Mu by’ukuri Allah ni We usatura impeke n’urubuto (bikavamo ibimera). Akura ikizima mu cyapfuye, kandi ni We ukura icyapfuye mu kizima. Uwo ni We Allah. Ubwo se ni gute mukurwa ku kuri (mugasenga ibitari We)?
Ni We ukura umucyo w’igitondo mu mwijima. Yanagize ijoro ituze, izuba n’ukwezi abigira ifatizo ryo kubara (ibihe). Uko ni ukugena kwa Nyiricyubahiro bihebuje, Umumenyi uhebuje.
Ni na We wabaremeye inyenyeri kugira ngo muzifashishe mu kuyoboka icyerekezo mu mwijima w’imusozi n’uwo mu nyanja. Rwose twagaragaje ibimenyetso ku bantu bafite ubumenyi.
Ni na We wabakomoye ku muntu umwe (Adamu) maze abatuza muri nyababyeyi no mu bubiko (uruti rw’umugongo w’abagabo). Rwose twagaragaje ibimenyetso ku bantu basobanukirwa.
Nyamara (ababangikanyamana) bafashe amajini bayabangikanya na Allah kandi ari We wayaremye, ndetse banamuhimbira ko afite abana b’abahungu n’abakobwa kubera kutagira ubumenyi (bwo kumenya ko ibyo bidakwiye Allah). Ubutagatifu ni ubwe, kandi ari kure y’ibyo bamwitirira.