke bwabo, barindagira.
Ibisobanuro by'icyarabu:
وَلَقَدۡ أَخَذۡنَٰهُم بِٱلۡعَذَابِ فَمَا ٱسۡتَكَانُواْ لِرَبِّهِمۡ وَمَا يَتَضَرَّعُونَ
Kandi rwose twabahaye ibihano ariko ntibaca bugufi kuri Nyagasani wabo, ndetse ntibanamusaba bibombaritse (kugira ngo abibakize).
Ibisobanuro by'icyarabu:
حَتَّىٰٓ إِذَا فَتَحۡنَا عَلَيۡهِم بَابٗا ذَا عَذَابٖ شَدِيدٍ إِذَا هُمۡ فِيهِ مُبۡلِسُونَ
Kugeza ubwo (ku munsi w’imperuka) tuzabafungurira umuryango w’ibihano bikaze, maze bakazabibamo bihebye.
Ibisobanuro by'icyarabu:
وَهُوَ ٱلَّذِيٓ أَنشَأَ لَكُمُ ٱلسَّمۡعَ وَٱلۡأَبۡصَٰرَ وَٱلۡأَفۡـِٔدَةَۚ قَلِيلٗا مَّا تَشۡكُرُونَ
Kandi (Allah) ni We wabahaye ukumva, ukubona ndetse (abaha) n’imitima (kugira ngo musobanukirwe), ariko ni gake mushimira.
Ibisobanuro by'icyarabu:
وَهُوَ ٱلَّذِي ذَرَأَكُمۡ فِي ٱلۡأَرۡضِ وَإِلَيۡهِ تُحۡشَرُونَ
Ni na We wabakwirakwije ku isi, kandi iwe ni ho muzakoranyirizwa.
Ibisobanuro by'icyarabu:
وَهُوَ ٱلَّذِي يُحۡيِۦ وَيُمِيتُ وَلَهُ ٱخۡتِلَٰفُ ٱلَّيۡلِ وَٱلنَّهَارِۚ أَفَلَا تَعۡقِلُونَ
Kandi ni We utanga ubuzima akanatanga urupfu, ndetse ni na We ugenga ukubisikana kw’ijoro n’amanywa. Ese ntimugira ubwenge?
Ibisobanuro by'icyarabu:
بَلۡ قَالُواْ مِثۡلَ مَا قَالَ ٱلۡأَوَّلُونَ
Ahubwo bavuga nk’iby’abo hambere bavugaga.
Ibisobanuro by'icyarabu:
قَالُوٓاْ أَءِذَا مِتۡنَا وَكُنَّا تُرَابٗا وَعِظَٰمًا أَءِنَّا لَمَبۡعُوثُونَ
Bajyaga bavuga bati “Ese nidupfa, tugahinduka igitaka ndetse n’amagufa (akabora), koko tuzazurwa?”
Ibisobanuro by'icyarabu:
لَقَدۡ وُعِدۡنَا نَحۡنُ وَءَابَآؤُنَا هَٰذَا مِن قَبۡلُ إِنۡ هَٰذَآ إِلَّآ أَسَٰطِيرُ ٱلۡأَوَّلِينَ
Rwose ibyo twabisezeranyijwe mbere, twe n’ababyeyi bacu. Ibi nta kindi biri cyo usibye kuba ari inkuru z’abo hambere!
Ibisobanuro by'icyarabu:
قُل لِّمَنِ ٱلۡأَرۡضُ وَمَن فِيهَآ إِن كُنتُمۡ تَعۡلَمُونَ
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ese isi n’ibiyirimo ni ibya nde niba mubizi?”
Ibisobanuro by'icyarabu:
سَيَقُولُونَ لِلَّهِۚ قُلۡ أَفَلَا تَذَكَّرُونَ
Bazavuga bati “Ni ibya Allah.” Vuga uti “None se ubwo ntimwibuka?”
Ibisobanuro by'icyarabu:
قُلۡ مَن رَّبُّ ٱلسَّمَٰوَٰتِ ٱلسَّبۡعِ وَرَبُّ ٱلۡعَرۡشِ ٱلۡعَظِيمِ
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ni nde Nyagasani w’ibirere birindwi, ndetse ni na nde Nyagasani wa Ar’shi[1] ihambaye?”
[1] Reba ibisobanuro by’iri jambo muri Suratul A’araf, Aya ya 54.
Ibisobanuro by'icyarabu:
سَيَقُولُونَ لِلَّهِۚ قُلۡ أَفَلَا تَتَّقُونَ
Bazavuga bati “Ni ibya Allah.” Vuga uti “None se ubwo ntimutinya?”
Ibisobanuro by'icyarabu:
قُلۡ مَنۢ بِيَدِهِۦ مَلَكُوتُ كُلِّ شَيۡءٖ وَهُوَ يُجِيرُ وَلَا يُجَارُ عَلَيۡهِ إِن كُنتُمۡ تَعۡلَمُونَ
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ni nde ufite ubwami bwa buri kintu mu kuboko kwe, akaba ari na we urinda (umwikinzeho) mu gihe (We) adakeneye kurindwa, niba mubizi?”
Ibisobanuro by'icyarabu:
سَيَقُولُونَ لِلَّهِۚ قُلۡ فَأَنَّىٰ تُسۡحَرُونَ
Bazavuga bati “Ni ibya Allah.” Vuga uti “None se ni gute mushukwa (mugateshuka ku kuri)?”
Ibisobanuro by'icyarabu:
 
Ibisobanuro by'amagambo Isura: Al Muuminuna
Urutonde rw'amasura numero y'urupapuro
 
Ibisobanuro bya qoran ntagatifu - Ibisobanuro bya Qur'an mu rurimi rw'ikinyarwanda - Umuryango w'abayisilamu mu Rwanda. - Ishakiro ry'ibisobanuro

Byasobanuwe n'umuryango w'abayisilamu mu Rwanda.

Gufunga