Check out the new design

የቅዱስ ቁርዓን ይዘት ትርጉም - የኪንያርዋንድኛ ትርጉም - የሩዋንዳ ሙስሊም ማህበር * - የትርጉሞች ማዉጫ

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

የይዘት ትርጉም ምዕራፍ: አል-ማኢዳህ   አንቀጽ:
وَإِذَا نَادَيۡتُمۡ إِلَى ٱلصَّلَوٰةِ ٱتَّخَذُوهَا هُزُوٗا وَلَعِبٗاۚ ذَٰلِكَ بِأَنَّهُمۡ قَوۡمٞ لَّا يَعۡقِلُونَ
N’iyo muhamagariye (abantu) kujya gusali, babigira urwenya n’umukino; ibyo ni ukubera ko ari abantu badatekereza.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
قُلۡ يَٰٓأَهۡلَ ٱلۡكِتَٰبِ هَلۡ تَنقِمُونَ مِنَّآ إِلَّآ أَنۡ ءَامَنَّا بِٱللَّهِ وَمَآ أُنزِلَ إِلَيۡنَا وَمَآ أُنزِلَ مِن قَبۡلُ وَأَنَّ أَكۡثَرَكُمۡ فَٰسِقُونَ
Vuga uti “Yemwe abahawe ibitabo! Ese hari ikindi muduhora usibye kuba twemera Allah, ibyo twahishuriwe n’ibyahishuwe mbere (yacu), ndetse no kuba (duhamya ko) abenshi muri mwe ari ibyigomeke?”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
قُلۡ هَلۡ أُنَبِّئُكُم بِشَرّٖ مِّن ذَٰلِكَ مَثُوبَةً عِندَ ٱللَّهِۚ مَن لَّعَنَهُ ٱللَّهُ وَغَضِبَ عَلَيۡهِ وَجَعَلَ مِنۡهُمُ ٱلۡقِرَدَةَ وَٱلۡخَنَازِيرَ وَعَبَدَ ٱلطَّٰغُوتَۚ أُوْلَٰٓئِكَ شَرّٞ مَّكَانٗا وَأَضَلُّ عَن سَوَآءِ ٱلسَّبِيلِ
Vuga uti “Ese mbabwire uzahembwa ibihembo bibi kwa Allah kurusha ibyo (by’inkozi z’ibibi)? Ni abavumwe na Allah akabarakarira, akagira bamwe muri bo inkende n’ingurube ndetse n’abagaragira ibigirwamana. Abo (ku munsi w’imperuka) bazaba bari ahantu habi kurusha ahandi (mu muriro), kandi bayobye nyabyo inzira igororotse.”
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَإِذَا جَآءُوكُمۡ قَالُوٓاْ ءَامَنَّا وَقَد دَّخَلُواْ بِٱلۡكُفۡرِ وَهُمۡ قَدۡ خَرَجُواْ بِهِۦۚ وَٱللَّهُ أَعۡلَمُ بِمَا كَانُواْ يَكۡتُمُونَ
N’iyo (indyarya) zije zibagana, ziravuga ziti “Twaremeye”, nyamara zinjirana aho muri (umugambi w’) ubuhakanyi zikanabusohakana. Kandi Allah azi neza ibyo zahishaga byose.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَتَرَىٰ كَثِيرٗا مِّنۡهُمۡ يُسَٰرِعُونَ فِي ٱلۡإِثۡمِ وَٱلۡعُدۡوَٰنِ وَأَكۡلِهِمُ ٱلسُّحۡتَۚ لَبِئۡسَ مَا كَانُواْ يَعۡمَلُونَ
Uzanabona abenshi muri bo (Abayahudi) bihutira kujya mu byaha, mu bugizi bwa nabi no kwaka indonke. Rwose ibyo bakora ni bibi.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
لَوۡلَا يَنۡهَىٰهُمُ ٱلرَّبَّٰنِيُّونَ وَٱلۡأَحۡبَارُ عَن قَوۡلِهِمُ ٱلۡإِثۡمَ وَأَكۡلِهِمُ ٱلسُّحۡتَۚ لَبِئۡسَ مَا كَانُواْ يَصۡنَعُونَ
Kuki abihayimana n’abamenyi (babo) batababuza imvugo yabo y’icyaha no kwaka indonke? Rwose ibyo bakoraga ni bibi.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
وَقَالَتِ ٱلۡيَهُودُ يَدُ ٱللَّهِ مَغۡلُولَةٌۚ غُلَّتۡ أَيۡدِيهِمۡ وَلُعِنُواْ بِمَا قَالُواْۘ بَلۡ يَدَاهُ مَبۡسُوطَتَانِ يُنفِقُ كَيۡفَ يَشَآءُۚ وَلَيَزِيدَنَّ كَثِيرٗا مِّنۡهُم مَّآ أُنزِلَ إِلَيۡكَ مِن رَّبِّكَ طُغۡيَٰنٗا وَكُفۡرٗاۚ وَأَلۡقَيۡنَا بَيۡنَهُمُ ٱلۡعَدَٰوَةَ وَٱلۡبَغۡضَآءَ إِلَىٰ يَوۡمِ ٱلۡقِيَٰمَةِۚ كُلَّمَآ أَوۡقَدُواْ نَارٗا لِّلۡحَرۡبِ أَطۡفَأَهَا ٱللَّهُۚ وَيَسۡعَوۡنَ فِي ٱلۡأَرۡضِ فَسَادٗاۚ وَٱللَّهُ لَا يُحِبُّ ٱلۡمُفۡسِدِينَ
Kandi Abayahudi baravuze bati “Ukuboko kwa Allah kurahinnye (kuragundira).” Nyamara amaboko yabo ni yo ahinnye kandi baravumwe kubera ibyo bavuze. Ahubwo amaboko ye (Allah) yombi ararambuye, atanga uko ashaka. Kandi rwose ibyo wahishuriwe biturutse kwa Nyagasani wawe byongerera abenshi muri bo ubwigomeke n’ubuhakanyi. Twanashyize ubugome n’urwango hagati yabo kugeza ku munsi w’imperuka. Buri uko bakongezaga umuriro w’intambara, Allah yarawuzimyaga, bakanaharanira gukwirakwiza ubwangizi ku isi. Kandi Allah ntakunda abangizi.
የአረብኛ ቁርኣን ማብራሪያ:
 
የይዘት ትርጉም ምዕራፍ: አል-ማኢዳህ
የምዕራፎች ማውጫ የገፅ ቁጥር
 
የቅዱስ ቁርዓን ይዘት ትርጉም - የኪንያርዋንድኛ ትርጉም - የሩዋንዳ ሙስሊም ማህበር - የትርጉሞች ማዉጫ

በሩዋንዳ ሙስሊሞች ማህበር የተሰጠ።

መዝጋት