No mu bimenyetso bye ni uko yohereza imiyaga itanga inkuru nziza kugira ngo abasogongeze ku mpuhwe ze (imvura), amato abashe kugenda ku bw’itegeko rye, ndetse no kugira ngo mushakishe mu ngabire ze, bityo mubashe gushimira.
Allah ni We wohereza imiyaga ikikorera ibicu (ikanabizamura), maze akabikwirakwiza mu kirere uko ashaka, maze akabigira ibice bice, nuko ukabona imvura ibisohokamo. Maze yayigeza ku bo ashaka mu bagaragu be bakishima,
Bityo reba ibimenyetso by’impuhwe za Allah, urebe uko aha isi ubuzima nyuma yo gupfa kwayo (gukakara). Ni ukuri rwose uwo ni We uzazura abapfuye kandi ni We Ushobora byose.