የቅዱስ ቁርዓን ይዘት ትርጉም - ኪንያርዋንድኛ ትርጉም * - የትርጉሞች ማዉጫ

XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

የይዘት ትርጉም ምዕራፍ: ሱረቱ ጋፊር   አንቀጽ:

Ghafir (Uhanagura ibyaha)

حمٓ
Haa Miimu.[1]
[1] Inyuguti nk’izi twazivuzeho mu masura yatambutse.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
تَنزِيلُ ٱلۡكِتَٰبِ مِنَ ٱللَّهِ ٱلۡعَزِيزِ ٱلۡعَلِيمِ
Ihishurwa ry’igitabo (Qur’an) rituruka kuri Allah, Umunyacyubahiro bihebuje, Umumenyi uhebuje,
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
غَافِرِ ٱلذَّنۢبِ وَقَابِلِ ٱلتَّوۡبِ شَدِيدِ ٱلۡعِقَابِ ذِي ٱلطَّوۡلِۖ لَآ إِلَٰهَ إِلَّا هُوَۖ إِلَيۡهِ ٱلۡمَصِيرُ
Ubabarira ibyaha, Uwakira ukwicuza, Nyiribihano bikaze, Nyirinema. Nta yindi mana ibaho itari We, kandi Iwe ni ho garukiro.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
مَا يُجَٰدِلُ فِيٓ ءَايَٰتِ ٱللَّهِ إِلَّا ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ فَلَا يَغۡرُرۡكَ تَقَلُّبُهُمۡ فِي ٱلۡبِلَٰدِ
Nta bajya impaka ku bimenyetso bya Allah, usibye ba bandi bahakanye. Bityo, ntugashukwe no kwidegembya kwabo ku isi.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
كَذَّبَتۡ قَبۡلَهُمۡ قَوۡمُ نُوحٖ وَٱلۡأَحۡزَابُ مِنۢ بَعۡدِهِمۡۖ وَهَمَّتۡ كُلُّ أُمَّةِۭ بِرَسُولِهِمۡ لِيَأۡخُذُوهُۖ وَجَٰدَلُواْ بِٱلۡبَٰطِلِ لِيُدۡحِضُواْ بِهِ ٱلۡحَقَّ فَأَخَذۡتُهُمۡۖ فَكَيۡفَ كَانَ عِقَابِ
Mbere yabo (Abakurayishi), n’abantu ba Nuhu ndetse n’udutsiko twaje nyuma yabo barahakanye. Kandi buri muryango w’abantu washakaga kwica Intumwa yawutumweho, ndetse bajya impaka zishingiye ku kinyoma bagamije kuburizamo ukuri, maze ndabafata (ndabahana). Mbega uko ibihano byanjye byari bimeze!
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَكَذَٰلِكَ حَقَّتۡ كَلِمَتُ رَبِّكَ عَلَى ٱلَّذِينَ كَفَرُوٓاْ أَنَّهُمۡ أَصۡحَٰبُ ٱلنَّارِ
Ndetse uko ni ko ijambo rya Nyagasani wawe (ry’ibihano) ryabaye impamo kuri ba bandi bahakanye, ko rwose ari abantu bo mu muriro.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
ٱلَّذِينَ يَحۡمِلُونَ ٱلۡعَرۡشَ وَمَنۡ حَوۡلَهُۥ يُسَبِّحُونَ بِحَمۡدِ رَبِّهِمۡ وَيُؤۡمِنُونَ بِهِۦ وَيَسۡتَغۡفِرُونَ لِلَّذِينَ ءَامَنُواْۖ رَبَّنَا وَسِعۡتَ كُلَّ شَيۡءٖ رَّحۡمَةٗ وَعِلۡمٗا فَٱغۡفِرۡ لِلَّذِينَ تَابُواْ وَٱتَّبَعُواْ سَبِيلَكَ وَقِهِمۡ عَذَابَ ٱلۡجَحِيمِ
Ba bandi (abamalayika) bateruye Ar’shi[1] n’abayikikije, basingiza ikuzo rya Nyagasani wabo bakanamwemera, bakanasabira imbabazi ba bandi bemera (bagira bati) “Nyagasani wacu! Impuhwe n’ubumenyi byawe bigera kuri buri kintu. None babarira ibyaha ba bandi bakwicujijeho, bakanakurikira inzira yawe ndetse unabarinde ibihano byo mu muriro.”
[1] Reba ibisobanuro by’iri jambo muri Suratul A’araf, Ayat ya 54.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
رَبَّنَا وَأَدۡخِلۡهُمۡ جَنَّٰتِ عَدۡنٍ ٱلَّتِي وَعَدتَّهُمۡ وَمَن صَلَحَ مِنۡ ءَابَآئِهِمۡ وَأَزۡوَٰجِهِمۡ وَذُرِّيَّٰتِهِمۡۚ إِنَّكَ أَنتَ ٱلۡعَزِيزُ ٱلۡحَكِيمُ
“Nyagasani wacu! Unabinjize mu ijuru rihoraho (rya Edeni) wabasezeranyije, ndetse unaryinjizemo n’abari intungane mu bakurambere babo, mu bagore babo no mu rubyaro rwabo. Mu by’ukuri ni Wowe Munyembaraga zihebuje, Nyirubugenge buhambaye uhebuje.”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَقِهِمُ ٱلسَّيِّـَٔاتِۚ وَمَن تَقِ ٱلسَّيِّـَٔاتِ يَوۡمَئِذٖ فَقَدۡ رَحِمۡتَهُۥۚ وَذَٰلِكَ هُوَ ٱلۡفَوۡزُ ٱلۡعَظِيمُ
Kandi unabarinde (ibihano by’) ibikorwa bibi, kuko uwo uzarinda (ibihano by’) ibikorwa bibi kuri uwo munsi rwose uzaba umugiriye impuhwe. Kandi iyo ni yo ntsinzi ihambaye.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
إِنَّ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ يُنَادَوۡنَ لَمَقۡتُ ٱللَّهِ أَكۡبَرُ مِن مَّقۡتِكُمۡ أَنفُسَكُمۡ إِذۡ تُدۡعَوۡنَ إِلَى ٱلۡإِيمَٰنِ فَتَكۡفُرُونَ
Mu by’ukuri ba bandi bahakanye (ubwo bazaba binjizwa mu muriro) bazabwirwa bati “Rwose uburakari bwa Allah (abafitiye) burakomeye cyane kuruta ubwo mufitanye hagati yanyu (muri mu muriro), kubera ko mwajyaga muhamagarirwa kwemera ariko mugahakana.”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
قَالُواْ رَبَّنَآ أَمَتَّنَا ٱثۡنَتَيۡنِ وَأَحۡيَيۡتَنَا ٱثۡنَتَيۡنِ فَٱعۡتَرَفۡنَا بِذُنُوبِنَا فَهَلۡ إِلَىٰ خُرُوجٖ مِّن سَبِيلٖ
Bazavuga bati “Nyagasani wacu! Watwambuye ubuzima ubugira kabiri (mbere y’ivuka ryacu n’igihe twavaga ku isi), unaduha ubuzima ubugira kabiri (igihe twavukaga n’igihe watuzuraga), none ubu twemeye ibyaha byacu. Ese haba hari inzira yo gusohoka (muri uyu muriro tukagaruka ku isi gukora ibikorwa byiza)?”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
ذَٰلِكُم بِأَنَّهُۥٓ إِذَا دُعِيَ ٱللَّهُ وَحۡدَهُۥ كَفَرۡتُمۡ وَإِن يُشۡرَكۡ بِهِۦ تُؤۡمِنُواْۚ فَٱلۡحُكۡمُ لِلَّهِ ٱلۡعَلِيِّ ٱلۡكَبِيرِ
Ibyo ni ukubera ko iyo mwahamagarirwaga kugaragira Allah wenyine, mwarahakanaga. Nyamara yabangikanywa (n’ibindi) mukaba ari bwo mwemera. Bityo, ubucamanza ni ubwa Allah, Uwikirenga, Usumba byose.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
هُوَ ٱلَّذِي يُرِيكُمۡ ءَايَٰتِهِۦ وَيُنَزِّلُ لَكُم مِّنَ ٱلسَّمَآءِ رِزۡقٗاۚ وَمَا يَتَذَكَّرُ إِلَّا مَن يُنِيبُ
(Allah) ni We ubereka ibimenyetso bye, akanabamanurira mu kirere (imvura ituma mubona) amafunguro, nyamara ntawuzirikana (ibyo bimenyetso) usibye ugarukira Allah.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
فَٱدۡعُواْ ٱللَّهَ مُخۡلِصِينَ لَهُ ٱلدِّينَ وَلَوۡ كَرِهَ ٱلۡكَٰفِرُونَ
Bityo, nimwambaze Allah wenyine mumwegurira ibikorwa byanyu, kabone n’iyo byababaza abahakanyi.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
رَفِيعُ ٱلدَّرَجَٰتِ ذُو ٱلۡعَرۡشِ يُلۡقِي ٱلرُّوحَ مِنۡ أَمۡرِهِۦ عَلَىٰ مَن يَشَآءُ مِنۡ عِبَادِهِۦ لِيُنذِرَ يَوۡمَ ٱلتَّلَاقِ
(Ni We) ufite urwego rusumba izindi, Nyiri Ar’shi.[1] Ku bw’itegeko rye, yohereza Roho (Malayika Jibril) k’uwo ashaka mu bagaragu be, kugira ngo aburire (abantu) umunsi bazahurira (hamwe).
[1] Reba ibisobanuro by’iri jambo muri Suratul A’araf, Aya ya 54
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
يَوۡمَ هُم بَٰرِزُونَۖ لَا يَخۡفَىٰ عَلَى ٱللَّهِ مِنۡهُمۡ شَيۡءٞۚ لِّمَنِ ٱلۡمُلۡكُ ٱلۡيَوۡمَۖ لِلَّهِ ٱلۡوَٰحِدِ ٱلۡقَهَّارِ
Umunsi bose bazagaragara, nta na kimwe mu byabo kizihisha Allah. (Allah azavuga ati) “Uyu munsi ubwami ni ubwa nde?” (Allah azisubiza agira ati) “Ni ubwa Allah, Umwe rukumbi, Umunyembaraga z’ikirenga.”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
ٱلۡيَوۡمَ تُجۡزَىٰ كُلُّ نَفۡسِۭ بِمَا كَسَبَتۡۚ لَا ظُلۡمَ ٱلۡيَوۡمَۚ إِنَّ ٱللَّهَ سَرِيعُ ٱلۡحِسَابِ
Uyu munsi buri wese arahemberwa ibyo yakoze. Uyu munsi nta mahugu (agirirwa uwo ari we wese). Mu by’ukuri Allah ni Ubanguka mu ibarura.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَأَنذِرۡهُمۡ يَوۡمَ ٱلۡأٓزِفَةِ إِذِ ٱلۡقُلُوبُ لَدَى ٱلۡحَنَاجِرِ كَٰظِمِينَۚ مَا لِلظَّٰلِمِينَ مِنۡ حَمِيمٖ وَلَا شَفِيعٖ يُطَاعُ
Unababurire umunsi wegereje, ubwo imitima izaba ibageze mu ngoto bafite ubwoba. Inkozi z’ibibi nta nshuti zizagira ndetse nta n’umuvugizi (zizagira) uzumvwa.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
يَعۡلَمُ خَآئِنَةَ ٱلۡأَعۡيُنِ وَمَا تُخۡفِي ٱلصُّدُورُ
(Allah) azi neza amaso yuzuye uburyarya ndetse n’ibyo imitima ihishe.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَٱللَّهُ يَقۡضِي بِٱلۡحَقِّۖ وَٱلَّذِينَ يَدۡعُونَ مِن دُونِهِۦ لَا يَقۡضُونَ بِشَيۡءٍۗ إِنَّ ٱللَّهَ هُوَ ٱلسَّمِيعُ ٱلۡبَصِيرُ
Kandi Allah aca imanza mu kuri, naho ibyo basenga bitari We, nta bubasha na mba bifite bwo guca urubanza. Mu by’ukuri Allah ni Uwumva cyane, Ubona bihebuje.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
۞ أَوَلَمۡ يَسِيرُواْ فِي ٱلۡأَرۡضِ فَيَنظُرُواْ كَيۡفَ كَانَ عَٰقِبَةُ ٱلَّذِينَ كَانُواْ مِن قَبۡلِهِمۡۚ كَانُواْ هُمۡ أَشَدَّ مِنۡهُمۡ قُوَّةٗ وَءَاثَارٗا فِي ٱلۡأَرۡضِ فَأَخَذَهُمُ ٱللَّهُ بِذُنُوبِهِمۡ وَمَا كَانَ لَهُم مِّنَ ٱللَّهِ مِن وَاقٖ
Ese ntibatambagira isi ngo barebe uko iherezo ry’abababanjirije ryagenze? Bari bafite imbaraga, banasize ibisigaratongo bihambaye ku isi kubarusha, nuko Allah abahanira ibyaha byabo. Kandi ntibigeze bagira ubarinda (ibihano bya) Allah.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
ذَٰلِكَ بِأَنَّهُمۡ كَانَت تَّأۡتِيهِمۡ رُسُلُهُم بِٱلۡبَيِّنَٰتِ فَكَفَرُواْ فَأَخَذَهُمُ ٱللَّهُۚ إِنَّهُۥ قَوِيّٞ شَدِيدُ ٱلۡعِقَابِ
Ibyo ni ukubera ko Intumwa zabo zabageragaho zibazaniye ibitangaza bigaragara, maze bagahakana. Nuko Allah arabahana. Mu by’ukuri ni Umunyembaraga, Nyiribihano bikaze.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَلَقَدۡ أَرۡسَلۡنَا مُوسَىٰ بِـَٔايَٰتِنَا وَسُلۡطَٰنٖ مُّبِينٍ
Kandi rwose twohereje Musa tumuhaye ibimenyetso byacu na gihamya (ubutware) bigaragara,
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
إِلَىٰ فِرۡعَوۡنَ وَهَٰمَٰنَ وَقَٰرُونَ فَقَالُواْ سَٰحِرٞ كَذَّابٞ
(Tumwohereza) kwa Farawo, Hamana na Qaruna, nuko baravuga bati “(Uyu) ni umurozi w’umubeshyi!”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
فَلَمَّا جَآءَهُم بِٱلۡحَقِّ مِنۡ عِندِنَا قَالُواْ ٱقۡتُلُوٓاْ أَبۡنَآءَ ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ مَعَهُۥ وَٱسۡتَحۡيُواْ نِسَآءَهُمۡۚ وَمَا كَيۡدُ ٱلۡكَٰفِرِينَ إِلَّا فِي ضَلَٰلٖ
Maze ubwo (Musa) yabageragaho abazaniye ukuri kuduturutseho, baravuze bati “Nimwice abahungu mu bana b’abamwemeye, mureke abakobwa.” Ariko imigambi y’abahakanyi iganisha mu buyobe.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَقَالَ فِرۡعَوۡنُ ذَرُونِيٓ أَقۡتُلۡ مُوسَىٰ وَلۡيَدۡعُ رَبَّهُۥٓۖ إِنِّيٓ أَخَافُ أَن يُبَدِّلَ دِينَكُمۡ أَوۡ أَن يُظۡهِرَ فِي ٱلۡأَرۡضِ ٱلۡفَسَادَ
Nuko Farawo aravuga ati “Nimundeke nice Musa, maze ahamagare Nyagasani we (amutabare). Mu by’ukuri ndatinya ko yahindura idini ryanyu cyangwa agakwirakwiza ubwononnyi mu gihugu (Misiri).”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَقَالَ مُوسَىٰٓ إِنِّي عُذۡتُ بِرَبِّي وَرَبِّكُم مِّن كُلِّ مُتَكَبِّرٖ لَّا يُؤۡمِنُ بِيَوۡمِ ٱلۡحِسَابِ
Musa aravuga ati “Mu by’ukuri nikinze kuri Nyagasani wanjye ari na We Nyagasani wanyu, ngo andinde buri wese wibona, utemera umunsi w’ibarura.”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَقَالَ رَجُلٞ مُّؤۡمِنٞ مِّنۡ ءَالِ فِرۡعَوۡنَ يَكۡتُمُ إِيمَٰنَهُۥٓ أَتَقۡتُلُونَ رَجُلًا أَن يَقُولَ رَبِّيَ ٱللَّهُ وَقَدۡ جَآءَكُم بِٱلۡبَيِّنَٰتِ مِن رَّبِّكُمۡۖ وَإِن يَكُ كَٰذِبٗا فَعَلَيۡهِ كَذِبُهُۥۖ وَإِن يَكُ صَادِقٗا يُصِبۡكُم بَعۡضُ ٱلَّذِي يَعِدُكُمۡۖ إِنَّ ٱللَّهَ لَا يَهۡدِي مَنۡ هُوَ مُسۡرِفٞ كَذَّابٞ
Maze umwemera wo mu bantu ba Farawo, wahishaga ukwemera kwe, aravuga ati “Ese murica umuntu mumuhora ko avuga ati ‘Nyagasani wanjye ni Allah?’ Kandi abazaniye ibimenyetso bigaragara biturutse kwa Nyagasani wanyu? Niba ari umubeshyi, ikinyoma cye kizamugaruka, kandi niba ari umunyakuri, bimwe mu byo abasezeranya bizababaho. Rwose Allah ntayobora urengera (amategeko ye), umunyakinyoma.”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
يَٰقَوۡمِ لَكُمُ ٱلۡمُلۡكُ ٱلۡيَوۡمَ ظَٰهِرِينَ فِي ٱلۡأَرۡضِ فَمَن يَنصُرُنَا مِنۢ بَأۡسِ ٱللَّهِ إِن جَآءَنَاۚ قَالَ فِرۡعَوۡنُ مَآ أُرِيكُمۡ إِلَّا مَآ أَرَىٰ وَمَآ أَهۡدِيكُمۡ إِلَّا سَبِيلَ ٱلرَّشَادِ
(Akomeza agira ati) “Yemwe bantu banjye, uyu munsi mufite ubwami, mwaratsinze ku isi, none ni nde wadutabara ibihano bya Allah biramutse bitugezeho?” Farawo aravuga ati “Nta gitekerezo nabaha uretse icyo mbona (ko cyabagirira akamaro), ndetse nta n’indi nzira mbayobora uretse kubaganisha mu nzira itunganye.”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَقَالَ ٱلَّذِيٓ ءَامَنَ يَٰقَوۡمِ إِنِّيٓ أَخَافُ عَلَيۡكُم مِّثۡلَ يَوۡمِ ٱلۡأَحۡزَابِ
Nuko wa wundi wemeye aravuga ati “Yemwe bantu banjye! Mu by’ukuri ndatinya ko mwazagerwaho n’ibihano nk’ibyabaye ku munsi w’udutsiko,
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
مِثۡلَ دَأۡبِ قَوۡمِ نُوحٖ وَعَادٖ وَثَمُودَ وَٱلَّذِينَ مِنۢ بَعۡدِهِمۡۚ وَمَا ٱللَّهُ يُرِيدُ ظُلۡمٗا لِّلۡعِبَادِ
(Ibyo bihano) ni nk’ibyabaye ku bantu ba Nuhu, aba Adi, aba Thamudu n’ababayeho nyuma yabo. Kandi Allah ntabwo ashaka kurenganya abagaragu (be).”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَيَٰقَوۡمِ إِنِّيٓ أَخَافُ عَلَيۡكُمۡ يَوۡمَ ٱلتَّنَادِ
“Yemwe bantu banjye! Mu by’ukuri ndatinya ko mwazagerwaho (n’ibihano) ku munsi wo guhamagarana (hagati y’abantu bo mu ijuru n’abo mu muriro),[1]
[1] -Reba Surat ul A’araf: 44-50.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
يَوۡمَ تُوَلُّونَ مُدۡبِرِينَ مَا لَكُم مِّنَ ٱللَّهِ مِنۡ عَاصِمٖۗ وَمَن يُضۡلِلِ ٱللَّهُ فَمَا لَهُۥ مِنۡ هَادٖ
Umunsi muzahindukira muhunga (mubonye umuriro), ntimuzabona ubakiza (ibihano bya) Allah.” Kandi uwo Allah yarekeye mu buyobe ntiyagira umuyobora.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَلَقَدۡ جَآءَكُمۡ يُوسُفُ مِن قَبۡلُ بِٱلۡبَيِّنَٰتِ فَمَا زِلۡتُمۡ فِي شَكّٖ مِّمَّا جَآءَكُم بِهِۦۖ حَتَّىٰٓ إِذَا هَلَكَ قُلۡتُمۡ لَن يَبۡعَثَ ٱللَّهُ مِنۢ بَعۡدِهِۦ رَسُولٗاۚ كَذَٰلِكَ يُضِلُّ ٱللَّهُ مَنۡ هُوَ مُسۡرِفٞ مُّرۡتَابٌ
Kandi rwose Yusuf yari yarabagezeho na mbere afite ibimenyetso bigaragara, ariko mwagumye mu gushidikanya ku byo abazaniye. Nuko ubwo yari amaze gupfa, muravuga muti “Allah ntazigera yohereza indi ntumwa nyuma ye. Uko ni ko Allah arekera mu buyobe wa wundi urengera, ushidikanya.”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
ٱلَّذِينَ يُجَٰدِلُونَ فِيٓ ءَايَٰتِ ٱللَّهِ بِغَيۡرِ سُلۡطَٰنٍ أَتَىٰهُمۡۖ كَبُرَ مَقۡتًا عِندَ ٱللَّهِ وَعِندَ ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْۚ كَذَٰلِكَ يَطۡبَعُ ٱللَّهُ عَلَىٰ كُلِّ قَلۡبِ مُتَكَبِّرٖ جَبَّارٖ
Ba bandi bajya impaka ku magambo ya Allah kandi nta gihamya yabagezeho, (ibyo) Allah arabyanga bikomeye ndetse (bikangwa) n’abemeramana. Uko ni ko Allah adanangira umutima wa buri mwibone wese w’icyigomeke.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَقَالَ فِرۡعَوۡنُ يَٰهَٰمَٰنُ ٱبۡنِ لِي صَرۡحٗا لَّعَلِّيٓ أَبۡلُغُ ٱلۡأَسۡبَٰبَ
Farawo aravuga ati “Yewe Hamana! Nyubakira umunara kugira ngo mbashe kugera mu mayira;
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
أَسۡبَٰبَ ٱلسَّمَٰوَٰتِ فَأَطَّلِعَ إِلَىٰٓ إِلَٰهِ مُوسَىٰ وَإِنِّي لَأَظُنُّهُۥ كَٰذِبٗاۚ وَكَذَٰلِكَ زُيِّنَ لِفِرۡعَوۡنَ سُوٓءُ عَمَلِهِۦ وَصُدَّ عَنِ ٱلسَّبِيلِۚ وَمَا كَيۡدُ فِرۡعَوۡنَ إِلَّا فِي تَبَابٖ
“Amayira yo mu birere, no kugira ngo nshobore kubona Imana ya Musa; ariko ndakeka ko (Musa) ari umubeshyi.” Uko ni ko Farawo yakundishijwe ibikorwa bye bibi maze akumirwa mu nzira y’ukuri. Kandi ubugambanyi bwa Farawo nta cyo bwamumariye uretse ko bwatumye arimbuka.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَقَالَ ٱلَّذِيٓ ءَامَنَ يَٰقَوۡمِ ٱتَّبِعُونِ أَهۡدِكُمۡ سَبِيلَ ٱلرَّشَادِ
Naho wa wundi wemeye (wo mu bantu ba Farawo) aravuga ati “Yemwe bantu banjye! Nimunkurikire mbayobore mu nzira itunganye”;
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
يَٰقَوۡمِ إِنَّمَا هَٰذِهِ ٱلۡحَيَوٰةُ ٱلدُّنۡيَا مَتَٰعٞ وَإِنَّ ٱلۡأٓخِرَةَ هِيَ دَارُ ٱلۡقَرَارِ
“Yemwe bantu banjye! Mu by’ukuri ubu buzima bw’isi ni umunezero w’igihe gito, kandi rwose (ubuzima bw’) imperuka ni bwo buturo buzahoraho.”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
مَنۡ عَمِلَ سَيِّئَةٗ فَلَا يُجۡزَىٰٓ إِلَّا مِثۡلَهَاۖ وَمَنۡ عَمِلَ صَٰلِحٗا مِّن ذَكَرٍ أَوۡ أُنثَىٰ وَهُوَ مُؤۡمِنٞ فَأُوْلَٰٓئِكَ يَدۡخُلُونَ ٱلۡجَنَّةَ يُرۡزَقُونَ فِيهَا بِغَيۡرِ حِسَابٖ
“Uzakora igikorwa kibi azahembwa ikingana na cyo, naho uzakora igikorwa cyiza, yaba umugabo cyangwa umugore akaba ari n’umwemera; abo ni bo bazinjira mu ijuru, bahabwemo amafunguro nta kugererwa.”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
۞ وَيَٰقَوۡمِ مَا لِيٓ أَدۡعُوكُمۡ إِلَى ٱلنَّجَوٰةِ وَتَدۡعُونَنِيٓ إِلَى ٱلنَّارِ
“Yemwe bantu banjye! Kuki mbahamagarira kurokoka, mwe mukampamagarira kugana umuriro?”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
تَدۡعُونَنِي لِأَكۡفُرَ بِٱللَّهِ وَأُشۡرِكَ بِهِۦ مَا لَيۡسَ لِي بِهِۦ عِلۡمٞ وَأَنَا۠ أَدۡعُوكُمۡ إِلَى ٱلۡعَزِيزِ ٱلۡغَفَّٰرِ
“Murampamagarira guhakana Allah ngo mubangikanye n’ibyo ntafitiye ubumenyi? Nyamara njye ndabahamagarira kugana (Allah) Nyirimbaraga zihebuje, Ubabarira ibyaha.”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
لَا جَرَمَ أَنَّمَا تَدۡعُونَنِيٓ إِلَيۡهِ لَيۡسَ لَهُۥ دَعۡوَةٞ فِي ٱلدُّنۡيَا وَلَا فِي ٱلۡأٓخِرَةِ وَأَنَّ مَرَدَّنَآ إِلَى ٱللَّهِ وَأَنَّ ٱلۡمُسۡرِفِينَ هُمۡ أَصۡحَٰبُ ٱلنَّارِ
“Nta gushidikanya ko ibyo mumpamagarira nta cyo byamarira mu byo nabisaba, haba ku isi cyangwa ku mperuka, kandi igarukiro ryacu ni kwa Allah. Kandi abarengera imbago (za Allah) ni bo bantu bo mu muriro.”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
فَسَتَذۡكُرُونَ مَآ أَقُولُ لَكُمۡۚ وَأُفَوِّضُ أَمۡرِيٓ إِلَى ٱللَّهِۚ إِنَّ ٱللَّهَ بَصِيرُۢ بِٱلۡعِبَادِ
“Kandi muzibuka ibyo mbabwira! Nanjye ibyanjye mbyeguriye Allah! Mu by’ukuri Allah ni Ubona abagaragu be mu buryo buhebuje.”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
فَوَقَىٰهُ ٱللَّهُ سَيِّـَٔاتِ مَا مَكَرُواْۖ وَحَاقَ بِـَٔالِ فِرۡعَوۡنَ سُوٓءُ ٱلۡعَذَابِ
Nuko Allah amurinda imigambi mibisha yabo bari bagambiriye, maze ibihano bibi bigota abantu ba Farawo.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
ٱلنَّارُ يُعۡرَضُونَ عَلَيۡهَا غُدُوّٗا وَعَشِيّٗاۚ وَيَوۡمَ تَقُومُ ٱلسَّاعَةُ أَدۡخِلُوٓاْ ءَالَ فِرۡعَوۡنَ أَشَدَّ ٱلۡعَذَابِ
Umuriro bawushyirwamo mu gitondo na nimunsi (aho bari mu mva zabo), n’igihe umunsi w’imperuka wageze (abamalayika bazabwirwa bati): “Nimwinjize abantu ba Farawo mu bihano (umuriro) bikaze cyane.”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَإِذۡ يَتَحَآجُّونَ فِي ٱلنَّارِ فَيَقُولُ ٱلضُّعَفَٰٓؤُاْ لِلَّذِينَ ٱسۡتَكۡبَرُوٓاْ إِنَّا كُنَّا لَكُمۡ تَبَعٗا فَهَلۡ أَنتُم مُّغۡنُونَ عَنَّا نَصِيبٗا مِّنَ ٱلنَّارِ
Kandi (zirikana) ubwo bazatongana bari mu muriro (baterana amagambo), maze abanyantege nke babwire ba bandi bibonaga (ku isi) bati “Mu by’ukuri ni mwe twakurikiraga. Ese none hari icyo mwatumarira, mu kutugabanyiriza kuri ibi bihano by’umuriro?”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
قَالَ ٱلَّذِينَ ٱسۡتَكۡبَرُوٓاْ إِنَّا كُلّٞ فِيهَآ إِنَّ ٱللَّهَ قَدۡ حَكَمَ بَيۡنَ ٱلۡعِبَادِ
Ba bandi bibonaga (ku isi) bazavuga bati “Rwose twese tuwurimo! Mu by’ukuri Allah yamaze gukiranura abagaragu be.”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَقَالَ ٱلَّذِينَ فِي ٱلنَّارِ لِخَزَنَةِ جَهَنَّمَ ٱدۡعُواْ رَبَّكُمۡ يُخَفِّفۡ عَنَّا يَوۡمٗا مِّنَ ٱلۡعَذَابِ
Nuko abari mu muriro bazabwire abarinzi ba Jahanamu bati “Nimudusabire Nyagasani wanyu atugabanyirize ibihano kabone n’ubwo byaba umunsi umwe.”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
قَالُوٓاْ أَوَلَمۡ تَكُ تَأۡتِيكُمۡ رُسُلُكُم بِٱلۡبَيِّنَٰتِۖ قَالُواْ بَلَىٰۚ قَالُواْ فَٱدۡعُواْۗ وَمَا دُعَٰٓؤُاْ ٱلۡكَٰفِرِينَ إِلَّا فِي ضَلَٰلٍ
Bazababwira bati “Ese Intumwa zanyu ntizabageragaho zibazaniye ibimenyetso bigaragara?” Bavuge bati “Ni byo (zatugezeho)!” (Abarinzi b’umuriro) bavuge bati “Ngaho nimusabe ariko ugusaba kw’abahakanyi nta cyo kumara uretse igihombo.”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
إِنَّا لَنَنصُرُ رُسُلَنَا وَٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ فِي ٱلۡحَيَوٰةِ ٱلدُّنۡيَا وَيَوۡمَ يَقُومُ ٱلۡأَشۡهَٰدُ
Mu by’ukuri dutabara Intumwa zacu na ba bandi bemeye (Intumwa bakazikurikira) bakiri mu buzima bw’isi, no ku munsi abahamya bazahagarara (babashinja ibyo bakoze).
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
يَوۡمَ لَا يَنفَعُ ٱلظَّٰلِمِينَ مَعۡذِرَتُهُمۡۖ وَلَهُمُ ٱللَّعۡنَةُ وَلَهُمۡ سُوٓءُ ٱلدَّارِ
Umunsi urwitwazo rw’inkozi z’ibibi rutazagira icyo ruzimarira, ndetse bazagira umuvumo n’ubuturo bubi.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَلَقَدۡ ءَاتَيۡنَا مُوسَى ٱلۡهُدَىٰ وَأَوۡرَثۡنَا بَنِيٓ إِسۡرَٰٓءِيلَ ٱلۡكِتَٰبَ
Kandi rwose twahaye Musa umuyoboro (Tawurati), tunaha bene Isiraheli kuba abazungura b’icyo gitabo,
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
هُدٗى وَذِكۡرَىٰ لِأُوْلِي ٱلۡأَلۡبَٰبِ
(Ngo kibe) umuyoboro n’urwibutso ku bafite ubwenge.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
فَٱصۡبِرۡ إِنَّ وَعۡدَ ٱللَّهِ حَقّٞ وَٱسۡتَغۡفِرۡ لِذَنۢبِكَ وَسَبِّحۡ بِحَمۡدِ رَبِّكَ بِٱلۡعَشِيِّ وَٱلۡإِبۡكَٰرِ
Bityo (yewe Muhamadi) ihangane! Mu by’ukuri isezerano rya Allah ni ukuri. Kandi usabe imbabazi z’ibyaha byawe, ndetse unasingize ikuzo rya Nyagasani wawe buri uko bwije na buri uko bucyeye.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
إِنَّ ٱلَّذِينَ يُجَٰدِلُونَ فِيٓ ءَايَٰتِ ٱللَّهِ بِغَيۡرِ سُلۡطَٰنٍ أَتَىٰهُمۡ إِن فِي صُدُورِهِمۡ إِلَّا كِبۡرٞ مَّا هُم بِبَٰلِغِيهِۚ فَٱسۡتَعِذۡ بِٱللَّهِۖ إِنَّهُۥ هُوَ ٱلسَّمِيعُ ٱلۡبَصِيرُ
Mu by’ukuri ba bandi bajya impaka ku magambo ya Allah kandi nta gihamya yabagezeho, rwose nta kindi kiri mu mitima yabo usibye ubwibone (bwo gushaka gusumba Intumwa), kandi ntibazabigeraho. Bityo, jya wikinga kuri Allah (akurinde ibibi byabo). Mu by’ukuri ni We Uwumva cyane, Ubona bihebuje.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
لَخَلۡقُ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِ أَكۡبَرُ مِنۡ خَلۡقِ ٱلنَّاسِ وَلَٰكِنَّ أَكۡثَرَ ٱلنَّاسِ لَا يَعۡلَمُونَ
Rwose iremwa ry’ibirere n’isi ni ryo rikomeye kuruta iremwa ry’abantu (no kubazura); nyamara abenshi mu bantu ntibabizi.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَمَا يَسۡتَوِي ٱلۡأَعۡمَىٰ وَٱلۡبَصِيرُ وَٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ وَعَمِلُواْ ٱلصَّٰلِحَٰتِ وَلَا ٱلۡمُسِيٓءُۚ قَلِيلٗا مَّا تَتَذَكَّرُونَ
Kandi utabona ntabwo ari kimwe n’ubona, ndetse na ba bandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza si kimwe n’abakora ibibi. Ariko ni gake mwibuka.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
إِنَّ ٱلسَّاعَةَ لَأٓتِيَةٞ لَّا رَيۡبَ فِيهَا وَلَٰكِنَّ أَكۡثَرَ ٱلنَّاسِ لَا يُؤۡمِنُونَ
Mu by’ukuri imperuka izaza nta kuyishidikanyaho, ariko abenshi mu bantu ntibabyemera.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَقَالَ رَبُّكُمُ ٱدۡعُونِيٓ أَسۡتَجِبۡ لَكُمۡۚ إِنَّ ٱلَّذِينَ يَسۡتَكۡبِرُونَ عَنۡ عِبَادَتِي سَيَدۡخُلُونَ جَهَنَّمَ دَاخِرِينَ
Kandi Nyagasani wanyu yaravuze ati “Nimunsabe, ndabasubiza. Mu by’ukuri ba bandi bibona bakanga kunsenga (kunsaba), bazinjira mu muriro basuzuguritse.”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
ٱللَّهُ ٱلَّذِي جَعَلَ لَكُمُ ٱلَّيۡلَ لِتَسۡكُنُواْ فِيهِ وَٱلنَّهَارَ مُبۡصِرًاۚ إِنَّ ٱللَّهَ لَذُو فَضۡلٍ عَلَى ٱلنَّاسِ وَلَٰكِنَّ أَكۡثَرَ ٱلنَّاسِ لَا يَشۡكُرُونَ
Allah ni We wabashyiriyeho ijoro kugira ngo muriruhukemo ndetse anabashyiriraho amanywa kugira ngo mubashe kubona (bityo mushake ibibabeshaho). Mu by’ukuri Allah ni nyir’ingabire ku bantu; nyamara abenshi mu bantu ntibashima.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
ذَٰلِكُمُ ٱللَّهُ رَبُّكُمۡ خَٰلِقُ كُلِّ شَيۡءٖ لَّآ إِلَٰهَ إِلَّا هُوَۖ فَأَنَّىٰ تُؤۡفَكُونَ
Uwo ni Allah Nyagasani wanyu, Umuremyi wa buri kintu, nta yindi mana ibaho itari We. Ese ni gute mureka ukuri (mugasenga ibitari Allah)?
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
كَذَٰلِكَ يُؤۡفَكُ ٱلَّذِينَ كَانُواْ بِـَٔايَٰتِ ٱللَّهِ يَجۡحَدُونَ
Uko ni ko abahakanaga ibimenyetso bya Allah bateshwaga ukuri.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
ٱللَّهُ ٱلَّذِي جَعَلَ لَكُمُ ٱلۡأَرۡضَ قَرَارٗا وَٱلسَّمَآءَ بِنَآءٗ وَصَوَّرَكُمۡ فَأَحۡسَنَ صُوَرَكُمۡ وَرَزَقَكُم مِّنَ ٱلطَّيِّبَٰتِۚ ذَٰلِكُمُ ٱللَّهُ رَبُّكُمۡۖ فَتَبَارَكَ ٱللَّهُ رَبُّ ٱلۡعَٰلَمِينَ
Allah yabashyiriyeho isi nk’ahantu ho gutura kandi hatekanye, (anabaremera) ikirere nk’igisenge, nuko abaha amashusho maze arayatunganya, ndetse abaha n’amafunguro meza. Uwo ni we Allah, Nyagasani wanyu. Bityo, ubutagatifu ni ubwa Allah, Nyagasani w’ibiremwa byose.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
هُوَ ٱلۡحَيُّ لَآ إِلَٰهَ إِلَّا هُوَ فَٱدۡعُوهُ مُخۡلِصِينَ لَهُ ٱلدِّينَۗ ٱلۡحَمۡدُ لِلَّهِ رَبِّ ٱلۡعَٰلَمِينَ
Ni We Uhoraho (Nyirubuzima bwuzuye), nta yindi mana ikwiye gusengwa by’ukuri uretse We. Bityo, nimumusabe mumuhariye kugaragirwa wenyine. Ishimwe n’ikuzo byuzuye ni ibya Allah, Nyagasani w’ibiremwa byose.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
۞ قُلۡ إِنِّي نُهِيتُ أَنۡ أَعۡبُدَ ٱلَّذِينَ تَدۡعُونَ مِن دُونِ ٱللَّهِ لَمَّا جَآءَنِيَ ٱلۡبَيِّنَٰتُ مِن رَّبِّي وَأُمِرۡتُ أَنۡ أُسۡلِمَ لِرَبِّ ٱلۡعَٰلَمِينَ
Vuga uti “Mu by’ukuri nabujijwe kugaragira ibyo musenga bitari Allah, ubwo nagerwagaho n’ibimenyetso bigaragara biturutse kwa Nyagasani wanjye. Kandi nategetswe kwicisha bugufi imbere ya Nyagasani w’ibiremwa byose.”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
هُوَ ٱلَّذِي خَلَقَكُم مِّن تُرَابٖ ثُمَّ مِن نُّطۡفَةٖ ثُمَّ مِنۡ عَلَقَةٖ ثُمَّ يُخۡرِجُكُمۡ طِفۡلٗا ثُمَّ لِتَبۡلُغُوٓاْ أَشُدَّكُمۡ ثُمَّ لِتَكُونُواْ شُيُوخٗاۚ وَمِنكُم مَّن يُتَوَفَّىٰ مِن قَبۡلُۖ وَلِتَبۡلُغُوٓاْ أَجَلٗا مُّسَمّٗى وَلَعَلَّكُمۡ تَعۡقِلُونَ
Ni We wabaremye abakomoye mu gitaka, hanyuma mu ntanga, hanyuma mu rusoro rw’amaraso, hanyuma abasohora (muri nyababyeyi) muri impinja, kugira ngo mugere ku bukure mu bwenge no mu gihagararo, hanyuma mube abasaza. No muri mwe harimo abapfa mbere, (Allah abikora gutyo) kugira ngo muzageze ku gihe cyagenwe, ngo wenda mwagira ubwenge.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
هُوَ ٱلَّذِي يُحۡيِۦ وَيُمِيتُۖ فَإِذَا قَضَىٰٓ أَمۡرٗا فَإِنَّمَا يَقُولُ لَهُۥ كُن فَيَكُونُ
Ni We utanga ubuzima akanatanga urupfu. Kandi iyo aciye iteka ku kintu, mu by’ukuri arakibwira ngo “Ba, nuko kikaba! ”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
أَلَمۡ تَرَ إِلَى ٱلَّذِينَ يُجَٰدِلُونَ فِيٓ ءَايَٰتِ ٱللَّهِ أَنَّىٰ يُصۡرَفُونَ
Ese ntubona ba bandi bajya impaka ku magambo ya Allah ukuntu bateshwa ukuri (bakajya mu buyobe)!
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
ٱلَّذِينَ كَذَّبُواْ بِٱلۡكِتَٰبِ وَبِمَآ أَرۡسَلۡنَا بِهِۦ رُسُلَنَاۖ فَسَوۡفَ يَعۡلَمُونَ
Babandi bahinyuye igitabo (Qur’an) ndetse n’ibindi (bitabo) twoherereje Intumwa zacu, vuba aha bazaba bamenya (ko ibyo barimo atari ukuri)!
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
إِذِ ٱلۡأَغۡلَٰلُ فِيٓ أَعۡنَٰقِهِمۡ وَٱلسَّلَٰسِلُ يُسۡحَبُونَ
Ubwo bazazirikwa imigozi y’ibyuma n’iminyururu mu majosi bakururwa,
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
فِي ٱلۡحَمِيمِ ثُمَّ فِي ٱلنَّارِ يُسۡجَرُونَ
(Bagaragurwa) mu mazi yatuye, hanyuma batwikirwe mu muriro.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
ثُمَّ قِيلَ لَهُمۡ أَيۡنَ مَا كُنتُمۡ تُشۡرِكُونَ
Maze babwirwe bati “Biri hehe ibyo mwajyaga mugaragira (ibigirwamana)
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
مِن دُونِ ٱللَّهِۖ قَالُواْ ضَلُّواْ عَنَّا بَل لَّمۡ نَكُن نَّدۡعُواْ مِن قَبۡلُ شَيۡـٔٗاۚ كَذَٰلِكَ يُضِلُّ ٱللَّهُ ٱلۡكَٰفِرِينَ
Muretse Allah?” Bavuge bati “Twabibuze! Ahubwo na mbere nta n’ibyo twasengaga.” Uko ni ko Allah arekera abahakanyi mu buyobe.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
ذَٰلِكُم بِمَا كُنتُمۡ تَفۡرَحُونَ فِي ٱلۡأَرۡضِ بِغَيۡرِ ٱلۡحَقِّ وَبِمَا كُنتُمۡ تَمۡرَحُونَ
Ibyo (bihano mubihawe) kubera ko ku isi mwajyaga mwishimira (ibangikanyamana) bitari mu kuri, ndetse no kubera ko mwajyaga mwishimira cyane (ibibi mwakoraga).
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
ٱدۡخُلُوٓاْ أَبۡوَٰبَ جَهَنَّمَ خَٰلِدِينَ فِيهَاۖ فَبِئۡسَ مَثۡوَى ٱلۡمُتَكَبِّرِينَ
Ngaho nimwinjire mu miryango y’umuriro wa Jahanamu, muzabamo ubuziraherezo. Kandi ni bwo buturo bubi bw’abibone.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
فَٱصۡبِرۡ إِنَّ وَعۡدَ ٱللَّهِ حَقّٞۚ فَإِمَّا نُرِيَنَّكَ بَعۡضَ ٱلَّذِي نَعِدُهُمۡ أَوۡ نَتَوَفَّيَنَّكَ فَإِلَيۡنَا يُرۡجَعُونَ
Bityo, jya wihangana (yewe Muhamadi), mu by’ukuri isezerano rya Allah ni ukuri. Kandi n’iyo twakwereka bimwe mu byo tubasezeranya (ukiri ku isi), cyangwa tukakuzuriza igihe cyawe cyo kubaho (tukakwambura ubuzima), (uko byagenda kose) iwacu ni ho bazagarurwa.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَلَقَدۡ أَرۡسَلۡنَا رُسُلٗا مِّن قَبۡلِكَ مِنۡهُم مَّن قَصَصۡنَا عَلَيۡكَ وَمِنۡهُم مَّن لَّمۡ نَقۡصُصۡ عَلَيۡكَۗ وَمَا كَانَ لِرَسُولٍ أَن يَأۡتِيَ بِـَٔايَةٍ إِلَّا بِإِذۡنِ ٱللَّهِۚ فَإِذَا جَآءَ أَمۡرُ ٱللَّهِ قُضِيَ بِٱلۡحَقِّ وَخَسِرَ هُنَالِكَ ٱلۡمُبۡطِلُونَ
Kandi rwose twohereje Intumwa (nyinshi) mbere yawe; muri zo hari izo twakubariye inkuru zazo, ndetse hari n’izo tutakubwiye ibyazo. Ntibyashoboka ko hari Intumwa yagira igitangaza ikora itabishobojwe na Allah. Ariko itegeko rya Allah (ry’ibihano) nirisohora, imanza zizacibwa mu kuri, kandi icyo gihe igihombo kizaba icy’abanyabinyoma.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
ٱللَّهُ ٱلَّذِي جَعَلَ لَكُمُ ٱلۡأَنۡعَٰمَ لِتَرۡكَبُواْ مِنۡهَا وَمِنۡهَا تَأۡكُلُونَ
Allah ni We wabahaye amatungo kugira ngo mugire ayo mugendaho ndetse n’ayo murya.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَلَكُمۡ فِيهَا مَنَٰفِعُ وَلِتَبۡلُغُواْ عَلَيۡهَا حَاجَةٗ فِي صُدُورِكُمۡ وَعَلَيۡهَا وَعَلَى ٱلۡفُلۡكِ تُحۡمَلُونَ
Munayafiteho n’izindi nyungu nyinshi ndetse anabafasha kugera ku byo mwifuza mu mitima yanyu. Muyagendaho (ku butaka) mukanagenda mu mato.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَيُرِيكُمۡ ءَايَٰتِهِۦ فَأَيَّ ءَايَٰتِ ٱللَّهِ تُنكِرُونَ
Anabereka ibimenyetso bye. Ese ni ibihe bimenyetso bya Allah muhakana?
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
أَفَلَمۡ يَسِيرُواْ فِي ٱلۡأَرۡضِ فَيَنظُرُواْ كَيۡفَ كَانَ عَٰقِبَةُ ٱلَّذِينَ مِن قَبۡلِهِمۡۚ كَانُوٓاْ أَكۡثَرَ مِنۡهُمۡ وَأَشَدَّ قُوَّةٗ وَءَاثَارٗا فِي ٱلۡأَرۡضِ فَمَآ أَغۡنَىٰ عَنۡهُم مَّا كَانُواْ يَكۡسِبُونَ
Ese (abahakanyi) ntibatambagira isi ngo barebe uko iherezo ry’abababanjirije ryagenze? Bari benshi kubarusha banabarusha imbaraga, ndetse banasize byinshi ku isi kubarusha; nyamara ibyo bakoraga nta cyo byabamariye.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
فَلَمَّا جَآءَتۡهُمۡ رُسُلُهُم بِٱلۡبَيِّنَٰتِ فَرِحُواْ بِمَا عِندَهُم مِّنَ ٱلۡعِلۡمِ وَحَاقَ بِهِم مَّا كَانُواْ بِهِۦ يَسۡتَهۡزِءُونَ
Nuko ubwo bagerwagaho n’Intumwa zabo zibazaniye ibimenyetso bigaragara, biratanye ubumenyi bari bafite, maze bagotwa n’ibyo bajyaga bakerensa (ibihano).
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
فَلَمَّا رَأَوۡاْ بَأۡسَنَا قَالُوٓاْ ءَامَنَّا بِٱللَّهِ وَحۡدَهُۥ وَكَفَرۡنَا بِمَا كُنَّا بِهِۦ مُشۡرِكِينَ
Nuko babonye ibihano byacu, baravuga bati “Twemeye Allah wenyine, kandi duhakanye ibyo twajyaga tumubangikanya na byo.”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
فَلَمۡ يَكُ يَنفَعُهُمۡ إِيمَٰنُهُمۡ لَمَّا رَأَوۡاْ بَأۡسَنَاۖ سُنَّتَ ٱللَّهِ ٱلَّتِي قَدۡ خَلَتۡ فِي عِبَادِهِۦۖ وَخَسِرَ هُنَالِكَ ٱلۡكَٰفِرُونَ
Ukwemera kwabo nta cyo kwabamariye nyuma yo kubona ibihano byacu. Uwo ni wo wari umugenzo wa Allah ku bagaragu be mu bihe byo hambere. Kandi icyo gihe igihombo cyabaye icy’abahakanyi (ubwo ibihano byacu byabageragaho).
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
 
የይዘት ትርጉም ምዕራፍ: ሱረቱ ጋፊር
የምዕራፎች ማውጫ የገፅ ቁጥር
 
የቅዱስ ቁርዓን ይዘት ትርጉም - ኪንያርዋንድኛ ትርጉም - የትርጉሞች ማዉጫ

የተከበረው ቁርአን ኪንያርዋንድኛ ቋንቋ መልዕክተ ትርጉም - በሩዋንዳ ሙስሊሞች ማህበር

መዝጋት