للإطلاع على الموقع بحلته الجديدة

ترجمة معاني القرآن الكريم - الترجمة الكينيارواندية - جمعية مسلمي رواندا * - فهرس التراجم

PDF XML CSV Excel API
تنزيل الملفات يتضمن الموافقة على هذه الشروط والسياسات

ترجمة معاني سورة: الإسراء   آية:
وَإِن كَادُواْ لَيَسۡتَفِزُّونَكَ مِنَ ٱلۡأَرۡضِ لِيُخۡرِجُوكَ مِنۡهَاۖ وَإِذٗا لَّا يَلۡبَثُونَ خِلَٰفَكَ إِلَّا قَلِيلٗا
Kandi (abahakanyi) bari hafi yo kugutera guhunga igihugu (cyawe cya Maka, kubera guhora bagutoteza) kugira ngo bakigucemo (bakumeneshe). Ariko n’iyo baramuka babikoze, na bo ntibari kukibamo nyuma yawe, uretse igihe gito (kuko twari kubarimbura).
التفاسير العربية:
سُنَّةَ مَن قَدۡ أَرۡسَلۡنَا قَبۡلَكَ مِن رُّسُلِنَاۖ وَلَا تَجِدُ لِسُنَّتِنَا تَحۡوِيلًا
Ibyo (byo kurimbura abamenesha Intumwa zabo) byari umugenzo ku ntumwa zacu twohereje mbere yawe, kandi umugenzo wacu ntuzigera uhinduka.
التفاسير العربية:
أَقِمِ ٱلصَّلَوٰةَ لِدُلُوكِ ٱلشَّمۡسِ إِلَىٰ غَسَقِ ٱلَّيۡلِ وَقُرۡءَانَ ٱلۡفَجۡرِۖ إِنَّ قُرۡءَانَ ٱلۡفَجۡرِ كَانَ مَشۡهُودٗا
Ujye uhozaho iswala (za ngombwa) ku manywa kuva izuba rirenze mu kirere hagati (ari cyo gihe cy’iswala ya Adhuhuri n’iya Al’aswiri), kugeza haje umwijima w’ijoro (ari cyo gihe cy’iswala ya Magharibi n’iya Al Isha-u). Ujye unasoma Qur’an igihe umuseke utambitse (iswala ya Al Fajr). Mu by’ukuri Qur’an (isomwa mu iswala yo) mu museke iba yitabiriwe (n’abamalayika b’amanywa n’ab’ijoro).
التفاسير العربية:
وَمِنَ ٱلَّيۡلِ فَتَهَجَّدۡ بِهِۦ نَافِلَةٗ لَّكَ عَسَىٰٓ أَن يَبۡعَثَكَ رَبُّكَ مَقَامٗا مَّحۡمُودٗا
Kandi na nijoro ujye uyisoma (Qur’an) mu iswala yo mu gicuku (Tahajudi) nk’iswala y’inyongera kuri wowe (Muhamadi), kugira ngo Nyagasani wawe azakuzure uri mu rwego uzashimirwa.
التفاسير العربية:
وَقُل رَّبِّ أَدۡخِلۡنِي مُدۡخَلَ صِدۡقٖ وَأَخۡرِجۡنِي مُخۡرَجَ صِدۡقٖ وَٱجۡعَل لِّي مِن لَّدُنكَ سُلۡطَٰنٗا نَّصِيرٗا
Kandi (yewe Muhamadi) ujye uvuga uti “Nyagasani wanjye! Mpa kwinjira kwanjye (mu mujyi wa Madina) kube kwiza, kandi no gusohoka kwanjye (mu mujyi wa Maka) kube kwiza. Unanshyigikize imbaraga ziguturutseho.”
التفاسير العربية:
وَقُلۡ جَآءَ ٱلۡحَقُّ وَزَهَقَ ٱلۡبَٰطِلُۚ إِنَّ ٱلۡبَٰطِلَ كَانَ زَهُوقٗا
Unavuge uti “Ukuri (Idini rya Isilamu) kwaraje ikinyoma (ibangikanyamana) kirayoyoka. Mu by’ukuri ikinyoma kizahora kiyoyoka.”
التفاسير العربية:
وَنُنَزِّلُ مِنَ ٱلۡقُرۡءَانِ مَا هُوَ شِفَآءٞ وَرَحۡمَةٞ لِّلۡمُؤۡمِنِينَ وَلَا يَزِيدُ ٱلظَّٰلِمِينَ إِلَّا خَسَارٗا
Kandi twahishuye Qur’an ari umuti ikaba n’impuhwe ku bemeramana, nyamara nta cyo yongerera inkozi z’ibibi uretse igihombo.
التفاسير العربية:
وَإِذَآ أَنۡعَمۡنَا عَلَى ٱلۡإِنسَٰنِ أَعۡرَضَ وَنَـَٔا بِجَانِبِهِۦ وَإِذَا مَسَّهُ ٱلشَّرُّ كَانَ يَـُٔوسٗا
N’iyo umuntu tumuhundagajeho ingabire zacu, arirengagiza akishyira kure (y’amategeko yacu), ariko ikibi cyamugeraho akiheba cyane.
التفاسير العربية:
قُلۡ كُلّٞ يَعۡمَلُ عَلَىٰ شَاكِلَتِهِۦ فَرَبُّكُمۡ أَعۡلَمُ بِمَنۡ هُوَ أَهۡدَىٰ سَبِيلٗا
Vuga uti “Buri wese akora mu buryo bwe, ariko Nyagasani wanyu ni We uzi neza uwayobotse inzira y’ukuri.”
التفاسير العربية:
وَيَسۡـَٔلُونَكَ عَنِ ٱلرُّوحِۖ قُلِ ٱلرُّوحُ مِنۡ أَمۡرِ رَبِّي وَمَآ أُوتِيتُم مِّنَ ٱلۡعِلۡمِ إِلَّا قَلِيلٗا
Baranakubaza (yewe Muhamadi) ku bijyanye na roho. Vuga uti “Ubumenyi bw’ibya roho bwihariwe na Nyagasani wanjye. Kandi (mwe abantu) mwahawe ubumenyi buke.”
التفاسير العربية:
وَلَئِن شِئۡنَا لَنَذۡهَبَنَّ بِٱلَّذِيٓ أَوۡحَيۡنَآ إِلَيۡكَ ثُمَّ لَا تَجِدُ لَكَ بِهِۦ عَلَيۡنَا وَكِيلًا
N’iyo tuza kubishaka, twari kukwambura ibyo twaguhishuriye (Qur’an), kandi ntiwari kubona ukurengera ngo abitubuze.
التفاسير العربية:
 
ترجمة معاني سورة: الإسراء
فهرس السور رقم الصفحة
 
ترجمة معاني القرآن الكريم - الترجمة الكينيارواندية - جمعية مسلمي رواندا - فهرس التراجم

صادرة عن جمعية مسلمي روندا.

إغلاق