[1] Muri Isilamu ntibyemewe ko umugabo yarahira ko atazongera kugirana imibonano mpuzabitsina n’umugore we amugereranyije na nyina. Iyo umugabo amaze kurahira gutyo hanyuma agashaka kongera kubonana na we, icyo gihe ategetswe kubanza kubohora umucakara, atamubona agasiba amezi abiri akurikiranye, atabishobora akagaburira abakene mirongo itandatu nk’uko bigaragara mu Isurat ya 58 (Al Mudjadilat), umurongo wa 3 kugeza ku wa 4.
[1] Abanyacyaro bavugwa aha ni abarabu babaga mu butayu.
[1] Abahawe igitabo bavugwa aha ni Abayahudi babaga i Madina bo mu bwoko bwa Bani Qurayidhwa.
[1] -Eda ni igihe cyagenwe n’amategeko ya Isilamu umugore wahawe ubutane cyangwa uwapfushije umugabo amara mu rugo rw’umugabo we hagamijwe kureba ko adatwite.
[1] Ibyavugwaga kuri Musa bivugwa muri uyu murongo bishingiye ku kuba Abayisiraheli barajyaga biyuhagirira hamwe bambaye ubusa, ariko kuko Musa yagiraga isoni nyinshi byatumaga ajya ahiherereye akoga wenyine, nuko bakabishingiraho bavuga ko impamvu yoga wenyine ari uko afite ubusembwa ku gitsina cye. Umunsi umwe ajya koga ashyira imyambaro ye ku ibuye, igihe amaze koga agiye kwambara, rya buye rihirimana ya myambaro, maze na we aryirukaho agira ngo afate imyambaro ye kugeza ubwo ageze imbere y’imbaga y’Abayisiraheli, nuko babona ko ibyo bamuvugagaho atari ukuri, kuko nta busembwa na bumwe bamusanganye.