Check out the new design

የቅዱስ ቁርዓን ይዘት ትርጉም - የኪንያርዋንድኛ ትርጉም - የሩዋንዳ ሙስሊም ማህበር * - የትርጉሞች ማዉጫ

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

የይዘት ትርጉም ምዕራፍ: ያሲን   አንቀጽ:
وَءَايَةٞ لَّهُمۡ أَنَّا حَمَلۡنَا ذُرِّيَّتَهُمۡ فِي ٱلۡفُلۡكِ ٱلۡمَشۡحُونِ
N’ikindi kimenyetso kuri bo ni uko twatwaye urubyaro rwabo mu bwato (bwa Nuhu) bwikoreye (n’ibindi).
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَخَلَقۡنَا لَهُم مِّن مِّثۡلِهِۦ مَا يَرۡكَبُونَ
Twanabaremeye ibindi bisa na bwo bagenderaho.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَإِن نَّشَأۡ نُغۡرِقۡهُمۡ فَلَا صَرِيخَ لَهُمۡ وَلَا هُمۡ يُنقَذُونَ
Kandi iyo tubishatse turabarohamisha, maze ntibabone ubatabara cyangwa ngo barokorwe,
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
إِلَّا رَحۡمَةٗ مِّنَّا وَمَتَٰعًا إِلَىٰ حِينٖ
Uretse ku bw’impuhwe ziduturutseho, n’ibyishimo by’igihe gito.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَإِذَا قِيلَ لَهُمُ ٱتَّقُواْ مَا بَيۡنَ أَيۡدِيكُمۡ وَمَا خَلۡفَكُمۡ لَعَلَّكُمۡ تُرۡحَمُونَ
N’iyo babwiwe bati “Nimutinye ibiri imbere yanyu (ibihano byo ku isi) n’ibiri inyuma yanyu (ibihano byo ku mperuka), kugira ngo mugirirwe impuhwe (ntibumva).”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَمَا تَأۡتِيهِم مِّنۡ ءَايَةٖ مِّنۡ ءَايَٰتِ رَبِّهِمۡ إِلَّا كَانُواْ عَنۡهَا مُعۡرِضِينَ
Kandi nta kimenyetso na kimwe mu bimenyetso bya Nyagasani wabo cyabageragaho ngo babure kugitera umugongo.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَإِذَا قِيلَ لَهُمۡ أَنفِقُواْ مِمَّا رَزَقَكُمُ ٱللَّهُ قَالَ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ لِلَّذِينَ ءَامَنُوٓاْ أَنُطۡعِمُ مَن لَّوۡ يَشَآءُ ٱللَّهُ أَطۡعَمَهُۥٓ إِنۡ أَنتُمۡ إِلَّا فِي ضَلَٰلٖ مُّبِينٖ
N’iyo babwiwe bati “Nimutange mu byo Allah yabahaye, abahakanyi babwira abemeramana bati “Ese muragira ngo dufungurire uwo Allah yari gufungurira iyo aza kubishaka? Mwe nta handi muri hatari mu buyobe bugaragara.”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَيَقُولُونَ مَتَىٰ هَٰذَا ٱلۡوَعۡدُ إِن كُنتُمۡ صَٰدِقِينَ
Baranavuga bati “Ese iryo sezerano (izuka) rizaba ryari, niba koko muri abanyakuri?”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
مَا يَنظُرُونَ إِلَّا صَيۡحَةٗ وَٰحِدَةٗ تَأۡخُذُهُمۡ وَهُمۡ يَخِصِّمُونَ
Nta kindi bategereje usibye urusaku rumwe (rw’impanda ya mbere) ruzabakubita bahugiye mu mpaka.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
فَلَا يَسۡتَطِيعُونَ تَوۡصِيَةٗ وَلَآ إِلَىٰٓ أَهۡلِهِمۡ يَرۡجِعُونَ
Nuko ntibashobore kugira umurage basiga habe no gusubira mu miryango yabo.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَنُفِخَ فِي ٱلصُّورِ فَإِذَا هُم مِّنَ ٱلۡأَجۡدَاثِ إِلَىٰ رَبِّهِمۡ يَنسِلُونَ
Nuko impanda ivuzwe (bwa kabiri), maze bahite basohoka mu mva (zabo) bagana kwa Nyagasani wabo bihuta.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
قَالُواْ يَٰوَيۡلَنَا مَنۢ بَعَثَنَا مِن مَّرۡقَدِنَاۜۗ هَٰذَا مَا وَعَدَ ٱلرَّحۡمَٰنُ وَصَدَقَ ٱلۡمُرۡسَلُونَ
Bavuga bati “Mbega ishyano tubonye! Ni nde utuzuye akadukura mu buryamo bwacu?” (Bazabwirwa bati) “Ibi ni byo Nyirimpuhwe yasezeranyije, kandi Intumwa zavuze ukuri.”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
إِن كَانَتۡ إِلَّا صَيۡحَةٗ وَٰحِدَةٗ فَإِذَا هُمۡ جَمِيعٞ لَّدَيۡنَا مُحۡضَرُونَ
(Izurwa ryabo) rizaterwa n’urusaku rumwe (rw’impanda), nuko ubwo bahite bazanwa imbere yacu.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
فَٱلۡيَوۡمَ لَا تُظۡلَمُ نَفۡسٞ شَيۡـٔٗا وَلَا تُجۡزَوۡنَ إِلَّا مَا كُنتُمۡ تَعۡمَلُونَ
(Babwirwe bati) “Uyu munsi nta muntu n’umwe uri bugire icyo ahuguzwa, kandi nta kindi muri buhemberwe usibye ibyo mwakoraga.”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
 
የይዘት ትርጉም ምዕራፍ: ያሲን
የምዕራፎች ማውጫ የገፅ ቁጥር
 
የቅዱስ ቁርዓን ይዘት ትርጉም - የኪንያርዋንድኛ ትርጉም - የሩዋንዳ ሙስሊም ማህበር - የትርጉሞች ማዉጫ

በሩዋንዳ ሙስሊሞች ማህበር የተሰጠ።

መዝጋት