Check out the new design

የቅዱስ ቁርዓን ይዘት ትርጉም - የኪንያርዋንድኛ ትርጉም - የሩዋንዳ ሙስሊም ማህበር * - የትርጉሞች ማዉጫ

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

የይዘት ትርጉም ምዕራፍ: ኣሊ-ኢምራን   አንቀጽ:
إِذۡ هَمَّت طَّآئِفَتَانِ مِنكُمۡ أَن تَفۡشَلَا وَٱللَّهُ وَلِيُّهُمَاۗ وَعَلَى ٱللَّهِ فَلۡيَتَوَكَّلِ ٱلۡمُؤۡمِنُونَ
Unibuke ubwo amatsinda abiri muri mwe yashaka guhunga urugamba kandi Allah ari umunywanyi (umurengezi) wabo. Bityo abemera bajye biringira Allah.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَلَقَدۡ نَصَرَكُمُ ٱللَّهُ بِبَدۡرٖ وَأَنتُمۡ أَذِلَّةٞۖ فَٱتَّقُواْ ٱللَّهَ لَعَلَّكُمۡ تَشۡكُرُونَ
Kandi rwose Allah yarabatabaye mu rugamba rwabereye i Bad’ri igihe mwari mwasuzuguritse (nta ntege mufite). Ngaho nimugandukire Allah kugira ngo mushimire.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
إِذۡ تَقُولُ لِلۡمُؤۡمِنِينَ أَلَن يَكۡفِيَكُمۡ أَن يُمِدَّكُمۡ رَبُّكُم بِثَلَٰثَةِ ءَالَٰفٖ مِّنَ ٱلۡمَلَٰٓئِكَةِ مُنزَلِينَ
(Ibuka) ubwo wabwiraga abemera uti “Ese ntibibahagije kuba Nyagasani wanyu yabatera inkunga y’abamalayika ibihumbi bitatu (bavuye mu ijuru)?”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
بَلَىٰٓۚ إِن تَصۡبِرُواْ وَتَتَّقُواْ وَيَأۡتُوكُم مِّن فَوۡرِهِمۡ هَٰذَا يُمۡدِدۡكُمۡ رَبُّكُم بِخَمۡسَةِ ءَالَٰفٖ مِّنَ ٱلۡمَلَٰٓئِكَةِ مُسَوِّمِينَ
Ni byo! Nimwihangana mukanatinya Allah, nuko (abanzi) bakabatera bihuse, Nyagasani wanyu azabatera inkunga y’abamalayika ibihumbi bitanu bafite ibimenyetso bibaranga.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَمَا جَعَلَهُ ٱللَّهُ إِلَّا بُشۡرَىٰ لَكُمۡ وَلِتَطۡمَئِنَّ قُلُوبُكُم بِهِۦۗ وَمَا ٱلنَّصۡرُ إِلَّا مِنۡ عِندِ ٱللَّهِ ٱلۡعَزِيزِ ٱلۡحَكِيمِ
Ibyo kandi nta kindi Allah yabikoreye, uretse kuba inkuru nziza kuri mwe no kugira ngo imitima yanyu ituze. Nta n’ahandi intsinzi ituruka uretse kwa Allah, Umunyacyubahiro bihebuje, Nyirubugenge buhambaye.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
لِيَقۡطَعَ طَرَفٗا مِّنَ ٱلَّذِينَ كَفَرُوٓاْ أَوۡ يَكۡبِتَهُمۡ فَيَنقَلِبُواْ خَآئِبِينَ
(Ibyo yabikoze) kugira ngo arimbure agatsiko k’abahakanye cyangwa agasuzuguze, nuko batahe bamwaye.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
لَيۡسَ لَكَ مِنَ ٱلۡأَمۡرِ شَيۡءٌ أَوۡ يَتُوبَ عَلَيۡهِمۡ أَوۡ يُعَذِّبَهُمۡ فَإِنَّهُمۡ ظَٰلِمُونَ
Kuba (Allah) yakwakira ukwicuza (kw'abakwemeye yewe Muhamadi, bakagukurikira) cyangwa yahana (abazakomeza guhakana); ibyo nta bushobozi ubifitiye, kuko mu by’ukuri ari inkozi z’ibibi.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَلِلَّهِ مَا فِي ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَمَا فِي ٱلۡأَرۡضِۚ يَغۡفِرُ لِمَن يَشَآءُ وَيُعَذِّبُ مَن يَشَآءُۚ وَٱللَّهُ غَفُورٞ رَّحِيمٞ
Kandi ibiri mu birere n’ibiri mu isi ni ibya Allah. Ababarira uwo ashaka akanahana uwo ashaka. Kandi Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ لَا تَأۡكُلُواْ ٱلرِّبَوٰٓاْ أَضۡعَٰفٗا مُّضَٰعَفَةٗۖ وَٱتَّقُواْ ٱللَّهَ لَعَلَّكُمۡ تُفۡلِحُونَ
Yemwe abemeye! Ntimukarye Riba mukomeza kuzitubura, kandi mugandukire Allah kugira ngo mugere ku ntsinzi.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَٱتَّقُواْ ٱلنَّارَ ٱلَّتِيٓ أُعِدَّتۡ لِلۡكَٰفِرِينَ
Munatinye umuriro wateguriwe abahakanyi.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَأَطِيعُواْ ٱللَّهَ وَٱلرَّسُولَ لَعَلَّكُمۡ تُرۡحَمُونَ
Ndetse munumvire Allah n’Intumwa (Muhamadi) kugira ngo mugirirwe impuhwe.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
 
የይዘት ትርጉም ምዕራፍ: ኣሊ-ኢምራን
የምዕራፎች ማውጫ የገፅ ቁጥር
 
የቅዱስ ቁርዓን ይዘት ትርጉም - የኪንያርዋንድኛ ትርጉም - የሩዋንዳ ሙስሊም ማህበር - የትርጉሞች ማዉጫ

በሩዋንዳ ሙስሊሞች ማህበር የተሰጠ።

መዝጋት