Check out the new design

የቅዱስ ቁርዓን ይዘት ትርጉም - የኪንያርዋንድኛ ትርጉም - የሩዋንዳ ሙስሊም ማህበር * - የትርጉሞች ማዉጫ

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

የይዘት ትርጉም ምዕራፍ: ኣሊ-ኢምራን   አንቀጽ:
إِنَّ هَٰذَا لَهُوَ ٱلۡقَصَصُ ٱلۡحَقُّۚ وَمَا مِنۡ إِلَٰهٍ إِلَّا ٱللَّهُۚ وَإِنَّ ٱللَّهَ لَهُوَ ٱلۡعَزِيزُ ٱلۡحَكِيمُ
Rwose izi ni zo nkuru (za Yesu) z’ukuri. Kandi nta we ukwiye gusengwa mu kuri uretse Allah. Kandi mu by’ukuri, Allah ni We Nyiricyubahiro bihebuje, Nyirubugenge buhambaye.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
فَإِن تَوَلَّوۡاْ فَإِنَّ ٱللَّهَ عَلِيمُۢ بِٱلۡمُفۡسِدِينَ
Kandi nibanatera umugongo (bakanga kwemera ibi bimenyetso), mu by’ukuri Allah azi neza abangizi.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
قُلۡ يَٰٓأَهۡلَ ٱلۡكِتَٰبِ تَعَالَوۡاْ إِلَىٰ كَلِمَةٖ سَوَآءِۭ بَيۡنَنَا وَبَيۡنَكُمۡ أَلَّا نَعۡبُدَ إِلَّا ٱللَّهَ وَلَا نُشۡرِكَ بِهِۦ شَيۡـٔٗا وَلَا يَتَّخِذَ بَعۡضُنَا بَعۡضًا أَرۡبَابٗا مِّن دُونِ ٱللَّهِۚ فَإِن تَوَلَّوۡاْ فَقُولُواْ ٱشۡهَدُواْ بِأَنَّا مُسۡلِمُونَ
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Yemwe abahawe igitabo! Nimuze (duhurize) ku ijambo riboneye hagati yacu namwe; ry’uko tutagomba kugira uwo tugaragira utari Allah, kandi ntitugire icyo tumubangikanya na cyo, ndetse bamwe muri twe ntibazagire abandi ibigirwamana basenga mu cyimbo cya Allah.” Ariko nibabitera umugongo, muvuge muti “Nimuhamye ko twe turi abicisha bugufi (Abayisilamu).”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
يَٰٓأَهۡلَ ٱلۡكِتَٰبِ لِمَ تُحَآجُّونَ فِيٓ إِبۡرَٰهِيمَ وَمَآ أُنزِلَتِ ٱلتَّوۡرَىٰةُ وَٱلۡإِنجِيلُ إِلَّا مِنۢ بَعۡدِهِۦٓۚ أَفَلَا تَعۡقِلُونَ
Yemwe abahawe igitabo! Kuki mujya impaka kuri Aburahamu (buri wese avuga ko yari mu idini rye) kandi Tawurati na Injili (Ivanjili) byarahishuwe nyuma ye? Ese ntimutekereza?
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
هَٰٓأَنتُمۡ هَٰٓؤُلَآءِ حَٰجَجۡتُمۡ فِيمَا لَكُم بِهِۦ عِلۡمٞ فَلِمَ تُحَآجُّونَ فِيمَا لَيۡسَ لَكُم بِهِۦ عِلۡمٞۚ وَٱللَّهُ يَعۡلَمُ وَأَنتُمۡ لَا تَعۡلَمُونَ
Dore mwagiye impaka ku byo mufitiye ubumenyi (ubuhanuzi bwa Muhamadi)! None se kuki mujya impaka z’ibyo mudafitiye ubumenyi (ubuhanuzi bwa Aburahamu)? Allah ni We ubizi naho mwe nta byo muzi.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
مَا كَانَ إِبۡرَٰهِيمُ يَهُودِيّٗا وَلَا نَصۡرَانِيّٗا وَلَٰكِن كَانَ حَنِيفٗا مُّسۡلِمٗا وَمَا كَانَ مِنَ ٱلۡمُشۡرِكِينَ
Aburahamu ntiyari Umuyahudi cyangwa Umunaswara,[1] ahubwo yasengaga Imana imwe rukumbi akanicisha bugufi ku mategeko yayo (Umuyisilamu); kandi ntabwo yari mu babangikanyamana.
[1] Reba uko twasobanuye iyi nyito mu murongo wa 62 muri Surat ul Baqarat
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
إِنَّ أَوۡلَى ٱلنَّاسِ بِإِبۡرَٰهِيمَ لَلَّذِينَ ٱتَّبَعُوهُ وَهَٰذَا ٱلنَّبِيُّ وَٱلَّذِينَ ءَامَنُواْۗ وَٱللَّهُ وَلِيُّ ٱلۡمُؤۡمِنِينَ
Mu by’ukuri abegereye cyane (abafitanye isano na) Aburahamu ni abamukurikiye n’uyu muhanuzi (Muhamadi) hamwe n'abemeye. Kandi Allah ni umukunzi w’abemera.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَدَّت طَّآئِفَةٞ مِّنۡ أَهۡلِ ٱلۡكِتَٰبِ لَوۡ يُضِلُّونَكُمۡ وَمَا يُضِلُّونَ إِلَّآ أَنفُسَهُمۡ وَمَا يَشۡعُرُونَ
Bamwe mu bahawe igitabo bifuza kubayobya. Nyamara ntawe bayobya uretse bo ubwabo, ariko ntibabyiyumvisha.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
يَٰٓأَهۡلَ ٱلۡكِتَٰبِ لِمَ تَكۡفُرُونَ بِـَٔايَٰتِ ٱللَّهِ وَأَنتُمۡ تَشۡهَدُونَ
Yemwe abahawe igitabo! Kuki muhakana amagambo ya Allah kandi mwe mubihamya (ko ari ukuri)?
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
 
የይዘት ትርጉም ምዕራፍ: ኣሊ-ኢምራን
የምዕራፎች ማውጫ የገፅ ቁጥር
 
የቅዱስ ቁርዓን ይዘት ትርጉም - የኪንያርዋንድኛ ትርጉም - የሩዋንዳ ሙስሊም ማህበር - የትርጉሞች ማዉጫ

በሩዋንዳ ሙስሊሞች ማህበር የተሰጠ።

መዝጋት