የቅዱስ ቁርዓን ይዘት ትርጉም - ኪንያርዋንድኛ ትርጉም * - የትርጉሞች ማዉጫ

XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

የይዘት ትርጉም ምዕራፍ: ሱረቱ አዝ ዙመር   አንቀጽ:

Az-zumar

تَنزِيلُ ٱلۡكِتَٰبِ مِنَ ٱللَّهِ ٱلۡعَزِيزِ ٱلۡحَكِيمِ
Ihishurwa ry’igitabo (Qur’an) rituruka kwa Allah, Umunyacyubahiro uhebuje, Nyirubugenge buhambaye.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
إِنَّآ أَنزَلۡنَآ إِلَيۡكَ ٱلۡكِتَٰبَ بِٱلۡحَقِّ فَٱعۡبُدِ ٱللَّهَ مُخۡلِصٗا لَّهُ ٱلدِّينَ
Mu by’ukuri (yewe Muhamadi) twaguhishuriye igitabo mu kuri. Bityo, jya ugaragira Allah umuharire kugaragirwa.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
أَلَا لِلَّهِ ٱلدِّينُ ٱلۡخَالِصُۚ وَٱلَّذِينَ ٱتَّخَذُواْ مِن دُونِهِۦٓ أَوۡلِيَآءَ مَا نَعۡبُدُهُمۡ إِلَّا لِيُقَرِّبُونَآ إِلَى ٱللَّهِ زُلۡفَىٰٓ إِنَّ ٱللَّهَ يَحۡكُمُ بَيۡنَهُمۡ فِي مَا هُمۡ فِيهِ يَخۡتَلِفُونَۗ إِنَّ ٱللَّهَ لَا يَهۡدِي مَنۡ هُوَ كَٰذِبٞ كَفَّارٞ
Mumenye ko Allah ari We nyir’idini ritunganye. Naho ba bandi bishyiriyeho ibigirwamana mu cyimbo cye, (baravuga bati) “Nta yindi mpamvu ituma tubisenga itari ukugira ngo bitwegereze Allah.” Mu by’ukuri Allah azabakiranura ku byo batavugagaho rumwe. Rwose Allah ntayobora umunyabinyoma, umuhakanyi wa cyane.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
لَّوۡ أَرَادَ ٱللَّهُ أَن يَتَّخِذَ وَلَدٗا لَّٱصۡطَفَىٰ مِمَّا يَخۡلُقُ مَا يَشَآءُۚ سُبۡحَٰنَهُۥۖ هُوَ ٱللَّهُ ٱلۡوَٰحِدُ ٱلۡقَهَّارُ
Iyo Allah aza gukenera kugira umwana, yari gutoranya uwo ashaka mu byo yaremye. Ubutagatifu ni ubwe! Ni We Allah, Umwe rukumbi, Umunyembaraga z’ikirenga.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
خَلَقَ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضَ بِٱلۡحَقِّۖ يُكَوِّرُ ٱلَّيۡلَ عَلَى ٱلنَّهَارِ وَيُكَوِّرُ ٱلنَّهَارَ عَلَى ٱلَّيۡلِۖ وَسَخَّرَ ٱلشَّمۡسَ وَٱلۡقَمَرَۖ كُلّٞ يَجۡرِي لِأَجَلٖ مُّسَمًّىۗ أَلَا هُوَ ٱلۡعَزِيزُ ٱلۡغَفَّٰرُ
Yaremye ibirere n’isi ku mpamvu z’ukuri. Yorosa ijoro ku manywa akanorosa amanywa ku ijoro. Anacisha bugufi izuba n’ukwezi; buri kimwe kigendera (mu mbibi zacyo) ku gihe cyagenwe. Mumenye ko We (Allah) ari Umunyacyubahiro bihebuje, Umunyembabazi uhebuje.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
خَلَقَكُم مِّن نَّفۡسٖ وَٰحِدَةٖ ثُمَّ جَعَلَ مِنۡهَا زَوۡجَهَا وَأَنزَلَ لَكُم مِّنَ ٱلۡأَنۡعَٰمِ ثَمَٰنِيَةَ أَزۡوَٰجٖۚ يَخۡلُقُكُمۡ فِي بُطُونِ أُمَّهَٰتِكُمۡ خَلۡقٗا مِّنۢ بَعۡدِ خَلۡقٖ فِي ظُلُمَٰتٖ ثَلَٰثٖۚ ذَٰلِكُمُ ٱللَّهُ رَبُّكُمۡ لَهُ ٱلۡمُلۡكُۖ لَآ إِلَٰهَ إِلَّا هُوَۖ فَأَنَّىٰ تُصۡرَفُونَ
Yabaremye abakomoye ku muntu umwe (Adamu), nuko amuremera umugore we (Hawa) amumukomoyemo. Yabaremeye amatungo umunani (ingabo n’ingore mu ngamiya, inka, intama ndetse n’ihene). Abaremera muri nyababyeyi za ba nyoko, mu byiciro bikurikirana, mu myijima itatu (mu nda, muri nyababyeyi no mu ngobyi). Uwo ni We Allah Nyagasani wanyu, nyir’ubwami bwose. Nta yindi mana ikwiriye gusengwa by’ukuri itari We. Ese ni gute mureka kugaragira (Allah wenyine)?
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
إِن تَكۡفُرُواْ فَإِنَّ ٱللَّهَ غَنِيٌّ عَنكُمۡۖ وَلَا يَرۡضَىٰ لِعِبَادِهِ ٱلۡكُفۡرَۖ وَإِن تَشۡكُرُواْ يَرۡضَهُ لَكُمۡۗ وَلَا تَزِرُ وَازِرَةٞ وِزۡرَ أُخۡرَىٰۚ ثُمَّ إِلَىٰ رَبِّكُم مَّرۡجِعُكُمۡ فَيُنَبِّئُكُم بِمَا كُنتُمۡ تَعۡمَلُونَۚ إِنَّهُۥ عَلِيمُۢ بِذَاتِ ٱلصُّدُورِ
(Yemwe bantu) nimuramuka muhakanye, mu by’ukuri Allah arihagije (nta cyo abakeneyeho), ndetse ntiyishimira ubuhakanyi ku bagaragu be. Ariko iyo mushimiye (mukanemera), arabyishimira. Kandi nta we uzikorera umutwaro w’undi. Hanyuma igarukiro ryanyu rizaba kwa Nyagasani wanyu, maze ababwire ibyo mwakoraga. Mu by’ukuri We ni Umumenyi uhebuje w’ibiri mu bituza (by’abantu).
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
۞ وَإِذَا مَسَّ ٱلۡإِنسَٰنَ ضُرّٞ دَعَا رَبَّهُۥ مُنِيبًا إِلَيۡهِ ثُمَّ إِذَا خَوَّلَهُۥ نِعۡمَةٗ مِّنۡهُ نَسِيَ مَا كَانَ يَدۡعُوٓاْ إِلَيۡهِ مِن قَبۡلُ وَجَعَلَ لِلَّهِ أَندَادٗا لِّيُضِلَّ عَن سَبِيلِهِۦۚ قُلۡ تَمَتَّعۡ بِكُفۡرِكَ قَلِيلًا إِنَّكَ مِنۡ أَصۡحَٰبِ ٱلنَّارِ
N’iyo umuntu agezweho n’amakuba, asaba Nyagasani we amwicuzaho. Nyamara (Allah) yamuha ku nema ze, akibagirwa uwo yatabazaga mbere, maze agashyiraho ibigirwamana bibangikanye na Allah, kugira ngo ayobye (abantu) kugana inzira ye. Vuga (yewe Muhamadi) uti “Inezeze gake mu buhakanyi bwawe! Mu by’ukuri uri mu bazajya mu muriro.”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
أَمَّنۡ هُوَ قَٰنِتٌ ءَانَآءَ ٱلَّيۡلِ سَاجِدٗا وَقَآئِمٗا يَحۡذَرُ ٱلۡأٓخِرَةَ وَيَرۡجُواْ رَحۡمَةَ رَبِّهِۦۗ قُلۡ هَلۡ يَسۡتَوِي ٱلَّذِينَ يَعۡلَمُونَ وَٱلَّذِينَ لَا يَعۡلَمُونَۗ إِنَّمَا يَتَذَكَّرُ أُوْلُواْ ٱلۡأَلۡبَٰبِ
Ese wa wundi usenga (Allah) mu bihe by’ijoro, yubama, anahagarara kubera gutinya imperuka, aniringira impuhwe za Nyagasani we (ni kimwe na wa wundi uhakana Allah?) Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ese abafite ubumenyi bahwanye n’abatabufite? Mu by’ukuri abanyabwenge ni bo babizirikana.”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
قُلۡ يَٰعِبَادِ ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ ٱتَّقُواْ رَبَّكُمۡۚ لِلَّذِينَ أَحۡسَنُواْ فِي هَٰذِهِ ٱلدُّنۡيَا حَسَنَةٞۗ وَأَرۡضُ ٱللَّهِ وَٰسِعَةٌۗ إِنَّمَا يُوَفَّى ٱلصَّٰبِرُونَ أَجۡرَهُم بِغَيۡرِ حِسَابٖ
Vuga uti “Yemwe bagaragu banjye bemeye! Nimugandukire Nyagasani wanyu; ba bandi bakoze neza kuri iyi si bazagororerwa ibyiza (Ijuru). Kandi isi ya Allah ni ngari (niba aho muri bitaborohera kugaragira Allah, nimwimukire ahandi). Mu by’ukuri abihangana bazagororerwa ibihembo byabo byuzuye, nta kugera.”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
قُلۡ إِنِّيٓ أُمِرۡتُ أَنۡ أَعۡبُدَ ٱللَّهَ مُخۡلِصٗا لَّهُ ٱلدِّينَ
Vuga uti “Mu by’ukuri njye nategetswe kugaragira Allah (wenyine) nkora ibikorwa byiza kubera we;
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَأُمِرۡتُ لِأَنۡ أَكُونَ أَوَّلَ ٱلۡمُسۡلِمِينَ
Kandi nategetswe kuba uwa mbere mu bicisha bugufi (Abayisilamu).”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
قُلۡ إِنِّيٓ أَخَافُ إِنۡ عَصَيۡتُ رَبِّي عَذَابَ يَوۡمٍ عَظِيمٖ
Vuga uti “Mu by’ukuri mfite ubwoba bw’ibihano by’umunsi uhambaye, igihe naba nigometse kuri Nyagasani wanjye.”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
قُلِ ٱللَّهَ أَعۡبُدُ مُخۡلِصٗا لَّهُۥ دِينِي
Vuga uti “Ngaragira Allah wenyine nkora ibikorwa byiza kubera we.”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
فَٱعۡبُدُواْ مَا شِئۡتُم مِّن دُونِهِۦۗ قُلۡ إِنَّ ٱلۡخَٰسِرِينَ ٱلَّذِينَ خَسِرُوٓاْ أَنفُسَهُمۡ وَأَهۡلِيهِمۡ يَوۡمَ ٱلۡقِيَٰمَةِۗ أَلَا ذَٰلِكَ هُوَ ٱلۡخُسۡرَانُ ٱلۡمُبِينُ
Ngaho nimugaragire ibyo mushaka bitari We. Vuga uti “Mu by’ukuri abanyagihombo ku munsi w’imperuka ni ba bandi bazaba bariyoretse ubwabo ndetse boreka n’imiryango yabo.” Rwose icyo kizaba ari cyo gihombo kigaragara.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
لَهُم مِّن فَوۡقِهِمۡ ظُلَلٞ مِّنَ ٱلنَّارِ وَمِن تَحۡتِهِمۡ ظُلَلٞۚ ذَٰلِكَ يُخَوِّفُ ٱللَّهُ بِهِۦ عِبَادَهُۥۚ يَٰعِبَادِ فَٱتَّقُونِ
Bazaba batwikiriwe n’ibicu by’umuriro ndetse no munsi yabo hari ibindi. Ibyo ni byo Allah atinyisha abagaragu be. Ngaho bagaragu banjye, nimuntinye!
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَٱلَّذِينَ ٱجۡتَنَبُواْ ٱلطَّٰغُوتَ أَن يَعۡبُدُوهَا وَأَنَابُوٓاْ إِلَى ٱللَّهِ لَهُمُ ٱلۡبُشۡرَىٰۚ فَبَشِّرۡ عِبَادِ
Naho ba bandi bitandukanyije no kugaragira ibigirwamana bakagarukira Allah (bamwicuzaho), bateganyirijwe inkuru nziza. Ngaho geza inkuru nziza ku bagaragu banjye;
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
ٱلَّذِينَ يَسۡتَمِعُونَ ٱلۡقَوۡلَ فَيَتَّبِعُونَ أَحۡسَنَهُۥٓۚ أُوْلَٰٓئِكَ ٱلَّذِينَ هَدَىٰهُمُ ٱللَّهُۖ وَأُوْلَٰٓئِكَ هُمۡ أُوْلُواْ ٱلۡأَلۡبَٰبِ
Ba bandi batega amatwi imvugo (nyinshi zivugwa) maze bagakurikira inziza muri zo. Abo ni bo Allah yayoboye kandi ni bo banyabwenge.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
أَفَمَنۡ حَقَّ عَلَيۡهِ كَلِمَةُ ٱلۡعَذَابِ أَفَأَنتَ تُنقِذُ مَن فِي ٱلنَّارِ
Nonese wa wundi uzahamwa n’imvugo y’ibihano (washobora kumuyobora)? Ese wowe urokora uri mu muriro?
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
لَٰكِنِ ٱلَّذِينَ ٱتَّقَوۡاْ رَبَّهُمۡ لَهُمۡ غُرَفٞ مِّن فَوۡقِهَا غُرَفٞ مَّبۡنِيَّةٞ تَجۡرِي مِن تَحۡتِهَا ٱلۡأَنۡهَٰرُۖ وَعۡدَ ٱللَّهِ لَا يُخۡلِفُ ٱللَّهُ ٱلۡمِيعَادَ
Ariko ba bandi bagandukira Nyagasani wabo, bazagororerwa amazu yubatse agerekeranye; imigezi itemba munsi yayo. (Iri) ni isezerano rya Allah, kandi Allah ntajya yica isezerano.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
أَلَمۡ تَرَ أَنَّ ٱللَّهَ أَنزَلَ مِنَ ٱلسَّمَآءِ مَآءٗ فَسَلَكَهُۥ يَنَٰبِيعَ فِي ٱلۡأَرۡضِ ثُمَّ يُخۡرِجُ بِهِۦ زَرۡعٗا مُّخۡتَلِفًا أَلۡوَٰنُهُۥ ثُمَّ يَهِيجُ فَتَرَىٰهُ مُصۡفَرّٗا ثُمَّ يَجۡعَلُهُۥ حُطَٰمًاۚ إِنَّ فِي ذَٰلِكَ لَذِكۡرَىٰ لِأُوْلِي ٱلۡأَلۡبَٰبِ
Ese ntujya ubona ko Allah yamanuye amazi mu kirere maze akayinjiza mu butaka, hanyuma akaba amasoko nuko akayameresha ibihingwa by’amabara atandukanye, hanyuma bikuma ukabona bibaye umuhondo; nuko (byamara kumagara) akabihindura utuvungukira? Mu by’ukuri muri ibyo hari urwibutso ku banyabwenge.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
أَفَمَن شَرَحَ ٱللَّهُ صَدۡرَهُۥ لِلۡإِسۡلَٰمِ فَهُوَ عَلَىٰ نُورٖ مِّن رَّبِّهِۦۚ فَوَيۡلٞ لِّلۡقَٰسِيَةِ قُلُوبُهُم مِّن ذِكۡرِ ٱللَّهِۚ أُوْلَٰٓئِكَ فِي ضَلَٰلٖ مُّبِينٍ
Ese uwo Allah yaguriye igituza (akayoboka) Isilamu, akaba ari ku rumuri ruturutse kwa Nyagasani we (yaba kimwe n’ufite umutima winangiye)? Bityo, ibihano bikomeye bizaba ku bafite imitima inangiye, itibuka Allah. Abo bari mu buyobe bugaragara.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
ٱللَّهُ نَزَّلَ أَحۡسَنَ ٱلۡحَدِيثِ كِتَٰبٗا مُّتَشَٰبِهٗا مَّثَانِيَ تَقۡشَعِرُّ مِنۡهُ جُلُودُ ٱلَّذِينَ يَخۡشَوۡنَ رَبَّهُمۡ ثُمَّ تَلِينُ جُلُودُهُمۡ وَقُلُوبُهُمۡ إِلَىٰ ذِكۡرِ ٱللَّهِۚ ذَٰلِكَ هُدَى ٱللَّهِ يَهۡدِي بِهِۦ مَن يَشَآءُۚ وَمَن يُضۡلِلِ ٱللَّهُ فَمَا لَهُۥ مِنۡ هَادٍ
Allah yamanuye inkuru nziza kurusha izindi; ari cyo gitabo (Qur’an) gifite imirongo yuzuzanya kandi yisubiramo (itarambirana), ituma impu z’abatinya Nyagasani wabo zikangarana (iyo bayumvise isomwa), hanyuma impu n’imitima byabo bikoroha bigasingiza Allah. Uwo ni wo muyoboro wa Allah ayoboresha uwo ashaka; kandi uwo Allah yarekeye mu buyobe ntiyagira uwamuyobora.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
أَفَمَن يَتَّقِي بِوَجۡهِهِۦ سُوٓءَ ٱلۡعَذَابِ يَوۡمَ ٱلۡقِيَٰمَةِۚ وَقِيلَ لِلظَّٰلِمِينَ ذُوقُواْ مَا كُنتُمۡ تَكۡسِبُونَ
Ese uzaba ahungisha uburanga bwe ibihano bibi byo ku munsi w’imperuka (yaba kimwe n’uzinjira mu ijuru mu buryo bworoshye)? Icyo gihe inkozi z’ibibi zizabwirwa ziti “Ngaho nimwumve (ibihano by’) ibyo mwakoraga!”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
كَذَّبَ ٱلَّذِينَ مِن قَبۡلِهِمۡ فَأَتَىٰهُمُ ٱلۡعَذَابُ مِنۡ حَيۡثُ لَا يَشۡعُرُونَ
Ababayeho mbere yabo barahakanye maze ibihano bibageraho mu buryo batiyumvishaga.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
فَأَذَاقَهُمُ ٱللَّهُ ٱلۡخِزۡيَ فِي ٱلۡحَيَوٰةِ ٱلدُّنۡيَاۖ وَلَعَذَابُ ٱلۡأٓخِرَةِ أَكۡبَرُۚ لَوۡ كَانُواْ يَعۡلَمُونَ
Nuko Allah abasogongeza ugusuzugurika mu buzima bwo ku isi, kandi ibihano byo ku mperuka ni byo biruta ibindi; iyaba bari babizi.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَلَقَدۡ ضَرَبۡنَا لِلنَّاسِ فِي هَٰذَا ٱلۡقُرۡءَانِ مِن كُلِّ مَثَلٖ لَّعَلَّهُمۡ يَتَذَكَّرُونَ
Kandi rwose twahaye abantu ingero z’ubwoko bwose muri iyi Qur’an kugira ngo bibuke.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
قُرۡءَانًا عَرَبِيًّا غَيۡرَ ذِي عِوَجٖ لَّعَلَّهُمۡ يَتَّقُونَ
Qur’an yahishuwe mu rurimi rw’Icyarabu izira amayobera, kugira ngo batinye Allah.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
ضَرَبَ ٱللَّهُ مَثَلٗا رَّجُلٗا فِيهِ شُرَكَآءُ مُتَشَٰكِسُونَ وَرَجُلٗا سَلَمٗا لِّرَجُلٍ هَلۡ يَسۡتَوِيَانِ مَثَلًاۚ ٱلۡحَمۡدُ لِلَّهِۚ بَلۡ أَكۡثَرُهُمۡ لَا يَعۡلَمُونَ
Allah yatanze urugero rw’umuntu (umugaragu) uhatswe na ba shebuja benshi batavuga rumwe, n’umuntu uhatswe na shebuja umwe. Ese abo bombi wabagereranya? Ishimwe n’ikuzo byuzuye ni ibya Allah, ariko abenshi muri bo ntibabizi.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
إِنَّكَ مَيِّتٞ وَإِنَّهُم مَّيِّتُونَ
Mu by’ukuri wowe (Muhamadi) uzapfa kandi na bo bazapfa.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
ثُمَّ إِنَّكُمۡ يَوۡمَ ٱلۡقِيَٰمَةِ عِندَ رَبِّكُمۡ تَخۡتَصِمُونَ
Hanyuma mwese ku munsi w’imperuka muzajya impaka imbere ya Nyagasani wanyu.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
۞ فَمَنۡ أَظۡلَمُ مِمَّن كَذَبَ عَلَى ٱللَّهِ وَكَذَّبَ بِٱلصِّدۡقِ إِذۡ جَآءَهُۥٓۚ أَلَيۡسَ فِي جَهَنَّمَ مَثۡوٗى لِّلۡكَٰفِرِينَ
Ni nde nkozi y’ibibi ya cyane kurusha uhimbira Allah ikinyoma, akanahakana ukuri igihe kumugezeho? Ese mu muriro wa Jahanamu si ho buturo bw’abahakanyi?
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَٱلَّذِي جَآءَ بِٱلصِّدۡقِ وَصَدَّقَ بِهِۦٓ أُوْلَٰٓئِكَ هُمُ ٱلۡمُتَّقُونَ
Naho uwazanye ukuri (Qur’an) ndetse n’uwakwemeye; abo ni bo bagandukira Allah.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
لَهُم مَّا يَشَآءُونَ عِندَ رَبِّهِمۡۚ ذَٰلِكَ جَزَآءُ ٱلۡمُحۡسِنِينَ
Bazabona ibyo bazifuza byose kwa Nyagasani wabo. Ibyo ni byo bihembo by’abakora ibyiza.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
لِيُكَفِّرَ ٱللَّهُ عَنۡهُمۡ أَسۡوَأَ ٱلَّذِي عَمِلُواْ وَيَجۡزِيَهُمۡ أَجۡرَهُم بِأَحۡسَنِ ٱلَّذِي كَانُواْ يَعۡمَلُونَ
(Ibyo) ni ukugira ngo Allah abababarire ibibi kurusha ibindi mu byo bakoze kandi anabahembere ibyiza bakoraga.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
أَلَيۡسَ ٱللَّهُ بِكَافٍ عَبۡدَهُۥۖ وَيُخَوِّفُونَكَ بِٱلَّذِينَ مِن دُونِهِۦۚ وَمَن يُضۡلِلِ ٱللَّهُ فَمَا لَهُۥ مِنۡ هَادٖ
Ese Allah ntahagije (kuba umurinzi w’) umugaragu we? Nyamara bagukangisha ibyo basenga bitari We! Kandi uwo Allah yarekeye mu buyobe ntiyagira uwamuyobora.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَمَن يَهۡدِ ٱللَّهُ فَمَا لَهُۥ مِن مُّضِلٍّۗ أَلَيۡسَ ٱللَّهُ بِعَزِيزٖ ذِي ٱنتِقَامٖ
Kandi uwo Allah yashoboje kuyoboka nta wamuyobya. Ese Allah si Umunyacyubahiro bihebuje, Nyirukwihimura.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَلَئِن سَأَلۡتَهُم مَّنۡ خَلَقَ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضَ لَيَقُولُنَّ ٱللَّهُۚ قُلۡ أَفَرَءَيۡتُم مَّا تَدۡعُونَ مِن دُونِ ٱللَّهِ إِنۡ أَرَادَنِيَ ٱللَّهُ بِضُرٍّ هَلۡ هُنَّ كَٰشِفَٰتُ ضُرِّهِۦٓ أَوۡ أَرَادَنِي بِرَحۡمَةٍ هَلۡ هُنَّ مُمۡسِكَٰتُ رَحۡمَتِهِۦۚ قُلۡ حَسۡبِيَ ٱللَّهُۖ عَلَيۡهِ يَتَوَكَّلُ ٱلۡمُتَوَكِّلُونَ
N’iyo ubabajije uti “Ni nde waremye ibirere n’isi”? Rwose baravuga bati “Ni Allah.” Vuga uti “Murabona ibyo musenga bitari Allah, Allah aramutse ashaka ko icyago kimbaho byagikuraho? Cyangwa agashaka ko impuhwe zingeraho, byakumira impuhwe ze”? Vuga uti “Allah arampagije kandi abiringira bajye baba ari We biringira.”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
قُلۡ يَٰقَوۡمِ ٱعۡمَلُواْ عَلَىٰ مَكَانَتِكُمۡ إِنِّي عَٰمِلٞۖ فَسَوۡفَ تَعۡلَمُونَ
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Yemwe bantu banjye! Nimukore uko mubishaka, nanjye ndakora (nk’uko Allah yantegetse). Hanyuma muzamenya,
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
مَن يَأۡتِيهِ عَذَابٞ يُخۡزِيهِ وَيَحِلُّ عَلَيۡهِ عَذَابٞ مُّقِيمٌ
Uzagerwaho n’ibihano bimusuzuguza (hano ku isi), ndetse akazanagerwaho n’ibihano bihoraho.”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
إِنَّآ أَنزَلۡنَا عَلَيۡكَ ٱلۡكِتَٰبَ لِلنَّاسِ بِٱلۡحَقِّۖ فَمَنِ ٱهۡتَدَىٰ فَلِنَفۡسِهِۦۖ وَمَن ضَلَّ فَإِنَّمَا يَضِلُّ عَلَيۡهَاۖ وَمَآ أَنتَ عَلَيۡهِم بِوَكِيلٍ
Rwose twaguhishuriye igitabo mu kuri kigenewe abantu bose. Bityo, uyobotse aba yigiriye neza ndetse n’uyobye aba yihemukiye. Kandi wowe ntabwo uri umuhagararizi wabo.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
ٱللَّهُ يَتَوَفَّى ٱلۡأَنفُسَ حِينَ مَوۡتِهَا وَٱلَّتِي لَمۡ تَمُتۡ فِي مَنَامِهَاۖ فَيُمۡسِكُ ٱلَّتِي قَضَىٰ عَلَيۡهَا ٱلۡمَوۡتَ وَيُرۡسِلُ ٱلۡأُخۡرَىٰٓ إِلَىٰٓ أَجَلٖ مُّسَمًّىۚ إِنَّ فِي ذَٰلِكَ لَأٓيَٰتٖ لِّقَوۡمٖ يَتَفَكَّرُونَ
Allah ni We utwara roho z’abantu iyo igihe cyazo cyo gupfa kigeze, ndetse n’iz’abazima basinziriye igihe cyazo cyo gupfa kitaragera (ni We uzitwara). Nuko akagumana roho z’abo yageneye gupfa, maze izindi akazohereza (mu mibiri yazo) zikabaho kugeza igihe cyagenwe. Mu by’ukuri muri ibyo harimo ibimenyetso ku bantu batekereza.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
أَمِ ٱتَّخَذُواْ مِن دُونِ ٱللَّهِ شُفَعَآءَۚ قُلۡ أَوَلَوۡ كَانُواْ لَا يَمۡلِكُونَ شَيۡـٔٗا وَلَا يَعۡقِلُونَ
Ese (ababangikanyamana) bishyiriyeho abavugizi batari Allah? Vuga uti “None se n’iyo baba nta cyo batunze cyangwa nta bwenge bafite (mwakomeza kubiringira)?”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
قُل لِّلَّهِ ٱلشَّفَٰعَةُ جَمِيعٗاۖ لَّهُۥ مُلۡكُ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِۖ ثُمَّ إِلَيۡهِ تُرۡجَعُونَ
Vuga uti “Ubuvugizi bwose ni ubwa Allah. Ni We nyir’ubwami bw’ibirere n’isi. Kandi iwe ni ho muzagarurwa.”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَإِذَا ذُكِرَ ٱللَّهُ وَحۡدَهُ ٱشۡمَأَزَّتۡ قُلُوبُ ٱلَّذِينَ لَا يُؤۡمِنُونَ بِٱلۡأٓخِرَةِۖ وَإِذَا ذُكِرَ ٱلَّذِينَ مِن دُونِهِۦٓ إِذَا هُمۡ يَسۡتَبۡشِرُونَ
Kandi iyo havuzwe Allah wenyine, imitima y’abatemera imperuka irabyinubira, nyamara havugwa ibitari We (Allah), bakanezerwa.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
قُلِ ٱللَّهُمَّ فَاطِرَ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِ عَٰلِمَ ٱلۡغَيۡبِ وَٱلشَّهَٰدَةِ أَنتَ تَحۡكُمُ بَيۡنَ عِبَادِكَ فِي مَا كَانُواْ فِيهِ يَخۡتَلِفُونَ
Vuga uti “Nyagasani wanjye! Muremyi w’ibirere n’isi! Umumenyi w’ibitagaragara n’ibigaragara! Ni Wowe uzakiranura abagaragu bawe ku byo batavugagaho rumwe.”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَلَوۡ أَنَّ لِلَّذِينَ ظَلَمُواْ مَا فِي ٱلۡأَرۡضِ جَمِيعٗا وَمِثۡلَهُۥ مَعَهُۥ لَٱفۡتَدَوۡاْ بِهِۦ مِن سُوٓءِ ٱلۡعَذَابِ يَوۡمَ ٱلۡقِيَٰمَةِۚ وَبَدَا لَهُم مِّنَ ٱللَّهِ مَا لَمۡ يَكُونُواْ يَحۡتَسِبُونَ
Kandi iyo inkozi z’ibibi ziza kuba zifite ibiri mu isi byose ndetse n’ibindi nka byo, zari kubitangaho incungu kugira ngo bizirinde ibihano bibi byo ku munsi w’imperuka. Kandi bazagaragarizwa na Allah ibyo batakekaga (ibihano).
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَبَدَا لَهُمۡ سَيِّـَٔاتُ مَا كَسَبُواْ وَحَاقَ بِهِم مَّا كَانُواْ بِهِۦ يَسۡتَهۡزِءُونَ
Ndetse bazanagaragarizwa ibibi bakoze, kandi bazazengurukwa n’ibyo bajyaga bannyega.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
فَإِذَا مَسَّ ٱلۡإِنسَٰنَ ضُرّٞ دَعَانَا ثُمَّ إِذَا خَوَّلۡنَٰهُ نِعۡمَةٗ مِّنَّا قَالَ إِنَّمَآ أُوتِيتُهُۥ عَلَىٰ عِلۡمِۭۚ بَلۡ هِيَ فِتۡنَةٞ وَلَٰكِنَّ أَكۡثَرَهُمۡ لَا يَعۡلَمُونَ
N’iyo umuntu agezweho n’amakuba, aradusaba hanyuma (ya makuba) twayahinduramo inema ziduturutseho, akavuga ati “Mu by’ukuri ibi nabihawe kubera ubumenyi bwanjye (ku bw’ibyo sinkeneye gushimira Allah). (Si ko bimeze) ahubwo ni ibigeragezo, uretse ko abenshi muri bo batabizi.”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
قَدۡ قَالَهَا ٱلَّذِينَ مِن قَبۡلِهِمۡ فَمَآ أَغۡنَىٰ عَنۡهُم مَّا كَانُواْ يَكۡسِبُونَ
Rwose abababanjirije bavuze nk’ibi, ariko ibyo bakoraga nta cyo byabamariye.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
فَأَصَابَهُمۡ سَيِّـَٔاتُ مَا كَسَبُواْۚ وَٱلَّذِينَ ظَلَمُواْ مِنۡ هَٰٓؤُلَآءِ سَيُصِيبُهُمۡ سَيِّـَٔاتُ مَا كَسَبُواْ وَمَا هُم بِمُعۡجِزِينَ
Nuko bagerwaho n’ingaruka z’ibyo bakoze. Kandi na babandi bakoze ibibi muri bo (abahakanyi b’i Maka), bazagerwaho n’ingaruka z’ibibi bakoze, ndetse ntibananiye (Allah kuba yabahana bakiri ku isi).
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
أَوَلَمۡ يَعۡلَمُوٓاْ أَنَّ ٱللَّهَ يَبۡسُطُ ٱلرِّزۡقَ لِمَن يَشَآءُ وَيَقۡدِرُۚ إِنَّ فِي ذَٰلِكَ لَأٓيَٰتٖ لِّقَوۡمٖ يُؤۡمِنُونَ
Ese ntibazi ko Allah yongerera amafunguro uwo ashaka akanayagabanyiriza uwo ashaka? Mu by’ukuri muri ibyo hari ibimenyetso ku bantu bemera.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
۞ قُلۡ يَٰعِبَادِيَ ٱلَّذِينَ أَسۡرَفُواْ عَلَىٰٓ أَنفُسِهِمۡ لَا تَقۡنَطُواْ مِن رَّحۡمَةِ ٱللَّهِۚ إِنَّ ٱللَّهَ يَغۡفِرُ ٱلذُّنُوبَ جَمِيعًاۚ إِنَّهُۥ هُوَ ٱلۡغَفُورُ ٱلرَّحِيمُ
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Yemwe bagaragu banjye mwakabije mu kwihemukira! Ntimukajye mwiheba kuko impuhwe za Allah (zikiriho). Mu by’ukuri Allah ababarira ibyaha byose. Kandi ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَأَنِيبُوٓاْ إِلَىٰ رَبِّكُمۡ وَأَسۡلِمُواْ لَهُۥ مِن قَبۡلِ أَن يَأۡتِيَكُمُ ٱلۡعَذَابُ ثُمَّ لَا تُنصَرُونَ
Kandi nimwicuze kwa Nyagasani wanyu munamwicisheho bugufi mbere y’uko mugerwaho n’ibihano, hanyuma ntimutabarwe.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَٱتَّبِعُوٓاْ أَحۡسَنَ مَآ أُنزِلَ إِلَيۡكُم مِّن رَّبِّكُم مِّن قَبۡلِ أَن يَأۡتِيَكُمُ ٱلۡعَذَابُ بَغۡتَةٗ وَأَنتُمۡ لَا تَشۡعُرُونَ
Munakurikire ibyiza mwamanuriwe (Qur’an) biturutse kwa Nyagasani wanyu, mbere y’uko mugerwaho n’ibihano bibatunguye mutabizi.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
أَن تَقُولَ نَفۡسٞ يَٰحَسۡرَتَىٰ عَلَىٰ مَا فَرَّطتُ فِي جَنۢبِ ٱللَّهِ وَإِن كُنتُ لَمِنَ ٱلسَّٰخِرِينَ
(Ibyo ni) ukugira ngo hatazagira uvuga ati “Mbega akaga ngize kubera kudohoka ku mategeko ya Allah, kandi rwose nari umwe mu bayakerensaga.”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
أَوۡ تَقُولَ لَوۡ أَنَّ ٱللَّهَ هَدَىٰنِي لَكُنتُ مِنَ ٱلۡمُتَّقِينَ
Cyangwa akavuga ati “Rwose iyo Allah aza kunyobora, nari kuba mu bagandukira (Allah).”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
أَوۡ تَقُولَ حِينَ تَرَى ٱلۡعَذَابَ لَوۡ أَنَّ لِي كَرَّةٗ فَأَكُونَ مِنَ ٱلۡمُحۡسِنِينَ
Cyangwa se igihe azaba abonye ibihano akavuga ati “Rwose iyaba nari mbonye amahirwe yo kugaruka ku isi, nari kuzaba mu bakora ibyiza.”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
بَلَىٰ قَدۡ جَآءَتۡكَ ءَايَٰتِي فَكَذَّبۡتَ بِهَا وَٱسۡتَكۡبَرۡتَ وَكُنتَ مِنَ ٱلۡكَٰفِرِينَ
(Azasubizwa ati) “Niko biri! Rwose wagezweho n’ibimenyetso byanjye maze urabihakana, uribona ndetse uba mu bahakanyi.”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَيَوۡمَ ٱلۡقِيَٰمَةِ تَرَى ٱلَّذِينَ كَذَبُواْ عَلَى ٱللَّهِ وُجُوهُهُم مُّسۡوَدَّةٌۚ أَلَيۡسَ فِي جَهَنَّمَ مَثۡوٗى لِّلۡمُتَكَبِّرِينَ
Ndetse no ku munsi w’imperuka, uzabona uburanga bwa ba bandi bahimbiye Allah (ibinyoma) bwijimye. Ese muri Jahanamu si ho buturo bw’abibone?
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَيُنَجِّي ٱللَّهُ ٱلَّذِينَ ٱتَّقَوۡاْ بِمَفَازَتِهِمۡ لَا يَمَسُّهُمُ ٱلسُّوٓءُ وَلَا هُمۡ يَحۡزَنُونَ
Kandi Allah azarokora ba bandi batinye Nyagasani wabo abaha ibyicaro byabo byiza (mu Ijuru). Ntibazigera bagerwaho n’ikibi (icyo ari cyo cyose) ndetse ntibazagira n’agahinda.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
ٱللَّهُ خَٰلِقُ كُلِّ شَيۡءٖۖ وَهُوَ عَلَىٰ كُلِّ شَيۡءٖ وَكِيلٞ
Allah ni Umuremyi wa buri kintu, kandi ni na We muhagararizi wa buri kintu.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
لَّهُۥ مَقَالِيدُ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِۗ وَٱلَّذِينَ كَفَرُواْ بِـَٔايَٰتِ ٱللَّهِ أُوْلَٰٓئِكَ هُمُ ٱلۡخَٰسِرُونَ
Ni We nyir’imfunguzo z’ibiri mu birere no mu isi. Naho ba bandi bahakanye ibimenyetso bya Allah, ni bo bazaba abanyagihombo.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
قُلۡ أَفَغَيۡرَ ٱللَّهِ تَأۡمُرُوٓنِّيٓ أَعۡبُدُ أَيُّهَا ٱلۡجَٰهِلُونَ
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ese ibitari Allah ni byo muntegeka kugaragira, yemwe mwa njiji mwe?”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَلَقَدۡ أُوحِيَ إِلَيۡكَ وَإِلَى ٱلَّذِينَ مِن قَبۡلِكَ لَئِنۡ أَشۡرَكۡتَ لَيَحۡبَطَنَّ عَمَلُكَ وَلَتَكُونَنَّ مِنَ ٱلۡخَٰسِرِينَ
Kandi rwose wahishuriwe (wowe Muhamadi) nk’uko Intumwa zakubanjirije zahishuriwe ko nuramuka ubangikanyije Allah, ibikorwa byawe byose bizaba imfabusa, kandi nta kabuza uzaba mu banyagihombo.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
بَلِ ٱللَّهَ فَٱعۡبُدۡ وَكُن مِّنَ ٱلشَّٰكِرِينَ
Ahubwo Allah (wenyine) ube ari We ugaragira, kandi ube mu bashimira.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَمَا قَدَرُواْ ٱللَّهَ حَقَّ قَدۡرِهِۦ وَٱلۡأَرۡضُ جَمِيعٗا قَبۡضَتُهُۥ يَوۡمَ ٱلۡقِيَٰمَةِ وَٱلسَّمَٰوَٰتُ مَطۡوِيَّٰتُۢ بِيَمِينِهِۦۚ سُبۡحَٰنَهُۥ وَتَعَٰلَىٰ عَمَّا يُشۡرِكُونَ
Kandi (ababangikanyamana) ntabwo bahaye Allah icyubahiro kimukwiye. No ku munsi w’imperuka ibiri mu isi byose bizaba biri mu kuboko kwe (mu gipfunsi kimwe), ndetse n’ibirere bizazingazingirwa mu kuboko kwe kw’iburyo. Ubutagatifu ni ubwe kandi nta ho ahuriye n’ibyo bamubangikanya na byo.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَنُفِخَ فِي ٱلصُّورِ فَصَعِقَ مَن فِي ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَمَن فِي ٱلۡأَرۡضِ إِلَّا مَن شَآءَ ٱللَّهُۖ ثُمَّ نُفِخَ فِيهِ أُخۡرَىٰ فَإِذَا هُمۡ قِيَامٞ يَنظُرُونَ
Nuko ubwo impanda izavuzwa, abari mu birere no mu isi bazagwa igihumure (bapfe), uretse uwo Allah azashaka. Hanyuma yongere ivuzwe bwa kabiri, maze bahaguruke (bazuke bose) bategereje (uko Allah ari bubagenze).
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَأَشۡرَقَتِ ٱلۡأَرۡضُ بِنُورِ رَبِّهَا وَوُضِعَ ٱلۡكِتَٰبُ وَجِاْيٓءَ بِٱلنَّبِيِّـۧنَ وَٱلشُّهَدَآءِ وَقُضِيَ بَيۡنَهُم بِٱلۡحَقِّ وَهُمۡ لَا يُظۡلَمُونَ
Kandi isi izarabagirana biturutse ku rumuri rwa Nyagasani wayo, nuko buri wese ahabwe igitabo (cy’ibikorwa bye), hanyuma abahanuzi n’abahamya bazanwe, maze (abantu) bacirwe urubanza mu kuri, batarenganyijwe.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَوُفِّيَتۡ كُلُّ نَفۡسٖ مَّا عَمِلَتۡ وَهُوَ أَعۡلَمُ بِمَا يَفۡعَلُونَ
Na buri wese azahemberwa ibyo yakoze, kandi (Allah) ni We uzi bihebuje ibyo bakoraga.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَسِيقَ ٱلَّذِينَ كَفَرُوٓاْ إِلَىٰ جَهَنَّمَ زُمَرًاۖ حَتَّىٰٓ إِذَا جَآءُوهَا فُتِحَتۡ أَبۡوَٰبُهَا وَقَالَ لَهُمۡ خَزَنَتُهَآ أَلَمۡ يَأۡتِكُمۡ رُسُلٞ مِّنكُمۡ يَتۡلُونَ عَلَيۡكُمۡ ءَايَٰتِ رَبِّكُمۡ وَيُنذِرُونَكُمۡ لِقَآءَ يَوۡمِكُمۡ هَٰذَاۚ قَالُواْ بَلَىٰ وَلَٰكِنۡ حَقَّتۡ كَلِمَةُ ٱلۡعَذَابِ عَلَى ٱلۡكَٰفِرِينَ
Abahakanyi bazajyanwa muri Jahanamu mu matsinda, kugeza ubwo bazayigeraho maze imiryango yayo igafunguka, nuko abarinzi bayo bavuge bati “Ese ntimwagezweho n’Intumwa zibaturutsemo, zibasomera amagambo (Ayat) ya Nyagasani wanyu, ndetse zinababurira kuzahura n’uyu munsi wanyu?” Bazavuga bati “Yego! Ahubwo imvugo y’ibihano yabaye impamo ku bahakanyi (ari bo twe).”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
قِيلَ ٱدۡخُلُوٓاْ أَبۡوَٰبَ جَهَنَّمَ خَٰلِدِينَ فِيهَاۖ فَبِئۡسَ مَثۡوَى ٱلۡمُتَكَبِّرِينَ
Nuko babwirwe bati “Nimwinjire mu miryango ya Jahanamu, muzabamo ubuziraherezo. Kandi ni bwo buturo bubi bw’abibone!”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَسِيقَ ٱلَّذِينَ ٱتَّقَوۡاْ رَبَّهُمۡ إِلَى ٱلۡجَنَّةِ زُمَرًاۖ حَتَّىٰٓ إِذَا جَآءُوهَا وَفُتِحَتۡ أَبۡوَٰبُهَا وَقَالَ لَهُمۡ خَزَنَتُهَا سَلَٰمٌ عَلَيۡكُمۡ طِبۡتُمۡ فَٱدۡخُلُوهَا خَٰلِدِينَ
Naho ba bandi batinye Nyagasani wabo, bazajyanwa mu ijuru bari mu matsinda, kugeza ubwo bazarigeraho maze imiryango yaryo ifunguke, nuko abarinzi baryo bavuge bati “Amahoro nabe kuri mwe! Mwakoze neza, ngaho nimuryinjiremo (muribemo) ubuziraherezo.”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَقَالُواْ ٱلۡحَمۡدُ لِلَّهِ ٱلَّذِي صَدَقَنَا وَعۡدَهُۥ وَأَوۡرَثَنَا ٱلۡأَرۡضَ نَتَبَوَّأُ مِنَ ٱلۡجَنَّةِ حَيۡثُ نَشَآءُۖ فَنِعۡمَ أَجۡرُ ٱلۡعَٰمِلِينَ
Na bo bavuge bati “Ishimwe n’ikuzo ni ibya Allah, We wubahirije isezerano rye akanaduha kuzungura ubutaka bw’Ijuru tukaba dutuye aho dushaka. Mbega ukuntu ibihembo by’abakora neza ari byiza bihebuje!”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَتَرَى ٱلۡمَلَٰٓئِكَةَ حَآفِّينَ مِنۡ حَوۡلِ ٱلۡعَرۡشِ يُسَبِّحُونَ بِحَمۡدِ رَبِّهِمۡۚ وَقُضِيَ بَيۡنَهُم بِٱلۡحَقِّۚ وَقِيلَ ٱلۡحَمۡدُ لِلَّهِ رَبِّ ٱلۡعَٰلَمِينَ
Uzabona kandi abamalayika bakikije Ar’shi[1], basingiza ikuzo n’ishimwe bya Nyagasani wabo. Kandi (ibiremwa byose) bizakiranurwa mu kuri. Nuko havugwe ngo “Ishimwe n’ikuzo byuzuye ni ibya Allah, Nyagasani w’ibiremwa byose.”[202]
[1] Reba uko twasobanuye iri jambo muri Surat ul A’araf, aya ya 54
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
 
የይዘት ትርጉም ምዕራፍ: ሱረቱ አዝ ዙመር
የምዕራፎች ማውጫ የገፅ ቁጥር
 
የቅዱስ ቁርዓን ይዘት ትርጉም - ኪንያርዋንድኛ ትርጉም - የትርጉሞች ማዉጫ

የተከበረው ቁርአን ኪንያርዋንድኛ ቋንቋ መልዕክተ ትርጉም - በሩዋንዳ ሙስሊሞች ማህበር

መዝጋት