Bityo, umuvandimwe wawe wa hafi, umukene ndetse n’uri ku rugendo, ujye ubaha ibyo ubagomba. Ibyo ni byo byiza kuri ba bandi bashaka kwishimirwa na Allah, kandi abo ni bo bakiranutsi.
N’ibyo mutanga nka Riba[1] kugira ngo bitubukire mu mitungo y’abandi ntibishobora gutubuka kwa Allah. Ariko ibyo mutanga mu maturo mugamije kwishimirwa na Allah, abo (abakora nk’ibyo) ni bo bazatuburirwa (imitungo).
[1] Reba uko twasobanuye iri jambo muri Surat Al Baqarat, Ayat ya 275.
Allah ni We wabaremye maze abaha amafunguro, hanyuma akazabambura ubuzima (igihe cyo gupfa), akazanabubasubiza (igihe cy’izuka). Ese mu bigirwamana byanyu hari icyakora nk’ibyo? Ubutagatifu ni ubwe, kandi (Allah) nta ho ahuriye n’ibyo bamubangikanya na byo.