Check out the new design

የቅዱስ ቁርዓን ይዘት ትርጉም - የኪንያርዋንድኛ ትርጉም - የሩዋንዳ ሙስሊም ማህበር * - የትርጉሞች ማዉጫ

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

የይዘት ትርጉም ምዕራፍ: ያሲን   አንቀጽ:
وَٱضۡرِبۡ لَهُم مَّثَلًا أَصۡحَٰبَ ٱلۡقَرۡيَةِ إِذۡ جَآءَهَا ٱلۡمُرۡسَلُونَ
Unabahe urugero rw’abantu bo mu mudugudu (wa Antakiya)[1] ubwo Intumwa zabageragaho.
[1] Antakiya kuri ubu ni mu gihugu cya Turukiya.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
إِذۡ أَرۡسَلۡنَآ إِلَيۡهِمُ ٱثۡنَيۡنِ فَكَذَّبُوهُمَا فَعَزَّزۡنَا بِثَالِثٖ فَقَالُوٓاْ إِنَّآ إِلَيۡكُم مُّرۡسَلُونَ
Ubwo twabohererezaga Intumwa ebyiri bakazihinyura; maze tukazishyigikiza iya gatatu, nuko zikavuga ziti “Mu by’ukuri twoherejwe kuri mwe.”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
قَالُواْ مَآ أَنتُمۡ إِلَّا بَشَرٞ مِّثۡلُنَا وَمَآ أَنزَلَ ٱلرَّحۡمَٰنُ مِن شَيۡءٍ إِنۡ أَنتُمۡ إِلَّا تَكۡذِبُونَ
(Abatuye uwo mudugudu) baravuga bati “Mwe nta cyo muri cyo usibye kuba muri abantu nkatwe, ndetse nta na kimwe Nyirimpuhwe yahishuye. Ahubwo mwe muri abanyabinyoma.”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
قَالُواْ رَبُّنَا يَعۡلَمُ إِنَّآ إِلَيۡكُمۡ لَمُرۡسَلُونَ
(Intumwa) ziravuga ziti “Nyagasani wacu azi ko rwose twaboherejweho.”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَمَا عَلَيۡنَآ إِلَّا ٱلۡبَلَٰغُ ٱلۡمُبِينُ
Kandi nta kindi dushinzwe kitari ugusohoza ubutumwa busobanutse.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
قَالُوٓاْ إِنَّا تَطَيَّرۡنَا بِكُمۡۖ لَئِن لَّمۡ تَنتَهُواْ لَنَرۡجُمَنَّكُمۡ وَلَيَمَسَّنَّكُم مِّنَّا عَذَابٌ أَلِيمٞ
(Abatuye uwo mudugudu) baravuga bati “Mu by’ukuri mwaradushingiriye (tubura imvura); nimutarekera aho, rwose turabatera amabuye, kandi ibihano bibabaza biduturutseho bizabageraho.”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
قَالُواْ طَٰٓئِرُكُم مَّعَكُمۡ أَئِن ذُكِّرۡتُمۚ بَلۡ أَنتُمۡ قَوۡمٞ مُّسۡرِفُونَ
(Intumwa) ziravuga ziti “Ni mwe mwishingiriye! Ese iyo mwibukijwe (muvuga ko ari ukubashingirira)? Ahubwo muri abantu barengera (mu gukora ibyaha).”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَجَآءَ مِنۡ أَقۡصَا ٱلۡمَدِينَةِ رَجُلٞ يَسۡعَىٰ قَالَ يَٰقَوۡمِ ٱتَّبِعُواْ ٱلۡمُرۡسَلِينَ
Nuko haza umugabo (Habibu Najar)[1] yihuta aturutse (kure) mu nkengero z’umujyi, aravuga ati “Bantu banjye! Nimukurikire Intumwa”;
[1] Habib Najar yari umwe mu bantu bakoraga ibikorwa byiza, akaba yarabuzaga abantu bo ku gihe cye kwica Intumwa z’Imana ahubwo akabashishikariza kuziyoboka.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
ٱتَّبِعُواْ مَن لَّا يَسۡـَٔلُكُمۡ أَجۡرٗا وَهُم مُّهۡتَدُونَ
“Nimukurikire abatabasaba ibihembo, kandi banayobotse.”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَمَالِيَ لَآ أَعۡبُدُ ٱلَّذِي فَطَرَنِي وَإِلَيۡهِ تُرۡجَعُونَ
“Kuki ntagaragira uwandemye kandi iwe ari na ho (namwe) muzasubizwa?”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
ءَأَتَّخِذُ مِن دُونِهِۦٓ ءَالِهَةً إِن يُرِدۡنِ ٱلرَّحۡمَٰنُ بِضُرّٖ لَّا تُغۡنِ عَنِّي شَفَٰعَتُهُمۡ شَيۡـٔٗا وَلَا يُنقِذُونِ
“Ese nakwihitiramo izindi mana ndetse We (Allah)? Nyirimpuhwe aramutse ashaka ko ikibi kimbaho, nta cyo ubuvugizi bwazo bwamarira ndetse nta n’ubwo zandokora.”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
إِنِّيٓ إِذٗا لَّفِي ضَلَٰلٖ مُّبِينٍ
“Mu by’ukuri ubwo naba ndi mu buyobe bugaragara.”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
إِنِّيٓ ءَامَنتُ بِرَبِّكُمۡ فَٱسۡمَعُونِ
“Mu by’ukuri nemeye Nyagasani wanyu, bityo nimunyumve!”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
قِيلَ ٱدۡخُلِ ٱلۡجَنَّةَۖ قَالَ يَٰلَيۡتَ قَوۡمِي يَعۡلَمُونَ
(Nuko baramwica, maze abamalayika) baramubwira bati “Injira mu Ijuru.” Aravuga ati “Iyaba abantu banjye bamenyaga,
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
بِمَا غَفَرَ لِي رَبِّي وَجَعَلَنِي مِنَ ٱلۡمُكۡرَمِينَ
Uburyo Nyagasani wanjye yangiriye ibambe, ndetse akananshyira mu bubahitse!”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
 
የይዘት ትርጉም ምዕራፍ: ያሲን
የምዕራፎች ማውጫ የገፅ ቁጥር
 
የቅዱስ ቁርዓን ይዘት ትርጉም - የኪንያርዋንድኛ ትርጉም - የሩዋንዳ ሙስሊም ማህበር - የትርጉሞች ማዉጫ

በሩዋንዳ ሙስሊሞች ማህበር የተሰጠ።

መዝጋት