Check out the new design

クルアーンの対訳 - ルワンダ語対訳 - The Rwanda Muslims Association team * - 対訳の目次

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

対訳 章: 食卓章   節:
قَالَ عِيسَى ٱبۡنُ مَرۡيَمَ ٱللَّهُمَّ رَبَّنَآ أَنزِلۡ عَلَيۡنَا مَآئِدَةٗ مِّنَ ٱلسَّمَآءِ تَكُونُ لَنَا عِيدٗا لِّأَوَّلِنَا وَءَاخِرِنَا وَءَايَةٗ مِّنكَۖ وَٱرۡزُقۡنَا وَأَنتَ خَيۡرُ ٱلرَّٰزِقِينَ
Issa (Yesu) mwene Mariyamu (Mariya) aravuga ati “Mana Nyagasani wacu! Tumanurire ameza avuye mu ijuru ateguyeho amafunguro, (uwo munsi) utubere umunsi mukuru kuri twe no ku bazaza nyuma yacu, (ayo meza) anatubere igitangaza kiguturutseho (gishimangira ubutumwa bwanjye), unadufungurire kuko ari wowe uhebuje mu batanga amafunguro.”
アラビア語 クルアーン注釈:
قَالَ ٱللَّهُ إِنِّي مُنَزِّلُهَا عَلَيۡكُمۡۖ فَمَن يَكۡفُرۡ بَعۡدُ مِنكُمۡ فَإِنِّيٓ أُعَذِّبُهُۥ عَذَابٗا لَّآ أُعَذِّبُهُۥٓ أَحَدٗا مِّنَ ٱلۡعَٰلَمِينَ
Allah aravuga ati “Mu by’ukuri njye ndayabamanurira, ariko uzahakana muri mwe nyuma yo (kuyamanura), rwose nzamuhanisha igihano ntigeze mpanisha uwo ari we wese mu biremwa.”
アラビア語 クルアーン注釈:
وَإِذۡ قَالَ ٱللَّهُ يَٰعِيسَى ٱبۡنَ مَرۡيَمَ ءَأَنتَ قُلۡتَ لِلنَّاسِ ٱتَّخِذُونِي وَأُمِّيَ إِلَٰهَيۡنِ مِن دُونِ ٱللَّهِۖ قَالَ سُبۡحَٰنَكَ مَا يَكُونُ لِيٓ أَنۡ أَقُولَ مَا لَيۡسَ لِي بِحَقٍّۚ إِن كُنتُ قُلۡتُهُۥ فَقَدۡ عَلِمۡتَهُۥۚ تَعۡلَمُ مَا فِي نَفۡسِي وَلَآ أَعۡلَمُ مَا فِي نَفۡسِكَۚ إِنَّكَ أَنتَ عَلَّٰمُ ٱلۡغُيُوبِ
Unibuke ubwo Allah azavuga ati “Yewe Issa (Yesu), mwene Mariyamu (Mariya)! Ese ni wowe wabwiye abantu uti ‘Njye n’umubyeyi wanjye nimutugire imana ebyiri mu cyimbo cya Allah?” (Yesu) azavuga ati “Ubutagatifu ni ubwawe. Ntibikwiye kuri njye ko nabwira (abantu) ibitari ukuri. Iyo nza kuba narabivuze, rwose wari kubimenya. Uzi ibiri mu mutima wanjye, nyamara njye sinshobora kumenya amabanga yawe. Mu by’ukuri ni Wowe Mumenyi uhebuje w’ibyihishe.”
アラビア語 クルアーン注釈:
مَا قُلۡتُ لَهُمۡ إِلَّا مَآ أَمَرۡتَنِي بِهِۦٓ أَنِ ٱعۡبُدُواْ ٱللَّهَ رَبِّي وَرَبَّكُمۡۚ وَكُنتُ عَلَيۡهِمۡ شَهِيدٗا مَّا دُمۡتُ فِيهِمۡۖ فَلَمَّا تَوَفَّيۡتَنِي كُنتَ أَنتَ ٱلرَّقِيبَ عَلَيۡهِمۡۚ وَأَنتَ عَلَىٰ كُلِّ شَيۡءٖ شَهِيدٌ
“Nta kindi nababwiye uretse ibyo wantegetse (ko mbabwira nti) ‘Nimusenge Allah, Nyagasani wanjye akaba na Nyagasani wanyu. Kandi nari umuhamya wabo mu gihe cyose nari kumwe na bo, ariko ubwo wanzamuraga iwawe, ni Wowe wari Umugenzuzi wabo. Kandi Wowe uri Umuhamya uhebuje wa buri kintu.”
アラビア語 クルアーン注釈:
إِن تُعَذِّبۡهُمۡ فَإِنَّهُمۡ عِبَادُكَۖ وَإِن تَغۡفِرۡ لَهُمۡ فَإِنَّكَ أَنتَ ٱلۡعَزِيزُ ٱلۡحَكِيمُ
“Nuramuka ubahannye, rwose ni abagaragu bawe. Kandi nubababarira, mu by’ukuri ni wowe Umunyacyubahiro bihebuje, Nyirubugenge buhambaye.”
アラビア語 クルアーン注釈:
قَالَ ٱللَّهُ هَٰذَا يَوۡمُ يَنفَعُ ٱلصَّٰدِقِينَ صِدۡقُهُمۡۚ لَهُمۡ جَنَّٰتٞ تَجۡرِي مِن تَحۡتِهَا ٱلۡأَنۡهَٰرُ خَٰلِدِينَ فِيهَآ أَبَدٗاۖ رَّضِيَ ٱللَّهُ عَنۡهُمۡ وَرَضُواْ عَنۡهُۚ ذَٰلِكَ ٱلۡفَوۡزُ ٱلۡعَظِيمُ
Allah azavuga ati “Uyu ni umunsi abanyakuri bagirirwa akamaro n’ukuri kwabo.” Baragororerwa ubusitani butembamo imigezi, bazabamo ubuziraherezo. Allah yarabishimiye na bo baramwishimira. Uko ni ko gutsinda guhambaye.
アラビア語 クルアーン注釈:
لِلَّهِ مُلۡكُ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِ وَمَا فِيهِنَّۚ وَهُوَ عَلَىٰ كُلِّ شَيۡءٖ قَدِيرُۢ
Ubwami bw’ibirere n’ubw’isi n’ibibirimo byose ni ibya Allah, kandi ni we Ushobora byose.
アラビア語 クルアーン注釈:
 
対訳 章: 食卓章
章名の目次 ページ番号
 
クルアーンの対訳 - ルワンダ語対訳 - The Rwanda Muslims Association team - 対訳の目次

ルワンダ・ムスリム協会発行。

閉じる