Check out the new design

የቅዱስ ቁርዓን ይዘት ትርጉም - የኪንያርዋንድኛ ትርጉም - የሩዋንዳ ሙስሊም ማህበር * - የትርጉሞች ማዉጫ

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

የይዘት ትርጉም ምዕራፍ: አል-ማኢዳህ   አንቀጽ:
وَمَا لَنَا لَا نُؤۡمِنُ بِٱللَّهِ وَمَا جَآءَنَا مِنَ ٱلۡحَقِّ وَنَطۡمَعُ أَن يُدۡخِلَنَا رَبُّنَا مَعَ ٱلۡقَوۡمِ ٱلصَّٰلِحِينَ
Ese ni iki cyatubuza kwemera Allah n’ukuri kwatugezeho (Qur’an), kandi twifuza ko Nyagasani wacu adushyira hamwe n’abantu b’intungane (mu ijuru)?
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
فَأَثَٰبَهُمُ ٱللَّهُ بِمَا قَالُواْ جَنَّٰتٖ تَجۡرِي مِن تَحۡتِهَا ٱلۡأَنۡهَٰرُ خَٰلِدِينَ فِيهَاۚ وَذَٰلِكَ جَزَآءُ ٱلۡمُحۡسِنِينَ
Bityo, kubera ibyo bavuze, Allah yabagororeye ubusitani butembamo imigezi (Ijuru), bakazabubamo ubuziraherezo. Kandi iyo ni yo ngororano y’abakora ibyiza.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَٱلَّذِينَ كَفَرُواْ وَكَذَّبُواْ بِـَٔايَٰتِنَآ أُوْلَٰٓئِكَ أَصۡحَٰبُ ٱلۡجَحِيمِ
Naho ba bandi bahakanye bakanahinyura ibimenyetso byacu, abo bazaba abo mu muriro wa Jahanamu.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ لَا تُحَرِّمُواْ طَيِّبَٰتِ مَآ أَحَلَّ ٱللَّهُ لَكُمۡ وَلَا تَعۡتَدُوٓاْۚ إِنَّ ٱللَّهَ لَا يُحِبُّ ٱلۡمُعۡتَدِينَ
Yemwe abemeye! Ntimukaziririze ibyiza Allah yabaziruriye, kandi ntimukarengere. Mu by’ukuri, Allah ntakunda abarengera.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَكُلُواْ مِمَّا رَزَقَكُمُ ٱللَّهُ حَلَٰلٗا طَيِّبٗاۚ وَٱتَّقُواْ ٱللَّهَ ٱلَّذِيٓ أَنتُم بِهِۦ مُؤۡمِنُونَ
Kandi mujye murya mu mafunguro aziruwe kandi meza Allah yabahaye, ndetse munatinye Allah, we mwemera.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
لَا يُؤَاخِذُكُمُ ٱللَّهُ بِٱللَّغۡوِ فِيٓ أَيۡمَٰنِكُمۡ وَلَٰكِن يُؤَاخِذُكُم بِمَا عَقَّدتُّمُ ٱلۡأَيۡمَٰنَۖ فَكَفَّٰرَتُهُۥٓ إِطۡعَامُ عَشَرَةِ مَسَٰكِينَ مِنۡ أَوۡسَطِ مَا تُطۡعِمُونَ أَهۡلِيكُمۡ أَوۡ كِسۡوَتُهُمۡ أَوۡ تَحۡرِيرُ رَقَبَةٖۖ فَمَن لَّمۡ يَجِدۡ فَصِيَامُ ثَلَٰثَةِ أَيَّامٖۚ ذَٰلِكَ كَفَّٰرَةُ أَيۡمَٰنِكُمۡ إِذَا حَلَفۡتُمۡۚ وَٱحۡفَظُوٓاْ أَيۡمَٰنَكُمۡۚ كَذَٰلِكَ يُبَيِّنُ ٱللَّهُ لَكُمۡ ءَايَٰتِهِۦ لَعَلَّكُمۡ تَشۡكُرُونَ
Allah ntabahanira indahiro murahira mudakomeje, ahubwo abahanira indahiro mwagambiriye (ntimuzubahirize). Icyiru cyayo ni ukugaburira abakene icumi amafunguro musanzwe mugaburira imiryango yanyu, cyangwa kubambika cyangwa kubohora umucakara; ariko utazabishobora azasibe iminsi itatu. Icyo ni cyo cyiru cy’indahiro zanyu igihe mwarahiye (ntimuzubahirize). Bityo, mujye murinda indahiro zanyu (ntimukarahire cyane, kandi nimuramuka murahiye mujye muzubahiriza). Uko ni ko Allah abasobanurira amategeko ye kugira ngo mushimire.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُوٓاْ إِنَّمَا ٱلۡخَمۡرُ وَٱلۡمَيۡسِرُ وَٱلۡأَنصَابُ وَٱلۡأَزۡلَٰمُ رِجۡسٞ مِّنۡ عَمَلِ ٱلشَّيۡطَٰنِ فَٱجۡتَنِبُوهُ لَعَلَّكُمۡ تُفۡلِحُونَ
Yemwe abemeye! Mu by’ukuri, ibisindisha, urusimbi, kugaragira ibigirwamana no kuraguza ni umwanda kandi ni ibikorwa bya Shitani. Bityo, mubyirinde kugira ngo mukiranuke.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
 
የይዘት ትርጉም ምዕራፍ: አል-ማኢዳህ
የምዕራፎች ማውጫ የገፅ ቁጥር
 
የቅዱስ ቁርዓን ይዘት ትርጉም - የኪንያርዋንድኛ ትርጉም - የሩዋንዳ ሙስሊም ማህበር - የትርጉሞች ማዉጫ

በሩዋንዳ ሙስሊሞች ማህበር የተሰጠ።

መዝጋት