“Nyagasani wacu! Unabinjize mu ijuru rihoraho (rya Edeni) wabasezeranyije, ndetse unaryinjizemo n’abari intungane mu bakurambere babo, mu bagore babo no mu rubyaro rwabo. Mu by’ukuri ni Wowe Munyembaraga zihebuje, Nyirubugenge buhambaye uhebuje.”
Mu by’ukuri ba bandi bahakanye (ubwo bazaba binjizwa mu muriro) bazabwirwa bati “Rwose uburakari bwa Allah (abafitiye) burakomeye cyane kuruta ubwo mufitanye hagati yanyu (muri mu muriro), kubera ko mwajyaga muhamagarirwa kwemera ariko mugahakana.”
Ibyo ni ukubera ko iyo mwahamagarirwaga kugaragira Allah wenyine, mwarahakanaga. Nyamara yabangikanywa (n’ibindi) mukaba ari bwo mwemera. Bityo, ubucamanza ni ubwa Allah, Uwikirenga, Usumba byose.
(Allah) ni We ubereka ibimenyetso bye, akanabamanurira mu kirere (imvura ituma mubona) amafunguro, nyamara ntawuzirikana (ibyo bimenyetso) usibye ugarukira Allah.
Umunsi bose bazagaragara, nta na kimwe mu byabo kizihisha Allah. (Allah azavuga ati) “Uyu munsi ubwami ni ubwa nde?” (Allah azisubiza agira ati) “Ni ubwa Allah, Umwe rukumbi, Umunyembaraga z’ikirenga.”
Kandi Allah aca imanza mu kuri, naho ibyo basenga bitari We, nta bubasha na mba bifite bwo guca urubanza. Mu by’ukuri Allah ni Uwumva cyane, Ubona bihebuje.
Ibyo ni ukubera ko Intumwa zabo zabageragaho zibazaniye ibitangaza bigaragara, maze bagahakana. Nuko Allah arabahana. Mu by’ukuri ni Umunyembaraga, Nyiribihano bikaze.
Nuko Farawo aravuga ati “Nimundeke nice Musa, maze ahamagare Nyagasani we (amutabare). Mu by’ukuri ndatinya ko yahindura idini ryanyu cyangwa agakwirakwiza ubwononnyi mu gihugu (Misiri).”
Maze umwemera wo mu bantu ba Farawo, wahishaga ukwemera kwe, aravuga ati “Ese murica umuntu mumuhora ko avuga ati ‘Nyagasani wanjye ni Allah?’ Kandi abazaniye ibimenyetso bigaragara biturutse kwa Nyagasani wanyu? Niba ari umubeshyi, ikinyoma cye kizamugaruka, kandi niba ari umunyakuri, bimwe mu byo abasezeranya bizababaho. Rwose Allah ntayobora urengera (amategeko ye), umunyakinyoma.”
Kandi rwose Yusuf yari yarabagezeho na mbere afite ibimenyetso bigaragara, ariko mwagumye mu gushidikanya ku byo abazaniye. Nuko ubwo yari amaze gupfa, muravuga muti “Allah ntazigera yohereza indi ntumwa nyuma ye. Uko ni ko Allah arekera mu buyobe wa wundi urengera, ushidikanya.”
Ba bandi bajya impaka ku magambo ya Allah kandi nta gihamya yabagezeho, (ibyo) Allah arabyanga bikomeye ndetse (bikangwa) n’abemeramana. Uko ni ko Allah adanangira umutima wa buri mwibone wese w’icyigomeke.
“Amayira yo mu birere, no kugira ngo nshobore kubona Imana ya Musa; ariko ndakeka ko (Musa) ari umubeshyi.” Uko ni ko Farawo yakundishijwe ibikorwa bye bibi maze akumirwa mu nzira y’ukuri. Kandi ubugambanyi bwa Farawo nta cyo bwamumariye uretse ko bwatumye arimbuka.
“Uzakora igikorwa kibi azahembwa ikingana na cyo, naho uzakora igikorwa cyiza, yaba umugabo cyangwa umugore akaba ari n’umwemera; abo ni bo bazinjira mu ijuru, bahabwemo amafunguro nta kugererwa.”
“Nta gushidikanya ko ibyo mumpamagarira nta cyo byamarira mu byo nabisaba, haba ku isi cyangwa ku mperuka, kandi igarukiro ryacu ni kwa Allah. Kandi abarengera imbago (za Allah) ni bo bantu bo mu muriro.”
Umuriro bawushyirwamo mu gitondo na nimunsi (aho bari mu mva zabo), n’igihe umunsi w’imperuka wageze (abamalayika bazabwirwa bati): “Nimwinjize abantu ba Farawo mu bihano (umuriro) bikaze cyane.”
Kandi (zirikana) ubwo bazatongana bari mu muriro (baterana amagambo), maze abanyantege nke babwire ba bandi bibonaga (ku isi) bati “Mu by’ukuri ni mwe twakurikiraga. Ese none hari icyo mwatumarira, mu kutugabanyiriza kuri ibi bihano by’umuriro?”
Mu by’ukuri dutabara Intumwa zacu na ba bandi bemeye (Intumwa bakazikurikira) bakiri mu buzima bw’isi, no ku munsi abahamya bazahagarara (babashinja ibyo bakoze).
Bityo (yewe Muhamadi) ihangane! Mu by’ukuri isezerano rya Allah ni ukuri. Kandi usabe imbabazi z’ibyaha byawe, ndetse unasingize ikuzo rya Nyagasani wawe buri uko bwije na buri uko bucyeye.
Mu by’ukuri ba bandi bajya impaka ku magambo ya Allah kandi nta gihamya yabagezeho, rwose nta kindi kiri mu mitima yabo usibye ubwibone (bwo gushaka gusumba Intumwa), kandi ntibazabigeraho. Bityo, jya wikinga kuri Allah (akurinde ibibi byabo). Mu by’ukuri ni We Uwumva cyane, Ubona bihebuje.
Kandi Nyagasani wanyu yaravuze ati “Nimunsabe, ndabasubiza. Mu by’ukuri ba bandi bibona bakanga kunsenga (kunsaba), bazinjira mu muriro basuzuguritse.”
Allah ni We wabashyiriyeho ijoro kugira ngo muriruhukemo ndetse anabashyiriraho amanywa kugira ngo mubashe kubona (bityo mushake ibibabeshaho). Mu by’ukuri Allah ni nyir’ingabire ku bantu; nyamara abenshi mu bantu ntibashima.
Ni We wabaremye abakomoye mu gitaka, hanyuma mu ntanga, hanyuma mu rusoro rw’amaraso, hanyuma abasohora (muri nyababyeyi) muri impinja, kugira ngo mugere ku bukure mu bwenge no mu gihagararo, hanyuma mube abasaza. No muri mwe harimo abapfa mbere, (Allah abikora gutyo) kugira ngo muzageze ku gihe cyagenwe, ngo wenda mwagira ubwenge.
Ibyo (bihano mubihawe) kubera ko ku isi mwajyaga mwishimira (ibangikanyamana) bitari mu kuri, ndetse no kubera ko mwajyaga mwishimira cyane (ibibi mwakoraga).
Ukwemera kwabo nta cyo kwabamariye nyuma yo kubona ibihano byacu. Uwo ni wo wari umugenzo wa Allah ku bagaragu be mu bihe byo hambere. Kandi icyo gihe igihombo cyabaye icy’abahakanyi (ubwo ibihano byacu byabageragaho).