Check out the new design

クルアーンの対訳 - ルワンダ語対訳 - The Rwanda Muslims Association team * - 対訳の目次

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

対訳 章: 食卓章   節:
وَإِذَا نَادَيۡتُمۡ إِلَى ٱلصَّلَوٰةِ ٱتَّخَذُوهَا هُزُوٗا وَلَعِبٗاۚ ذَٰلِكَ بِأَنَّهُمۡ قَوۡمٞ لَّا يَعۡقِلُونَ
N’iyo muhamagariye (abantu) kujya gusali, babigira urwenya n’umukino; ibyo ni ukubera ko ari abantu badatekereza.
アラビア語 クルアーン注釈:
قُلۡ يَٰٓأَهۡلَ ٱلۡكِتَٰبِ هَلۡ تَنقِمُونَ مِنَّآ إِلَّآ أَنۡ ءَامَنَّا بِٱللَّهِ وَمَآ أُنزِلَ إِلَيۡنَا وَمَآ أُنزِلَ مِن قَبۡلُ وَأَنَّ أَكۡثَرَكُمۡ فَٰسِقُونَ
Vuga uti “Yemwe abahawe ibitabo! Ese hari ikindi muduhora usibye kuba twemera Allah, ibyo twahishuriwe n’ibyahishuwe mbere (yacu), ndetse no kuba (duhamya ko) abenshi muri mwe ari ibyigomeke?”
アラビア語 クルアーン注釈:
قُلۡ هَلۡ أُنَبِّئُكُم بِشَرّٖ مِّن ذَٰلِكَ مَثُوبَةً عِندَ ٱللَّهِۚ مَن لَّعَنَهُ ٱللَّهُ وَغَضِبَ عَلَيۡهِ وَجَعَلَ مِنۡهُمُ ٱلۡقِرَدَةَ وَٱلۡخَنَازِيرَ وَعَبَدَ ٱلطَّٰغُوتَۚ أُوْلَٰٓئِكَ شَرّٞ مَّكَانٗا وَأَضَلُّ عَن سَوَآءِ ٱلسَّبِيلِ
Vuga uti “Ese mbabwire uzahembwa ibihembo bibi kwa Allah kurusha ibyo (by’inkozi z’ibibi)? Ni abavumwe na Allah akabarakarira, akagira bamwe muri bo inkende n’ingurube ndetse n’abagaragira ibigirwamana. Abo (ku munsi w’imperuka) bazaba bari ahantu habi kurusha ahandi (mu muriro), kandi bayobye nyabyo inzira igororotse.”
アラビア語 クルアーン注釈:
وَإِذَا جَآءُوكُمۡ قَالُوٓاْ ءَامَنَّا وَقَد دَّخَلُواْ بِٱلۡكُفۡرِ وَهُمۡ قَدۡ خَرَجُواْ بِهِۦۚ وَٱللَّهُ أَعۡلَمُ بِمَا كَانُواْ يَكۡتُمُونَ
N’iyo (indyarya) zije zibagana, ziravuga ziti “Twaremeye”, nyamara zinjirana aho muri (umugambi w’) ubuhakanyi zikanabusohakana. Kandi Allah azi neza ibyo zahishaga byose.
アラビア語 クルアーン注釈:
وَتَرَىٰ كَثِيرٗا مِّنۡهُمۡ يُسَٰرِعُونَ فِي ٱلۡإِثۡمِ وَٱلۡعُدۡوَٰنِ وَأَكۡلِهِمُ ٱلسُّحۡتَۚ لَبِئۡسَ مَا كَانُواْ يَعۡمَلُونَ
Uzanabona abenshi muri bo (Abayahudi) bihutira kujya mu byaha, mu bugizi bwa nabi no kwaka indonke. Rwose ibyo bakora ni bibi.
アラビア語 クルアーン注釈:
لَوۡلَا يَنۡهَىٰهُمُ ٱلرَّبَّٰنِيُّونَ وَٱلۡأَحۡبَارُ عَن قَوۡلِهِمُ ٱلۡإِثۡمَ وَأَكۡلِهِمُ ٱلسُّحۡتَۚ لَبِئۡسَ مَا كَانُواْ يَصۡنَعُونَ
Kuki abihayimana n’abamenyi (babo) batababuza imvugo yabo y’icyaha no kwaka indonke? Rwose ibyo bakoraga ni bibi.
アラビア語 クルアーン注釈:
وَقَالَتِ ٱلۡيَهُودُ يَدُ ٱللَّهِ مَغۡلُولَةٌۚ غُلَّتۡ أَيۡدِيهِمۡ وَلُعِنُواْ بِمَا قَالُواْۘ بَلۡ يَدَاهُ مَبۡسُوطَتَانِ يُنفِقُ كَيۡفَ يَشَآءُۚ وَلَيَزِيدَنَّ كَثِيرٗا مِّنۡهُم مَّآ أُنزِلَ إِلَيۡكَ مِن رَّبِّكَ طُغۡيَٰنٗا وَكُفۡرٗاۚ وَأَلۡقَيۡنَا بَيۡنَهُمُ ٱلۡعَدَٰوَةَ وَٱلۡبَغۡضَآءَ إِلَىٰ يَوۡمِ ٱلۡقِيَٰمَةِۚ كُلَّمَآ أَوۡقَدُواْ نَارٗا لِّلۡحَرۡبِ أَطۡفَأَهَا ٱللَّهُۚ وَيَسۡعَوۡنَ فِي ٱلۡأَرۡضِ فَسَادٗاۚ وَٱللَّهُ لَا يُحِبُّ ٱلۡمُفۡسِدِينَ
Kandi Abayahudi baravuze bati “Ukuboko kwa Allah kurahinnye (kuragundira).” Nyamara amaboko yabo ni yo ahinnye kandi baravumwe kubera ibyo bavuze. Ahubwo amaboko ye (Allah) yombi ararambuye, atanga uko ashaka. Kandi rwose ibyo wahishuriwe biturutse kwa Nyagasani wawe byongerera abenshi muri bo ubwigomeke n’ubuhakanyi. Twanashyize ubugome n’urwango hagati yabo kugeza ku munsi w’imperuka. Buri uko bakongezaga umuriro w’intambara, Allah yarawuzimyaga, bakanaharanira gukwirakwiza ubwangizi ku isi. Kandi Allah ntakunda abangizi.
アラビア語 クルアーン注釈:
 
対訳 章: 食卓章
章名の目次 ページ番号
 
クルアーンの対訳 - ルワンダ語対訳 - The Rwanda Muslims Association team - 対訳の目次

ルワンダ・ムスリム協会発行。

閉じる