Check out the new design

કુરઆન મજીદના શબ્દોનું ભાષાંતર - કિન્યારુઆન્ડા ભાષામાં અનુવાદ - રોન્દા મુસ્લિમ એસોસિએશન * - ભાષાંતરોની અનુક્રમણિકા

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

શબ્દોનું ભાષાંતર સૂરહ: અર્ રુમ   આયત:
وَإِذَا مَسَّ ٱلنَّاسَ ضُرّٞ دَعَوۡاْ رَبَّهُم مُّنِيبِينَ إِلَيۡهِ ثُمَّ إِذَآ أَذَاقَهُم مِّنۡهُ رَحۡمَةً إِذَا فَرِيقٞ مِّنۡهُم بِرَبِّهِمۡ يُشۡرِكُونَ
N’iyo abantu bagezweho n’ingorane, basaba Nyagasani wabo bamwicuzaho. Maze yabasogongeza ku mpuhwe ze (abakiza izo ngorane), bamwe muri bo (bakongera) bakabangikanya (Nyagasani wabo),
અરબી તફસીરો:
لِيَكۡفُرُواْ بِمَآ ءَاتَيۡنَٰهُمۡۚ فَتَمَتَّعُواْ فَسَوۡفَ تَعۡلَمُونَ
Kugira ngo bahakane ibyo twabahaye (tubarokora). Ngaho nimwinezeze ariko (bidatinze) muzaba mumenya (ingaruka z’ibyo mwakoze).
અરબી તફસીરો:
أَمۡ أَنزَلۡنَا عَلَيۡهِمۡ سُلۡطَٰنٗا فَهُوَ يَتَكَلَّمُ بِمَا كَانُواْ بِهِۦ يُشۡرِكُونَ
Ahubwo se twaba twarabamanuriye ikimenyetso simusiga (igitabo), kikaba ari cyo kivuga (ukuri kw’) ibyo bamubangikanya na byo?
અરબી તફસીરો:
وَإِذَآ أَذَقۡنَا ٱلنَّاسَ رَحۡمَةٗ فَرِحُواْ بِهَاۖ وَإِن تُصِبۡهُمۡ سَيِّئَةُۢ بِمَا قَدَّمَتۡ أَيۡدِيهِمۡ إِذَا هُمۡ يَقۡنَطُونَ
N’iyo dusogongeje abantu ku mpuhwe (ibyiza) barazishimira; ariko bagerwaho n’ingorane kubera ibyo bakoze, bakiheba.
અરબી તફસીરો:
أَوَلَمۡ يَرَوۡاْ أَنَّ ٱللَّهَ يَبۡسُطُ ٱلرِّزۡقَ لِمَن يَشَآءُ وَيَقۡدِرُۚ إِنَّ فِي ذَٰلِكَ لَأٓيَٰتٖ لِّقَوۡمٖ يُؤۡمِنُونَ
Ese ntibabona ko Allah yongerera amafunguro uwo ashaka akanayagabanyiriza (uwo ashaka)? Mu by’ukuri muri ibyo harimo inyigisho ku bantu bemera.
અરબી તફસીરો:
فَـَٔاتِ ذَا ٱلۡقُرۡبَىٰ حَقَّهُۥ وَٱلۡمِسۡكِينَ وَٱبۡنَ ٱلسَّبِيلِۚ ذَٰلِكَ خَيۡرٞ لِّلَّذِينَ يُرِيدُونَ وَجۡهَ ٱللَّهِۖ وَأُوْلَٰٓئِكَ هُمُ ٱلۡمُفۡلِحُونَ
Bityo, umuvandimwe wawe wa hafi, umukene ndetse n’uri ku rugendo, ujye ubaha ibyo ubagomba. Ibyo ni byo byiza kuri ba bandi bashaka kwishimirwa na Allah, kandi abo ni bo bakiranutsi.
અરબી તફસીરો:
وَمَآ ءَاتَيۡتُم مِّن رِّبٗا لِّيَرۡبُوَاْ فِيٓ أَمۡوَٰلِ ٱلنَّاسِ فَلَا يَرۡبُواْ عِندَ ٱللَّهِۖ وَمَآ ءَاتَيۡتُم مِّن زَكَوٰةٖ تُرِيدُونَ وَجۡهَ ٱللَّهِ فَأُوْلَٰٓئِكَ هُمُ ٱلۡمُضۡعِفُونَ
N’ibyo mutanga nka Riba[1] kugira ngo bitubukire mu mitungo y’abandi ntibishobora gutubuka kwa Allah. Ariko ibyo mutanga mu maturo mugamije kwishimirwa na Allah, abo (abakora nk’ibyo) ni bo bazatuburirwa (imitungo).
[1] Reba uko twasobanuye iri jambo muri Surat Al Baqarat, Ayat ya 275.
અરબી તફસીરો:
ٱللَّهُ ٱلَّذِي خَلَقَكُمۡ ثُمَّ رَزَقَكُمۡ ثُمَّ يُمِيتُكُمۡ ثُمَّ يُحۡيِيكُمۡۖ هَلۡ مِن شُرَكَآئِكُم مَّن يَفۡعَلُ مِن ذَٰلِكُم مِّن شَيۡءٖۚ سُبۡحَٰنَهُۥ وَتَعَٰلَىٰ عَمَّا يُشۡرِكُونَ
Allah ni We wabaremye maze abaha amafunguro, hanyuma akazabambura ubuzima (igihe cyo gupfa), akazanabubasubiza (igihe cy’izuka). Ese mu bigirwamana byanyu hari icyakora nk’ibyo? Ubutagatifu ni ubwe, kandi (Allah) nta ho ahuriye n’ibyo bamubangikanya na byo.
અરબી તફસીરો:
ظَهَرَ ٱلۡفَسَادُ فِي ٱلۡبَرِّ وَٱلۡبَحۡرِ بِمَا كَسَبَتۡ أَيۡدِي ٱلنَّاسِ لِيُذِيقَهُم بَعۡضَ ٱلَّذِي عَمِلُواْ لَعَلَّهُمۡ يَرۡجِعُونَ
Ubwangizi bwagaragaye imusozi no mu nyanja kubera ibyo abantu bakoze bibi, kugira ngo (Allah) abasogongeze (ibihano) bya bimwe mu byo bakoze; bityo babashe kwisubiraho.
અરબી તફસીરો:
 
શબ્દોનું ભાષાંતર સૂરહ: અર્ રુમ
સૂરહ માટે અનુક્રમણિકા પેજ નંબર
 
કુરઆન મજીદના શબ્દોનું ભાષાંતર - કિન્યારુઆન્ડા ભાષામાં અનુવાદ - રોન્દા મુસ્લિમ એસોસિએશન - ભાષાંતરોની અનુક્રમણિકા

રોન્દા મુસ્લિમ એસોસિએશન દ્વારા પ્રકાશિત.

બંધ કરો