Ku bw’itegeko rye, (Allah) amanura malayika (Gaburiheli) azanye ubutumwa ku wo (Allah) ashaka mu bagaragu be (agira ati) “Muburire (abantu) ko nta yindi mana (ikwiye gusengwa by’ukuri) usibye Njye; bityo nimuntinye.”
Kandi ibyo yabaremeye ku isi (haba mu matungo, ibihingwa n’amabuye y’agaciro) bifite amabara atandukanye. Mu by’ukuri muri ibyo harimo inyigisho ku bantu bazirikana (ko Imana ari imwe no kuba ari yo yonyine ikwiye gusengwa).
Hanyuma ku munsi w’imperuka (Allah) azabasuzuguza maze ababwire ati “Ibigirwamana mwajyaga mumbangikanya na byo, murwanya (Intumwa n’abemeramana) kubera byo, biri he? Ba bandi bahawe ubumenyi (bujyanye n’ukwemera) bazavuga bati “Ugusuzugurika n’ingorane kuri uyu munsi biri ku bahakanyi,”
Naho ba bandi batinye (Allah) bazabwirwa bati “Ni iki Nyagasani wanyu yahishuye?” Bazavuga bati “Ni ibyiza.” Abakora ibyiza kuri iyi si bazagororerwa ibyiza, ariko ibihembo by’ingoro y’imperuka (ijuru) ni byo byiza kurushaho, ndetse ni na yo ngoro ihebuje y’abagandukira (Allah)!
Ese hari ikindi bategereje kitari ukugerwaho n’abamalayika (babakuramo roho) cyangwa kugerwaho n’itegeko rya Nyagasani wawe (ryo kubahana)? Uko (bahakana) ni na ko abababanjirije babigenje. Nyamara Allah ntiyabarenganyije ahubwo ni bo ubwabo bihemukiye.
Na ba bandi babangikanyije (Allah) baravuze bati “Iyo Allah aza kubishaka, yaba twe cyangwa ababyeyi bacu, nta kindi twari kugaragira mu cyimbo cye, ndetse nta n’icyo twari kuziririza ataziririje we ubwe.” Uko ni na ko abababanjirije babigenje. None se hari ikindi Intumwa zishinzwe kitari ugusohoza ubutumwa mu buryo bugaragara?
Kandi barahiye ku izina rya Allah indahiro zabo zikomeye bavuga ko Allah atazazura abapfuye. Si uko bimeze! (Ahubwo azabazura nta shiti) ni isezerano rye ry’ukuri; ariko abenshi mu bantu ntibabizi.
Naho ba bandi bimutse kubera Allah nyuma y’uko barenganyijwe, tuzabatuza aheza ku isi, ariko mu by’ukuri igihembo cyo ku munsi w’imperuka ni cyo gihebuje; iyo baza kubimenya!
Ese ba bandi bacuze imigambi mibisha bibwira ko batekanye ku buryo Allah atabarigitisha mu butaka, cyangwa ko batagerwaho n’ibihano biturutse aho batakekaga?
Allah yaranavuze ati “(Yemwe bantu!) Ntimuzasenge imana ebyiri. Mu by’ukuri We (Allah) ni Imana imwe rukumbi. Ngaho nimube ari Njye njyenyine mutinya.”
Abatemera umunsi w’imperuka ni bo barangwa (no kwitirira Allah kugira abana b’abakobwa), naho Allah ni we ufite ibisingizo by’ikirenga. Kandi ni we Munyacyubahiro bihebuje, Nyirubugenge buhambaye.
Kandi mu by’ukuri mu matungo mukuramo inyigisho. Tubaha ibinyobwa biturutse mu nda zayo, bikomoka mu mase (akiri mu mara) n’amaraso; ibyo bikaba amata y’umwimerere aryohera abayanywa.
“Hanyuma murye ku mbuto zose, munanyure mu nzira za Nyagasani wanyu yaborohereje.” Mu nda zazo havamo ikinyobwa (ubuki) cy’amabara atandukanye, kirimo umuti ku bantu. Mu by’ukuri muri ibyo harimo inyigisho ku bantu batekereza.
Kandi Allah yarabaremye ndetse ni na We ubambura ubuzima. No muri mwe hari abo ageza mu zabukuru (bakaba abasaza rukukuri), kugeza ubwo bayoberwa ibyo bari bazi. Mu by’ukuri Allah ni Umumenyi wa byose, Ushobora byose.
Bakanasenga ibitari Allah, bitagenga amafunguro (yabo) yaba aturutse mu birere cyangwa ku isi, kandi ntabwo byabishobora (kubaha amafunguro) yaba aturutse mu birere cyangwa ku isi, kandi nta na kimwe bishoboye.
Allah yatanze urugero rw’umucakara uhatswe (na shebuja) utagira icyo ashoboye, ndetse n’urw’umuntu twahaye amafunguro meza aduturutseho, maze akagira ayo atanga mu ibanga no ku mugaragaro. Ese (abo bombi) bameze kimwe? Ishimwe n’ikuzo byuzuye ni ibya Allah! Nyamara abenshi muri bo ntibabizi.
Allah yanatanze (urundi) rugero rw’abantu babiri; umwe muri bo utavuga ndetse ntagire icyo ashoboye, ahubwo ari umutwaro kuri shebuja; aho amutumye hose ntagire icyiza azana. Ese (umuntu nk’uwo) ashobora kureshya n’ubwiriza (abantu) kurangwa n’ubutabera, ndetse na we ubwe akaba ari mu nzira igororotse?
Kandi Allah ni We uzi ibitagaragara byo mu birere no mu isi. Kandi (kugera) kw’imperuka bizaba nko guhumbya cyangwa ibyihuse kurushaho. Mu by’ukuri Allah ni Ushobora byose.
Allah yanabashyiriye ibicucucucu mu byo yaremye (ibiti, amazu, ibicu...), abashyirira ubuvumo mu misozi, abaha imyambaro ibarinda ubushyuhe (n’imbeho) ndetse n’imyambaro (ingabo) ibarinda (ibikomere) mu ntambara. Uko ni ko (Allah) abasenderezaho ingabire ze, kugira ngo muce bugufi (ku mategeko ye).
N’igihe ba bandi babangikanyije Allah bazabona ibigirwamana byabo, bazavuga bati "Nyagasani wacu! Biriya ni ibigirwamana byacu twajyaga dusaba mu kimbo cyawe.” Maze bivuge (bibanyomoza) biti "Mu by’ukuri mwe muri abanyabinyoma.”
Kuri uwo munsi bazicisha bugufi kuri Allah, kandi ibyo bihimbiye (biringira ko bizabakorera ubuvugizi kwa Allah ku munsi w’imperuka) bizabitarura babibure!
Ba bandi bahakanye bakanakumira (abantu) kugana inzira ya Allah, tuzabongerera ibihano hejuru y’ibindi kubera ko bajyaga bakwirakwiza ubwangizi (bigomeka kuri Allah bakanabishishikariza abandi).
Kandi mujye mwuzuza isezerano rya Allah igihe muritanze, ndetse ntimugatatire indahiro nyuma yo kuzishimangira kandi mwaragize Allah umwishingizi wanyu (ko muzazubahiriza). Mu by’ukuri Allah azi ibyo mukora.
N’iyo dufashe umurongo (wa Qur’ani) tukawusimbuza undi -kandi Allah azi neza ibyo ahishura (ko biba biri mu nyungu z’ibiremwa)-, (abahakanyi) baravuga bati “Mu by’ukuri wowe (Muhamadi) uri umubeshyi (uhimbira Allah ibyo atavuze).” Nyamara abenshi muri bo nta cyo bazi (ku byo Allah ategeka).
Kandi rwose tuzi neza ko (ababangikanyamana) bavuga bati “Mu by’ukuri hari umuntu umwigisha (iyi Qur’an).” Ururimi rw’uwo bitirira (ko amwigisha) ni urunyamahanga, nyamara iyi (Qur’an) iri mu rurimi rw’Icyarabu rusobanutse.
Uwo ari we wese uhakana Allah nyuma y’uko yemeye, (ibihano bikomeye biramutegereje), uretse wa wundi uzabihatirwa (agahakana ku rurimi) ariko umutima we wuje ukwemera (uwo nta cyaha aba akoze). Ariko abugururira ibituza byabo ubuhakanyi, abo uburakari bwa Allah buri kuri bo, kandi bazahanishwa ibihano bihambaye.
Naho ba bandi bimutse nyuma yo gutotezwa, maze bagaharanira inzira ya Allah bakanihangana, nyuma y’ibyo byose, Nyagasani wawe (ku bantu nk’abo) ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.
Na ba bandi babaye Abayahudi, twabaziririje ibyo twakubwiye mbere (yewe Muhamadi). Kandi ntabwo twigeze tubarenganya (ubwo twabaziririzaga ibyari bisanzwe bibaziruriwe), ahubwo ni bo ubwabo bihemukiye (bigomeka ku mategeko ya Allah).
Mu by’ukuri Aburahamu yari umuyobozi w’intangarugero, wicisha bugufi kuri Allah, usenga Allah gusa, kandi nta n’ubwo yigeze aba umwe mu bamubangikanya.
Hanyuma (yewe Muhamadi) twaguhishuriye ko ugomba gukurikira idini rya Aburahamu (Isilamu), wasengaga Allah gusa, kandi akaba atarigeze aba mu babangikanyamana.
Mu by’ukuri Isabato yashyiriweho ba bandi batayivuzeho rumwe (Abayahudi n’Intumwa yabo). Kandi mu by’ukuri ku munsi w’imperuka Nyagasani wawe azabakiranura ku byo batavugagaho rumwe.
Hamagarira (abantu) kugana inzira ya Nyagasani wawe ukoresheje ubushishozi n’inyigisho nziza, unabagishe impaka mu buryo bwiza. Mu by’ukuri Nyagasani wawe ni We uzi neza uwayobye inzira ye, ndetse ni na We uzi neza abayobotse.